AS Kigali yanyagiriwe muri Tunisia na CS Sfaxien

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali inyagiriwe muri Tunisia ibitego 4-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wayihuzaga na Club Sportif Sfaxien.

Ni umukino waberaga kuri Stade Taïeb Mhiri iherereye mu mujyi wa Sfax, mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Tunisia, Tunis.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye AS Kigali itsinzwe igitego 1-0.

Ni igitego kinjiye ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe n’umutwe na Firas Chaouat wungukiye ku ikosa ry’umuzamu Eric Ndayishimiye ‘Bakame’ washatse gukubita ibipfunsi umupira wari uturutse muri koruneri bikarangira awuhushije.

Ni igice cyaranzwe no kuba AS Kigali yagerageje gukina neza, gusa ntiyabyaza umusaruro uburyo bubiri bukomeye yabonye.

Ku munota wa 23 Shabani Hussein bita Tshabalala yacenze abakinnyi babiri ba Sfaxien arekuye ishoti riremereye umupira ukurwamo n’umunyezamu, nyuma y’iminota itanu nanone Alex Ortomal ananirwa gutereks mu izamu umupira mwiza yari ahinduriwe na Ishimwe Christian.

Ku munota wa 40 w’umukino Sfaxien na yo yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri, gusa umupira umunya-Nigeria Kingsley Sokari yatereye mu rubuga rw’amahina ukurwamo na Bakame.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’Abanya-Tunisia no kutemeranya n’imisifurire ku ruhande rwa AS Kigali.

Sfaxien yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54 ibifashijwemo na Kapiteni wayo, Ahmed Ammar wateje umutwe umupira wari uturutse kuri Coup-Franc, gusa hari habanje kubaho ikosa ryakorewe myugariro wa AS Kigali.

Nyuma y’iminota irindwi AS Kigali yabashije kugombora igitego kimwe binyuze kuri Nour Zamen Zammouri washyize mu izamu rye umupira wari ukaswe na Rugirayabo Hassan, gusa Mohamed Soula aza gutsinda ibindi bitego bibiri byihuse, birimo icya kane yatsinze yungukiye ku ikosa ryakorewe Hassan Rugirayabo umusifuzi yirengangije.

Rutahizamu Hakizimana Muhadjili ntiyarangije uyu mukino nyuma yo gusohoka mu kibuga ku munota wa 88 w’umukino, azira amakarita abiri y’umuhondo yeretswe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *