img_20211204_050312.jpg

APR FC yageze muri Maroc nyuma y’urugendo rutoroshye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu gihugu cya Maroc, aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa kamarampaka wo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup uzayihuza na RS Berkane.

Saa mbiri n’igice z’ijoro ry’ejo ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Oudja muri Maroc, nyuma y’urugendo rw’amasaha arenga 10 mu ndege.

APR FC yahagugurutse i Kigali saa yine z’igitondo n’indege yayo bwite ya RwandAir, ica i Lagos muri Nigeria aho indege yabanje kunywa amavuta mbere yo gufata urugendo rwerekeza muri Maroc.

Iyi kipe izahura na RS Berkane ku Cyumweru saa mbiri z’i Kigali, mu mukino isabwamo byibura kunganya ibitego ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

img_20211204_050325.jpg

img_20211204_050321.jpg

img_20211204_050312.jpg

img_20211204_050317.jpg

img_20211204_050332.jpg

img_20211204_050339.jpg

Amafoto: @APR FC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *