AS Muhanga ivuga ko ibayeho mu buryo buteye agahinda

Sangiza iyi nkuru

Komite nyobozi y’Ikipe ya AS Muhanga itangaza ko isumbirijwe n’ibibazo by’amikoro, ingingo ituma ivuga ko ibabyeho mu buryo buteye agahinda.

Mu ibaruwa yo kuwa 28 Gashyantare, Komite yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Bati “Uko duhagaze ubu biteye agahinda.”

Muri iyi baruwa bavugamo ko “Kugeza ubu abakinnyi batarahembwa imishahara yabo kuva muri Mutarama na Gashyantare, ahwanye na Frw miliyoni 9 n’ibihumbi 850.” Bongeyeho ko ” Hari ibirarane bya recruitment bya Frw miliyoni esheshatu kuva muri Kanama 2019.”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko ” Hari n’abarangije amasezerano mu Kuboza 2019 basaba guhabwa Frw miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500 kugira ngo dukomezanye.”

Ubu buyobozi kandi bwemera ko bufite ideni rya Frw iliyoni imwe n’ibihumbi 360 y’utekera abakinnyi na Farumasi ndetse na miliyoni zisaga 25 ibereyemo perezida wayo wagiye ayiguriza.

Komite ya AS Muhanga itangaza ko ikeneye andi mafaranga ngo izabashe kwitabira shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro mu bihe biri imbere. Ivuga ko ntako itagize ariko ko aho bigeze nayo byayiyobeye.

Ikipe ya AS Muhanga ni ikipe yakunze kurangwa n’ibibazo by’amikoro ariko ikabyitwaramo neza, ikirwanaho. Ikibazo cy’amikoro gikomeza kwigaragaza mu makipe yo mu Rwanda atandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *