9g8a8752-1-768x527.jpg

APR FC yasezeye kuri Gen Musemakweli, Manzi Thierry avuga icyo azahora amwibukiraho

Sangiza iyi nkuru

Ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’iyi kipe witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, cytabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera ku kipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.”

”Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati ‘Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC’.”

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

9g8a8752-1-768x527.jpg

9g8a8755-768x624.jpg

aprfcofficial_1613469550573850.jpg

Wanareba Videwo za BWIZA TV kuri iyi link iri munsi

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *