Ibikubiye mu masezerano y’ibanga Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumwibira ubutegetsi 

img 20190208 wa0006

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akunze kumvikana ashinja Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi kwica amasezerano bagiranye, ubwo yamushyikirizaga ubutegetsi. Muri 2019 ni bwo Tshisekedi yashyikirijwe ubutegetsi, nyuma yo kwibirwa amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu byaje kumenyekana ko yari yatsinzwe n’umunyapolitiki Martin Fayulu. Iby’uko Tshisekedi yibiwe amajwi byanakunze […]

Türkiye yise Netanyahu ‘Hitler w’ubu’

images 10 1

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Türkiye, nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu byombi bashinjanye ibirego biremereye. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashinje Perezida Reçep Tayyip Erdogan wa Türkiye “kwica abaturage be bo mu bwoko bw’Aba-Kurde” ndetse no “gucumbikira ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe bushyigikiye.” […]

Amerika na Iran mu biganiro muri Pakistan 

us iran negotiations 780x470 1

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran, zatangiye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru biri kubera mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, bikaba bigamije kugabanya umwuka mubi umaze iminsi wiyongera hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bihangana. Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Visi-Perezida wa Amerika JD. Vance ndetse n’umudipolomate wa Iran Abbas Araghchi. […]

Gen. Muhoozi ngo yiteguye kuyobora ingabo 100,000 za UPDF muri Israel 

20260411 091956

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye kurikoroza nyuma yo gutangaza ko yiteguye kohereza muri Israel ingabo zibarirwa mu 100,000 zo kurinda kiriya gihugu. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ari we ugomba kuba ayoboye ziriya ngabo. Ati: “Niteguye kohereza abasirikare ba Uganda 100,000 muri Israel. Ni njye […]

Burundi: Urukiko rwakatiye umupolisi imyaka 500

IMG 20260411 WA0006

Urukiko rw’i Mwaro mu Burundi rwategetse ko umupolisi witwa Osias Irankunda yazafungwa amezi 6,000 (imyaka 500), mu gihe yaba ananiwe kwishyura indishyi z’akababaro za FBU miliyoni 100 rwamuciye. Uyu mupolisi yakatiwe igifungo cya burundu anacibwa iriya ndishyi, nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nestor Nininahazwe wari uzwi ku izina rya Gasazi. Uyu Gasazi […]

Ambasade ya EU muri Uganda yasabye imbabazi ku butumwa bwayo bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 

20260411 064930

Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, yasabye imbabazi nyuma y’ubutumwa yari yanditse bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubutumwa bujyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Ambasaderi wungirije w’uriya muryango, Guillaume Chartrain yitabiriye ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ggolo muri Uganda. […]

Nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutesha agaciro icyubahiro cy’Ingabo z’u Rwanda: Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuco n’imyitwarire myiza biranga Ingabo z’u Rwanda bikomoka ku bihe bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zahagaritse, ashimangira ko nta bitutsi bibaho cyangwa ibihano bishobora gutesha agaciro icyubahiro zifite. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata, mu ijambo ryo gutangiza icyunamo. Yavuze ko nyuma y’uko […]

Perezida Kagame na Madamu we batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri bunamiye banashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu na Madamu we kandi banacanye Urumuri rw’icyizere rushushanya ahazaza h’Abanyarwanda, rugomba kumara iminsi 100 yo Kwibuka rwaka. […]

Nta cyihariye nsaba u Rwanda: Umugore wa Perezida Ntaryamira wapfanye na Habyarimana 

20260407 105829

Umugore wa Cyprien Ntaryamira wahoze ari Perezida w’u Burundi, yatangaje ko n’ubwo umugabo we yapfiriye mu Rwanda ntacyo arubaza, ko ahubwo Umuryango Mpuzamahanga ari wo ukwiye gukora ibishoboka byose ugtanga umucyo ku rupfu rw’umugabo we. Ntaryamira yapfanye na Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 […]

Ibitero bikomeye bya FARDC n’abambari bayo byibasiye abasivili muri Minembwe na Kalehe

1775548131730

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata ingabo za Leta ya Kinshasa n’abazifasha ku rugamba bagabye ibitero bikomeye byibasiye abaturage b’abasivili mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo. AFC/M23 mu itangazo yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, yavuze […]

Guteres yasabye Isi gukura isomo ku makosa yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko Isi ikwiye kwigira ku makosa yabayeho, mu kwirinda ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994 yakongera kubaho. Ni mu butumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata hatangiriye icyunamo cy’iminsi 100. […]

Senator Dr. Frank Habineza pays tribute to Late African Greens Leader Adamou Garba

IMG 20260406

The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Senator Dr. Frank Habineza, has paid a heartfelt tribute to the late Adamou Garba, describing him as “a principled, thoughtful, and deeply committed leader” whose legacy will endure across Africa and beyond. Garba, who served as President of the Greens of Niger and later led the […]

Umunsi AFC/M23 na Leta ya RDC bazahurira mu biganiro mu Busuwisi 

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23, byamenyekanye ko zizahurira mu Busuwisi ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, gukomerezayo ibiganiro bya Doha impande zombi zimaze igihe zigirana. Ni icyiciro gishya cy’ibyo biganiro cyateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar; ndetse byitezwe ko ziriya mpande zombi ziyemeje gushyira […]

Perezida Kagame ku mpamvu we na FPR batari bagambiriye kwica Habyarimana

GridArt 20260221 114844715

Ku itariki nk’iyi ya 6 Mata mu myaka 32 ishize, Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yishwe ubwo indege ye yari imuvanye i Arusha muri Tanzania yahanurirwaga mu kirere cya Kanombe, mu mujyi wa Kigali. Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko […]

Hafi y’ibiro bya Trump humvikanye amasasu

WHHO Grounds and Staff 20250624 KGraczyk 130 1

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rucunga umutekano wa perezida, bandi bategetsi bo hejuru n’abahoze ari abategetsi bo hejuru (Secret Service), rurimo gukora iperereza ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye mu masaha ya kare yo ku cyumweru hafi y’ibiro bya perezida, bizwi nka White House. Abashinzwe umutekano b’urwo rwego bageze ahumvikaniye amasasu mu gace gakikije Pariki […]

Tshisekedi yatangaje ko agiye ‘kwisubiza vuba’ ibice M23 igenzura

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko mu gihe cya vuba azisubiza ibice byo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo ze zirukanwemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Uyu mugabo yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 5 Mata, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwakira ikipe […]

Impamvu Green Party ikomeje kwinjiza Ingengabitekerezo yayo mu barwanashyaka

IMG 20260404 WA0022

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bwasobanuye ko bukomeje gutyaza abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho, mu rwego rwo kubategura ngo nibajya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge bazabe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Green Party yatangiye guhugura abarwanashyaka bahagarariye […]

Perezida Kagame yavuze ku kuvana RDF muri Mozambique 

df1038 e0d7c664e8d541338d595daad2829a47mv2

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nihatagira umuntu wishyura ibigenda ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, bizarangira ingabo zicyuwe. Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gutangaza ko uteganya guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga buriya butumwa. Perezida Kagame mu kiganiro […]

Urugendo rwa Kigali-Rusizi rwarenze Frw 11,000

20260404 104422

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara, nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagiye. RURA mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, yagennye ko mu rugendo rwo mu ntara umugenzi agomba kujya yishyura Frw 41.58 ku kilometero kimwe. Mu biciro bishya ruriya rwego rwashyizeho, ikiri hejuru ni icy’urugendo […]

Nyarugabo yageneye Ndayishimiye ubutumwa bukomeye nyuma y’iturika ry’i Bujumbura 

hq720

Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ubutumwa bukomeye bunenga imikorere ye n’uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iturika rikomeye riheruka kubera i Bujumbura. Mu butumwa bwe bwo ku wa 3 Mata 2026, Nyarugabo yabanje kwihanganisha Abarundi bagizweho […]

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze ubusabe bwa Rayon Sports yari yarisabye ko umutoza Haringingo Francis Christian yakwemererwa gutoza umukino iriya kipe ifitanye na Gicumbi FC. FERWAFA mu itangazo yasohoye, yabwiye Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera Haringingo kuyitoza muri aka kanya, kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yahozemo. Ku wa […]

Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

20260404 082609

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, bifatanyije n’Abakristu mu kwizihiza Umunsi w’Ububabare bwa Yezu Kristu, bombi bagaragara bahetse umusaraba ubwo bari mu nzira y’umusaraba. Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X ya Perezidansi y’u Burundi, yerekana Ndayishimiye wari wambaye luturuso zitukura n’umugore we bombi bahetse umusaraba. Ubutumwa bw’iyi Perezidansi buvuga ko “ku […]

Litiro ya Lisansi mu Rwanda yiyongereyeho arenga Frw 300

images 3

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kuri uyu wa Gatanu rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya Lisansi yiyongereyeho arenga Frw 300, mu gihe Mazutu yiyongereyeho arenga Frw 200. Itangazo RURA yasohoye biciye muri Rugigana Evariste uyiyobora, ryerekana ko Lisansi yageze kuri Frw 2,303 ivuye kuri Frw 1,989 yariho mu kwezi gushize, mu gihe Mazutu yageze […]

Ibyiza Perezida Kagame abona mu bufatanye bw’u Rwanda na AFC/M23

jad20260402 ass rwanda itw kagame 3 scaled

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda na AFC/M23 bitangiriye kugirana ubufatanye mu by’umutekano, imipaka y’u Rwanda isigaye itekanye. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Jeune Afrique. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko u Rwanda na AFC/M23 bisigaye bifatanya mu […]

Perezida Kagame yahishuye ko Joseph Kabila akorana na AFC/M23

1 9 b0c60

Perezida Paul Kagame yahishuye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaye akorana n’umutwe wa AFC/M23. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ubwo yabazwaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuzishinja gukorana na AFC/M23, Perezida Kagame yavuze […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika yirukanwe

GZPJEJXVQBETHFP4GWN5QEJXUY

General Randy George wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma yo gusabwa kwegura ku mirimo ye na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth. Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Amerika avuga ko Gen. George yasabwe guhita asezera ku mirimo ye ako kanya, nubwo yari agifite igihe kigera muri 2027 […]

Guverinoma yavuze ku biciro birimo ibya gaz byatumbagiye

gaz izafasha kugabanya umubare munini w abacana inkwi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, yakomoje ku biciro birimo iby’ingufu n’iby’ibicuruzwa by’ibanze byatumbagiye kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%. Urugero […]

CP Theos Badege wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano nshya

badege 5 9cdbe

Commissioner of Police Badege Theos wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS). Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, ni ryo ryemeje ko Badege yahawe ziriya nshingano agomba kungirizaho CG Evariste Murenzi. Badege yabaye umuvugizi […]

Umusirikare muto kurusha abandi muri UPDF ashobora kujya ahembwa arenga Frw 300,000

image 2024 05 06T184804.993 1

Umushahara w’umusirikare muto mu ngabo za Uganda (UPDF)ushobora kwiyongera ukava ku mashilingi 650,000 ukagera kuri 816,000 (arenga Frw 300,000), mu gihe umwanzuro wagezweho hagati ya Minisiteri y’Ingabo n’Inteko Ishinga Amategeko washyirwa mu bikorwa. Iyi nyongera y’umushahara yemerewe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo n’abagize Komisiyo ishinzwe Ingabo n’Umutekano w’Imbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nama yabaye ku […]

Meya Mulindwa yasabye abarenga 100 batahutse bava muri Congo kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside

2026 04 02 21 26 51 0

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Meya Mulindwa yabisabye Abanyarwanda 133 kuri uyu wa Kane bakiriwe mu Rwanda, nyuma y’imyaka itari mike barafashwe bugwate n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo. Abakiriwe ku mupaka munini wa La Corniche […]

U Rwanda rwaburiye ko Mozambique nidatera inkunga ibikorwa bya RDF i Cabo Delgado ruzacyura ingabo zarwo

U Rwanda rwatanze umuburo w’uko kohereza ingabo zarwo mu majyaruguru ya Mozambique bishobora guhagarara, mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gutera inkunga icyo gikorwa. Ni nyuma y’amakuru avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika burundu inkunga wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ubwo yasubizaga ku nkuru zatangajwe […]

Trump yandagaje Macron n’umugore we

170713110236 trump macron handshake

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasebeje mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa, avuga ko umugore we “amufata nabi cyane”. Trump yabigarutseho mu ijambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata, ubwo yagarukaga ku ntambara igihugu cye na Israel barwanamo na Iran. Muri iri jambo yanenze cyane ibihugu bigize umuryango wa […]

Abo FDNB yemeza ko bahitanwe n’ibisasu byaturikiye i Bujumbura

20260402 061117

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata cyatangaje ko abantu 13 ari bo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Bujumbura, ubwo ikigo cya gisirikare cya Musaga cyarimo gishya. Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Baratuza Gaspard, yatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare batatu. Yavuze kandi ko ibisasu byaturitse byakomerekeje abantu […]

Imfu n’itabwa muri yombi ry’abasirikare benshi b’u Burundi byakurikiye iturika ryabereye i Bujumbura

20260401 162301

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare babarirwa muri 40 batawe muri yombi, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura. Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko andi makuru avuga ko yatewe n’igitero cya drone […]

U Rwanda rwashimiye RDC yabonye itike y’Igikombe cy’Isi 

ad0506f177fd202371a0e5c1a2179fcf42e35365f057ad4f5390e29ade705754 1200 675

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026. Iyi kipe yabonye itike yo kuzakina ririya rushanwa rizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yo gusezerera Jamaica bari bahuriye mu […]

Nduhungirehe yibukije RDC ko FDLR ikeneye gusenywa n’ibikorwa aho kuba amagambo

nduhung

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko mu gusenya umutwe wa FDLR hakenewe ibikorwa bifatika byo ku butaka, aho kuba imvugo zirimo ubusa. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yatangaje ibi nyuma y’uko Kinshasa iheruka gutangaza ko yatangije ibikorwa byo gusenya FDLR, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa […]

RDC igiye kongera gukina Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka irenga 50

bitmap 1200 nocrop 1 1 20251117061310247143 G56jsVGWsAAC7Q7

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gusezerera Reggae Boys ya Jamaica, mu mukino wa kamarampaka wabaye mu ijoro ryacyeye. Ni umukino wabereye i Guadalajara muri Mexique. Igitego rukumbi cyatsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe ku munota wa 100, cyari gihagije ngo Ingwe […]

Icyo Ndayishimiye avuga ku bisasu byaturikiye i Bujumbura 

20260331 215316

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko hari abagize ibyago, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ahabikwaga intwaro mu kigo cya gisirikare giherereye mu mujyi wa Bujumbura. Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare kiri muri zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose.” […]

Umukoro wa Guverineri Mugabowagahunde ku bahoze muri FDLR ku Rwanda

20260331 155700

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahaye umukoro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR kunyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda. Guverineri w’Amajyaruguru yatanze uyu mukoro ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, mu muhango wo gosoza amahugurwa ku mugaragaro y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe bifatanyije  no kubasubiza mu buzima busanzwe. Ababarirwa muri 214 […]

Sekirite Kabera yabangamiye Kapiteni w’Amavubi

IMG 20260331

Umwe mu basekirite (Steward) bacungaga umutekano kuri Stade Amahoro ubwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na Estonie mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series, yagaragaye abangamira kapiteni Bizimana Djihad amubuza kwinjira mu kibuga. Byabaye ubwo umukino wari urangiye Amavubi yitegura guhabwa igikombe, ubwo yari amaze gutsinda Estonie ibitego 2-0. Ubwo abakinnyi b’Amavubi biteguraga guhabwa igikombe, […]

Gen. Muhoozi yafunguye Gen. Namanya anamuhanaguraho ibyaha byose

20260331 124330

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yafunguye Brig Gen Johnson Namanya nyuma yo guhura na we akamuhanaguraho ibyaha byose yari akurikiranweho. Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi, ni we wemeje aya makuru aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Umugaba Mukuru w’Ingabo akanaba umujyanama wa Perezida […]

Perezida Touadéra mu irahira rye yahaye icyubahiro RDF

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yashimye umusanzu ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zitanga mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye. Touadéra yashimye uyu musanzu ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, ubwo yari mu muhango wo kurahirira kuyobora igihugu cye muri manda ya gatatu. Ni umuhango wabereye i Bangui, ku ruhande rw’u Rwanda ukaba witabiriwe […]

FPR-Inkotanyi yanenze Umujyi wa Kigali waranduye ibishyimbo by’umuturage

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles, yanenze ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buheruka kurandura ibishyimbo by’umuturage byari byatangiye kuyanga, mbere y’uko aho byari bihinze hakorwa ubusitani. Mu Cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ibyo bishyimbo byari bihinze mu murenge wa Nyamirambo w’akarere ka Nyarugenge birandurwa. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, […]

Kalehe: Ingabo za Congo zishe zinakomeretsa abaturage benshi

20260330 123624

Abantu barindwi bo mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biciwe mu gitero bagabweho n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umutwe wa AFC/M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko igitero cyiciwemo bariya bantu cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe […]

Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko Amerika igiye kumwubakira ‘igisirikare karahabutaka’

img 20220517 wa0154

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kubaha ubufasha burimo kububakira igisirikare gikomeye. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yahuriraga mu mujyi wa Bandundu n’abatware gakondo bo mu ntara ya Kwilu. Akomoza ku masezerano igihugu cye giheruka gusinyana na Leta Zunze […]

Umunsi Habyarimana yakira Rayon Sports agaca amarenga y’umugambi wa Jenoside yagombaga gukorerwaAbatutsi 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yakiraga ikipe ya Rayon Sports, yaciye amarenga y’umugambi wa Jenoside leta ye yarimo yitegura gukorera Abatutsi. Habyarimana icyo gihe yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri hoteli Horizon ku Rebero, nyuma yo kwitwara neza mu […]

Uko byagenze ngo Ndayishimiye wari wararahiye ko Bunyoni azarekurwa ari mu mva ave ku izima

Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yemeye kurekura Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu na Tanzania ndetse na ba Jenerali bakomeye mu gihugu cye. Muri uku kwezi kwa Werurwe ni bwo Gen. Bunyoni, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe. […]

FARDC yaba yatangiye guhiga abafatanyabikorwa bayo ba FDLR

20260330 064657

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umitwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni ibikorwa Ychaligonza avuga ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bikorera […]

Ba Jenerali 2 ba UPDF batawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Muhoozi 

20260328 131406

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa. Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru […]

Abahoze muri FDLR bagiye kwipima na Musanze FC

20260328 124337

Abarwanyi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bateguriwe umukino wa gicuti igomba kubahuza n’ingimbi z’ikipe ya Musanze FC. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ku Cyumweru tariki […]

Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ya ‘Special Force’

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe. Ni amahugurwa bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh. Mu ijambo rye, […]

Gen. Muhoozi yirukanye intasi nkuru yungirije muri UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yirukanye Col Abdul Rugumayo wari umukuru wungirije w’ubutasi bwa gisirikare amusimbuza Brig. Gen Oscar Munanura. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko hatazwi icyatumye Rugumayo wari muri ziriya nshingano yari yarahawe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri 2022 yirukanwa. Ni inshingano yari yarasimbuyeho Brig Gen Charles Asiimwe. Mu […]

Nduhungirehe yahishuye uko abakuru b’ibihugu bya Afurika baciye agasuzuguro ka Ndayishimiye washatse kubashyiraho igitutu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama. Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze […]

AU yanze kandidatire ya Macky Sall wari watanzwe na Ndayishimiye ngo azayobore Loni

nday macky 7d14b

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanze gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal wari umaze igihe atanzwe n’u Burundi ngo abe Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwatanze Sall kuri uriya mwanya, nyuma gato y’uko yari amaze kwakirwa i Bujumbura na […]

Mikenke: 2 biciwe mu gitero cya drone

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko abasivili bapfuye undi umwe akomereka bikomeye, nyuma y’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye mu gace ka Mikenke ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu nkengero zako. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byabaye saa tatu n’iminota 40 z’ijoro ry’ejo ku wa Kane, […]

Abakinnyi 5 b’Amavubi bavanwe mu bazakina FIFA Series 

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bavanwe mu bazakina imikino ya FIFA Series imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda. Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo. […]

Gen. Muhoozi yidoze ko UPDF yafata Tehran bitarenze ibyumweru 2

150a8b67 0b74 4c7a a783 8f2e8f382997

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ayoboye byazitwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo zibe zamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wa Iran, Tehran. Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Gufata Tehran ntibishobora kudufata igihe kirenze ibyumweru bibiri. Brigade imwe ya UPDF irahagije kuri iyi misiyo.” […]

Umugore wa Tshisekedi yasabye ko umuganga wahohoteye umugore wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero

1774611477738.20260327 133723

Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi nyinshi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa; nyuma yo kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa. […]

Massad Boulos wa Amerika yongeye kwikoma u Rwanda 

1402449.jpeg

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yikomye u Rwanda arushinja kongera ubukana bw’intambara mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Massad Boulos yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu nama yako yigaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba […]