Ikipe ya APR FC yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick agifunze, ivuga ko mu gihe azaba yarekuwe iteganya kumuganiriza no kumucyaha kugira ngo agaruke mu murongo mwiza.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu rutahizamu yamenyekanye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo gufatirwa i Nyamirambo atwaye imodoka yarengeje isaha yo gutaha ndetse yanarengeje igipimo cy’ibisindisha umuntu atagomba kurenza mu gihe atwaye ikinyabiziga.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye B&B FM-Umwezi ko kuba Yannick yarafashwe nta gikuba cyacitse, kuko yatsitaye bikarangira arengeje isaha yo gutaha, ari na byo byatumye itegeko rimufata.
Yavuze ko uyu mukinnyi yafashwe mu gihe we na bagenzi be bari bahawe akanya ko kujya kugira ibibazo byabo bakemura, bijyanye no kuba APR FC yaradohoye ikagabanya igihe abakinnyi bayo bamaraga mu mwiherero.
Masabo yakomeje avuga ko nk’umwana mu muryango icyo bateganya kumukorera ari ukumuganiriza kugira ngo agaruke mu nzira nziza, dore ko atanasanzwe arangwaho imico mibi.
Ati: “Ikiza gukurikira umwana urabanza ukamucyaha, ugahanura […] kwigisha ni cyo kizaba. Ntabwo asanzwe ari umwana unaniranye, w’umukubaganyi; bibaho umuntu ashobora gutsitara kandi itegeko ni itegeko rigomba kugufata uwo uriwe wese cyane cyane iwacu ho nta n’umwe ushobora kurijya hejuru.”
“Twe turabona nta gikuba cyacitse, ni umwana ukeneye kuganirizwa akerekwa igikwiye, njye ndumva ari icyo cyabimuteye ntabwo ari byo umwana tubona usanzwe ananiranye, ukora ibidakorwa.”
Bizimana Yannick kuri ubu aracyafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho agomba kumara iminsi itanu mbere yo kurekurwa atanze amande.
Kuba uyu musore agifunze bivuze ko atazagaragara mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ikipe ye igomba kwakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu.


