Arahigwa bukware ku bwo gushaka gutangaho igitambo umukobwa we uri mu mihango

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Emmanuel Bwana arashakishwa na polisi nyuma yo gushaka gutangaho igitambo umukobwa we w’imyaka 13 wari mu mihango.

Uyu mugabo utuye mu Karere ka Luuka,  kuwa Kane mu gitondo yakurikiye umukobwa we wari ugiye kuvoma, afatanyije n’abandi bagabo bane, baramuzirikira kuri moto bamujyanira umupfumu.

Nyina w’umwna, Teddy Nabirye yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko yagize amakenga abonye umwana atinze ku mugezi, atangira kumushakisha.

Ati “  Namutumye kuvoma ariko mbona yatinze cyane. Nababije inshuti ze zimbwira ko zitigeze zimubona. Nahise ntangira kumushaka mu rusisiro mu gihe cy’amasaha abiri, ndamubura.”

Uyu mwana w’umukobwa, nyina n’abaturanyi bamusanze ku ishuri ribanza arira ayo kwarika, ababwira ibyamubayeho.

Ati “  Data yamfashe ari kumwe n’abandi bagabo bane, banzirikira kuri moto, bamfutse amaso banjyana ku rutambiro rw’umupfumu. Bamubwiye ko njye batanyemera kuko ndi mu mihango, bamusaba gushaka undi mukandida.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Uyu mwana yajyanwe ku kigo nderabuzima kugira ngo asuzumwe, mu gihe Se agishakishwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *