Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, Umunya-Marroc Nabyl Bekraoui wari umutoza wungirije wa APR FC yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe y’ingabo z’igihugu, yerekeza iwabo nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na yo.
Ku wa 2 Nyakanga 2019 ni bwo Nabyl ari kumwe na Mohammed Adil Erradi ndetse na Mugabo Alex, beretswe itangazamakuru nk’abatoza bashya ba APR FC.
Nabyl waherukaga gutangaza ko atazakomezanya na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano ye, yaherekejwe n’umunyamabanga mukuru wayo, Rtd. Lt Col Sekaramba Sylvestre.
Mbere yo guhaguruka i Kigali yashimiye ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC ku kuba barakoranye neza ndetse n’ubumuntu bamugaragarije.
Aganira n’ishami ry’itangazamakuru rya APR yagize Ati: “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy’umwaka wose, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC.”
Yakomeje ati: “Ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda. Ndagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane.”
Nabyl Berkaoui ari mu itsinda ry’abatoza bafashije APR kwegukana igikombe cy’mikino ya gisirikare 2019, igikombe cy’intwari 2020 ndetse n’igikombe cya shampiyona 2020 idatsinzwe umukino n’umwe.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, ubuyobozi bwa APR FC bwamugeneye impano ndetse bunaboneraho kumushimira cyane ku bwitange n’umurava yagaragaje mu gihe cyose yari amaze ari umutoza wayo, bunaboneraho kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mwuga we w’ubutoza.


