Arasabira umugabo we wamukubise gufungurwa, kuko ngo ni we watungaga urugo

Sangiza iyi nkuru

Dusengimana Eveline utuye mu Kagari ka Kabushinge, Umurenge wa Rwaza w’Akarere ka Musanze arasabira umugabo we Twagirayezu lldephonse ufungiwe muri Gereza ya Rwamagana gufungurwa, kuko ngo ni we watungaga umuryango.

Dusengimana mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ubutabera tariki ya 10 Mutarama 2021, ikamenyeshwa umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza n’umuyobozi wa gereza ya Nsinda (Rwamagana), yasobanuye ko intandaro yo gufungwa k’umugabo we ari uko bagiranye amakimbirane, aramukubita, ajya mu bitaro.

Ngo yaragarutse, asanga Twagirayezu yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, nyamara ngo ni ubwa mbere yari amukubise, kuko ubusanzwe ati “twari tubanye neza, nta yandi makimbirane twari dufitanye, njyewe rero mbifata nk’impanuka kuko nta mugambi yari asanganwe wo kunkubita, nkabona bishoboka kuba byaratewe n’uko yari yanyoye inzoga.”

Inzara no kwirukanwa mu bukode

Dusengimana avuga ko yabyaranye na Twagirayezu abana babiri, akaba ari we wahahiraga umuryango muri rusange, ndetse akanishyura ubukode bw’inzu babamo.

Mu gihe Twagirayezu afunzwe, uyu mugore avuga ko bakaba batakibona ibyo kurya, kandi ngo babuze amafaranga yo kwishyura ubukode, bityo bakaba bagiye kwirukanwamo.

Yabivuze ati: “Twagirayezu Ildephonse twabyaranye abana babiri, akaba ari we wabahahiraga, akita no ku muryango muri rusange, ubu bakaba batakibona ibyo kurya, ndetse kuko tuba mu nzu y’ikode bakaba bari hafi kuyidukuramo kuko ari we byose wabyitagaho akabasha kubyishyura, ari nacyo gikomeye mperaho musabira imbabazi kugira ngo abana twabyaranye baticwa n’inzara, bakabura n’ibindi nkenerwa kugira ngo umwana akure neza.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Arasabira umugabo we wamukubise gufungurwa, kuko ngo ni we watungaga urugo
    Mwatwereka igitabo cyayi ENGLISH cyomuri P6B

  2. Arasabira umugabo we wamukubise gufungurwa, kuko ngo ni we watungaga urugo
    Mwatwereka igitabo cyayi ENGLISH cyomuri P6B

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *