Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, yerekeje mu kipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, nyuma yo gutsinda igerageza yari amaze igihe ayikoramo.
Lewis Igaba w’imyaka 19 y’amavuko, yavukiye mu Rwanda mbere y’uko ababyeyi be berekeza mu gihugu cya Norvège. Akina nka rutahizamu wo ku mpande, abo mu cyongereza bita aba Wingers.
Ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvège yakiniraga ni yo yemeje ko yasinyiye ikipe ya Arsenal yamusinyishije ku buntu.
Arsenal ntabwo iratangaza ku mugaragaro ko yamaze kumusinyisha, gusa umuyozi wa Siporo muri Fram Larvik, Jostein Jensen yemeje ko Igaba yamaze kuyerekezamo.
Aganirira n’ikinyamakuru VG cyo muri Norvège yagize ati”Ni byo, turabyemeza. Nabwiwe ko yamaze gusinyira Arsenal.”
Muri Werurwe uyu mwaka, byari byatangajwe ko George Lewis Igaba ari gukora igerageza muri Arsenal, yemwe ibinyamakuru byo muri Norvège bitangaza ko byitezwe ko Arsenal igomba kumusinyisha nyuma yo kwishimirwa n’abatoza bayo.
Ikinyamakuru The Standard cyo mu Bwongereza cyavuze ko mbere yo kujya gukora igerageza muri Arsenal yari yabanje muri Ipswich Town yo mu kiciro cya gatatu mu Bwongereza.
Amakuru avuga kandi ko Arsenal yari yaramubegutse mu myaka ibiri ishize, gusa bikaba ngombwa ko akomeza gukinira iriya kipe yo muri Norvège ibarizwa mu kiciro cya gatatu.
Ku bwa Jonothon Hill wakoranye n’amakipe nka Man Utd, Man City, Fulham na Sheffield Wednesday akaba ari mu batoje Igaba, ngo kuba yerekeje muri Arsenal yabyishimiye gusa bikaba byamutunguye.
Aganira n’ikinyamakuru Goal yagize ati”Nishimiye George, ariko nanone natunguwe ukuntu. Afite hafi imyaka 20, ntabwo yigeze aba hafi y’amakipe y’ibihugu kandi ntabwo yigeze asubira inyuma ngo ave ku rwego yariho. Byatunguranye rero, ariko twizere ko ashobora gukora neza hariya biramutse bibaye.”
Hill watoje Igaba muri Tromsdalen, yasobanuye ko yari yahawe amasezerano muri iriya kipe, gusa akaza kuyivamo agiriwe inama n’umu-Agent we wabonaga atazabona umwanya uhoraho.
Yasobanuye ko ari “umukinnyi wihuta cyane kandi utsinda. Akunda gukora step over(amacenga bita fora ndajya he) kandi agira amayeri menshi.”
George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, abaye umukinnyi wa kabiri ukomoka mu Rwanda ugiye gukinira ikipe ya Arsenal, nyuma ya Mugabo Alfred wayinyuzemo hagati ya 2007 na 2014.
Biteganyijwe ko Igaba yerekeza muri Arsenal y’abatarengeje imyaka 23, yakwitwara neza akazamurwa mu kipe nkuru.


