Bwiza
ads

APR FC na Rayon Sports zatashye imbubute

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 20:38
Iminota 2 yo gusoma
APR FC na Rayon Sports zatashye imbubute

1385822

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, APR FC na Rayon Sports, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, bityo abura amahirwe yo gukina imikino y’amatsinda muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

Ibi byamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ubwo aya makipe yombi yakiniraga hanze y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura.

APR FC yari yasuye Zamalek SC yo mu Misiri kuri Cairo International Stadium, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yongeye gutsindwa igitego kimwe ku mukino wo kwishyura, cyatsinzwe na Ahmed Sherif ku munota wa mbere w’umukino.

Ibyo byatumye Zamalek SC isezerera APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Rayon Sports na yo yasezerewe na Black Bulls yo muri Mozambique, nubwo yagerageje kwishyura ibitego yari yatsindiwe i Kigali.

Mu mukino ubanza, Rayon Sports yari yatsinzwe ibitego 2-0, bityo ikaba yarasabwaga gutsinda nibura ibitego bibiri kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza.

Mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo, Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19 ibifashijwemo na Iradukunda Elie Tatou.

Black Bulls yishyuye ku munota wa 49, igitego gitsinzwe na Crimildo Anuário Massuanganhe, mbere y’uko Muderi Akbar atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 85.

Icyakora, ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ntibyatinze, kuko ku munota wa 87 Alírio Cuna yatsindiye Black Bulls igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa ry’umunyezamu Dande Junior.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ariko Black Bulls ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Gusezererwa kw’aya makipe yombi bivuze ko nta kipe yo mu Rwanda izakina amatsinda y’aya marushanwa ya CAF muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.