Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Nyarwanda (ARJ), mu kwezi gutaha k’Ugushyingo rizatanga ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa mu itangazamakuru kurusha abandi.
Ibi bihembo bizwi nka ‘Development Journalism Awards’ ARJ izabitanga ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’urw’abanyamakuru bigenzura (RMC).
Igikorwa cyo guhemba abo banyamakuru kizaba ku wa 7 Ugushyingo, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition (ahazwi nka Camp Kigali).
ARJ mu butumwa yashyize hanze yasabye abanyamakuru bifuza gupiganira biriya bihembo ko baca ku rubuga rwayo rwa Internet (www.arj.org.rw), bagakanda kuri link yateguwe ari na yo bazakoresha batanga inkuru zipigana.
Gutanga inkuru bizasozwa ku wa 23 Ukwakira 2024.
Inkuru zizahembwa ni “izikoze kinyamwuga kandi zagize icyo zihindura mu buzima bw’abantu n’ubw’iterambere ry’igihugu”.
Ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa byaherukaga gutangwa mu Ugushyingo 2023, ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’itangazamakuru.


