Abasirikare b’u Burundi bari muri EACRF na bo binjiye mu ntambara na M23
Umutwe wa M23 urashinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF) kwinjira mu ntambara uhanganyemo n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC. U Burundi busanzwe bufite izindi ngabo muri RDC bwahohereje gufasha iz’iki gihugu guhangana na M23, binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu minsi yashize. Imirwano […]
Umusore n’inkumi bagaragaye basambanira ahazwi nko ku Kinamba bafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umusore n’inkumi bagaragaye mu mashusho basambana mu ruhame. Amakuru avugwa n’uko ngo aba bombi bategewe amafaranga kugirango basambane ubwo bari ahazwi nko ku Kinamba mu mujyi wa Kigali. Ibi babikoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, babikorera ahitwa ku Kinamba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, Akagari […]
Uburusiya bwemeye kubakira Niger igisirikare gikomeye
Abayobozi b’Abarusiya basuye Niger kugira ngo bashimangire umubano wa gisirikare. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’umunyamuryango wa guverinoma y’Uburusiya muri iki gihugu kuva ku ya 26 Nyakanga hahirikwa ubutegetsi bwa perezida Bazoum. Iri hirikwa ryahungabanije umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Niger n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga by’umwihariko Ubufaransa.Ingabo z’iki gihugu zarahambirijwe. Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’ingabo wungirije […]
Perezida Kagame yagenewe impano na Ronaldinho
Rurangiranwa Ronaldinho Gaàºcho wamamaye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro w’Ikipe y’Igihugu cye. Ronaldinho aheruka gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2024 azaza mu Rwanda, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago. Abanyabigigwi babarirwa muri 30 barimo kandi umunya-Caméroun Roger Milla ni bo bimaze kumenyekana […]
Twagiramungu yatumye dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND: Senateri (Rtd) Iyamuremye
Senateri (Rtd) Iyamuremye Augustin wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda, yihanganishije umuryango wa Faustin Twagiramungu, amucyeza ku kuba yaratumye abantu batinyuka ‘ingoma y’igitugu’ yari iyobowe n’ishyaka MRND. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye azize urupfu rutunguranye. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 78 y’amavuko yaguye i […]
Thierry Froger yasobanuye impamvu 2 atagikinisha Shiboub
Umutoza Thierry Froger wa APR FC, yatangaje impamvu atagikinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman; zirimo umubare w’abanyamahanga. Kuva APR FC yasezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri Shiboub yahise atakaza burundu umwanya wo gukina. Babanje kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagikinishwa ari ukubera uburwayi, gusa nyuma haza amakuru avuga ko yaba yaragiranye ibibazo n’umutoza […]
Menya imboga warya utiriwe uziteka ukarushaho kugira ubuzima bwiza
Hari abantu batekereza ko kurya imboga bigoye, kuko bibasaba umwanya munini wo kuzitegura, ariko ni byiza kurya imboga kandi zitunganyije neza nubwo byasaba umwanya wo kuzitegura. Hari imboga ziribwa zitetse, ariko hari n’imboga umuntu arya ari mbisi kugira ngo ashobore kubona intungamubiri nyinshi, kuko hari izangirika mu gihe zitetswe. Imboga zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro, […]
Israel vs Hamas:Inkomere zatangiye guhungishirizwa muri Tunisia
Tuniziya ivuga ko yakiriye kandi ikavura bamwe mu bakomeretse baturutse i Gaza aho imirwano hagati ya Hamas n’ingabo za Isiraheli wasubukuwe nyuma y’iminsi 7 y’agahenge kari katanzwe. Abanyapalestine bakomeretse, hamwe n’imiryango 21, binjiye mu ndege ya gisirikare ya Tuniziya ku cyumweru nimugoroba.Bibaye mu gihe impungenge mpuzamahanga ziyongereye ku mpfu z’abasivili n’imvune ku munsi wa gatatu […]
Musanze:Igiciro cy’ibirayi cyatangiye kungana n’icy’icyayi cya mukaru
Nyuma gato y’intangiro z’uyu mwaka wa 2023, mu Rwanda hagiye hagaragara itumbagira ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe by’umwihariko ku bijyanye n’ibiribwa birangajwe imbere n’ibirayi. Nta watinya kuvuga ko byagiye byikuba kabiri ahandi gatatu bijyanye n’isoko umuguzi yabiguriyemo.Ni ibintu byatunguye benshi kuko kumwero wabyo hari abari bamenyereye kubigura ku giciro gito.Ni ukuvuga hagati y’amafaranga 150 […]
Bite bya Eric Semuhungu? Arabarizwahe nyuma yo kuvugwaho gufata ku ngufu?
Hashize igihe gikabakaba amezi atandatu Semuhungu Eric atagaragara ku mbuga Nkoranyambaga nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe n’abamukurikira. Ibi bikaba bikurikira amakuru aherutse gutangazwa ku miyoboro itandukanye ya You Tube mu mezi ashize, avuga ko yaba afunzwe nyuma yo kuvugwaho ko yaba yarafashe kungufu ingimbi itaruzuza imyaka 18. Icyo gihe byavuzwe ko uwo yafashe kungufu yabanje kumusindisha […]
Ikibazo cy’abakomisiyoneri gikomeje kujegeza intara y’Amajyaruguru
Bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Amajyaruguru baravuga ko barembejwe n’abahuza mu kugura no kugurisha bazwi nk’aba komisiyoneri. Abaherutse kuganirana RBA bavuze ko aba bakomisiyoneri bitwikira ko babahuza n’abaguzi maze bakabarya utwabo. Umwe mu bakorewe ubwo butekamutwe yavuze ko hari isambu yagurishije miliyoni 2 bigizwemo uruhare n’umukomisiyoneri ariko akimara gusinya uwaguze amubwira ko amafaranga atuzuye […]
Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR bungutse ababahagarariye

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda, ryatoye abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023. Mu batowe harimo Mutuyimana Louise watorewe kuyobora abagore b’abarwanashyaka ba Green Party ku rwego rw’intara, Tuyishime Jacqueline watorewe kuba Visi-Perezida cyo kimwe […]
Ibisasu byatezwe Col Ruhinda wari ukuriye abakomando ba FDLR byamuhitanye
Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR yishwe n’ibisasu yatezwe ku buriri. Amakuru avuga ko Col Ruhinda yapfuye saa munani z’ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 , mu bitaro by’i Goma, Nyuma yuko yakomerekejwe cyane nibi bisasu bya gerinade byamuturikanye mu buriri bwe yagiyemo avuye gutanga […]
RDC: Ingabo za EAC zatangiye kuzinga utwangushye
Ingabo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wari warohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki cyumweru zatangiye gutaha. Ingabo za Kenya ni zo zabimburiye izindi, mbere y’iminsi itanu ugereranyije n’igihe izi ngabo cyo kuva mu burasirazuba bwa RDC. Kenya ni na yo yari yarohereje Ingabo zayo muri RDC mbere y’ibindi […]
Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
Umugore witwa Mukarukundo Elina wo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, yicishijwe amabuye n’abaturage bamushinjaga kuba umurozi. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, bibera mu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo ho mu murenge wa Cyanzarwe. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Mukarukundo w’imyaka 55 y’amavuko mbere yo kwicwa […]
Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yategetse ko Igisirikare cy’igihugu cye cyongerwamo abasirikare bashya 170,000; mu gihe iki gihugu gikomeje intambara na Ukraine. Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo Perezida Putin yaciye ririya teka ryasohowe n’ibiro bye, mbere yo gutangira guhita rishyirwa mu bikorwa. Nyuma y’iri teka bisobanuye ko u Burusiya bugomba kugira […]
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasabye Abanyarwanda kureka gukomeza gucira urubanza umunyeshuri wayo watawe muri yombi acyekwaho gukuramo inda y’amezi umunani. Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uyu mukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Yatawe muri yombi nyuma y’aho ahajugunywa imyanda muri Kaminuza […]
Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye
Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023. Twagiramungu wari ufite imyaka 78 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 31 Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya. Play free slots online https://slots-online-canada.ca/free-slots/ at the fairest Casino […]
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
Umunya-Maurtanie Mohamed Wade utoza Rayon Sports, yatangaje ko hari abantu bo muri iyi kipe basigaye bamwita umusazi cyangwa ikirimarima kubera ibyemezo asigaye afata, gusa avuga ko kuri we ntacyo yumva bimutwaye. Uyu mutoza yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona Rayon yari imaze gutsindamo Bugesera FC igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa […]
Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, baramukiye mu mirwano kuri uyu wa Gatandatu. Ni imirwano yaramukiye mu gace ka Kilorirwe ho muri Teritwari ya Masisi. Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka uvugira ishami ryacyo rya Politiki, banditse ku rubuga rwa X ko Ihuriro ry’Ingabo […]
Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi
Umuhanzi Rema yahagaritse ibitaramo bye byose yari kuzakora mu Kuboza kugira ngo ashyire imbere ubuzima bwe “yirengagije” kubera ibitaramo bye bitabarika yakoze mu bihe byashize. Ati: “Biranshengura umutima kuvuga ko ntazaririmbira ahantu hose muri uku kwezi Nirengagije ubuzima bwanjye kandi nkeneye igihe cyo kwisubiraho. 2024 niteguye kuyitwaramo neza “. Ni nyuma y’uko indirimbo ye Calm […]
Zelensky yemeje ko ibitero bya Ukraine bisubiza Ingabo z’u Burusiya nta cyo byagezeho
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yemeje ko ibitero Ingabo z’igihugu cye zimaze igihe zigaba mu rwego rwo gusubiza u Burusiya bitigeze bigera ku ntego yabyo. Zelensky yabitangaje ku wa Gatanu, ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru i Kiev. Ingabo za Ukraine zimaze igihe zigaba ibitero ku z’u Burusiya mu rwego rwo kuzihimuraho, gusa kuva mu byumweru bishize ibyo […]
Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7
Urukiko Rukuru Ku wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Bishop Rwagasana Thomas wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri torero. Bishop Rwagasana yanahanishijwe gutanga ihazabu ya Frw miliyoni 50. Uyu mugabo ari mu bantu 12 biganjemo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo wayo no gukoresha […]
Ba Pasiteri 2 ba ADEPR batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu bane, barimo ba Pasiteri Karamuka Frodouard wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza muri ADEPR na mugenzi we Mazimpaka Janvier. Uru rwego rwemeje itabwa muri yombi ry’aba bantu mu butumwa rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa X. Abatawe muri yombi nk’uko yabisobanuye, bakurikiranweho icyaha cyo “gukora no gukoresha inyandiko […]
Yago agiye kujyana muri RIB abanyamakuru bakoresheje umukobwa umushinja kumutera inda
Mu kwezi gushize ku Ugushyingo nibwo ku muyoboro umwe wa You Tube hagaragaye umukobwa wumvikanye ashinja Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago amushinja ko yamuteye inda nyuma y’uko amwimye amafaranga yo kugura ikinini kica intanga ze. Uyu mukobwa yavuze ko ngo yaryamanye na Yago hanyuma ngo amusaba amafaranga ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyo kwica intanga […]
CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA, nyuma yo kunyagira Sudani ibitego 3-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kisumu muri Kenya. Byasabye umunota wa 36 w’umukino ngo abasore b’umutoza Kayiranga Baptiste bafungure amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Amavubi yatsinze igitego […]
Master Fire yarangije Kaminuza yari amazemo imyaka 18
Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 18 yari amaze ayiga. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa mtoto wa kijiji, ari mu banyeshuri 788 kuri uyu wa Gatanu bahawe impamyabumenyi, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya UTAB. Umuhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri wabereye ku cyicaro cy’iriya […]
3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya ugera kuri 3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA. Abafite virusi itera SIDA baravuga ko ingamba zafashwe mu kwita ku banduye Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida UNAIDS, igaragaza ko bitewe n’ingamba zafashwe n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ko kutagakwirakwiza bizatuma mu 2030 […]
Kwamamara bigiye kwica abahanzi ba Uganda-Eddy Kenzo
Eddy Kenzo uri mu byamamare bikomeye mu gihugu cya Uganda, aravuga ko ubwamamare mu bahanzi bo muri iki gihugu bigiye kubamara . Kenzo avuga ko ubundi umuhanzi yakabaye yicisha bugufi haba mu itangazamakuru no ku muturage ariko ngo kubahanzi bo muri Uganda si uko bimeze kuko usanga bazamura intugu iyo bagize amahirwe yo kumenyekana. Ati: […]
M23 yavuze ku makuru y’uko yaba yaritabaje abacancuro b’abazungu
Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru amaze igihe avuga ko waba waritabaje abacancuro b’abazungu, kugira ngo bawufashe guhangana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru ku rubuga nkoranyambaga rwa X hakwirakwijwe amafoto n’amashusho agaragaza abasirikare b’abazungu. Umunyamakuru Daniel Michombero uri mu bakwirakwije ayo mafoto yavuze ko ari ay’abacancuro b’abazungu M23 […]
Abafite ubumuga barasaba ko amategeko y’umuhanda avugururwa
Mu Rwanda haracyumvikana imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku kuba bahabwa ‘Permis’ zo gutwara ibinyabiziga ku buryo usanga ngo nta mahirwe bahabwa nk’abandi kandi biyumvamo ubushobozi. Ibi byagarutsweho n’aba bafite ubwo bumuga , bavuga ko batumva impamvu batemerewe gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’u Rwanda, kandi ahandi zitangwa, dore ko hari n’abakoresha […]
Ronaldinho ategerejwe mu Rwanda
Rurangiranwa Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil nka Ronaldinho Gaucho, ategerejwe mu Rwanda. Uyu munyabigwi azaza mu Rwanda muri Nzeri 2024, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago. Dinho yemeje ko azaza i Kigali binyuze mu mashusho yamamaza ririya rushanwa yashyize hanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze. […]
M23 yongeye gutanga impuruza ‘ku bwicanyi bwa FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi’
Umutwe wa M23 wongeye gutanga impuruza ku bwicanyi uvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera muri Masisi, unenga amahanga ku kuba akomeje kuruca akarumira. Ni mwitangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023. Umuvugizi w’Ishami ryawo rya Politiki, Lawrence Kanyuka muri iryo tangazo, […]
SADC:Namibia ifite ikibazo gituma itazohereza ingabo muri RDC
Mu gihe ingabo za SADC (SAMIDRC) zitegerejwe cyane mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo zunganire ingabo za Kongo mu guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n’amahanga, Namibiya, yatangaje ko itazohereza ingabo zayo muri iki gihugu. Perezida wa Namibiya, Hage Geingob, yashimangiye iki cyemezo avuga ko igihugu cye kidafite(Ubushobozi).Ibi yabitangaje ku wa mbere […]
U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde rwa FIFA
Igihugu cy’u Rwanda cyaje cyazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa nk’uko byagaragajwe bikubiye kuri Liste yasohotse kuri uyu wa kane ibigaragaza. U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko […]
Ibi biribwa ukwiye kubyitaho niba urangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro
Nkuko bizwi abahanga mu mirire bagaragaza ko , buri gice cy’umubiri gikenera amafunguro kugirango kirusheho kumererwa neza.|Ni nayo mpamvu usanga abantu bagirwa inama gufata amafunguro runaka ngo bagire ubuzima bwiza. Uretse no kugira ubuzima buzira umuze, hari ibiribwa abagabo barangiza vuba bagirwa inama yo gufata kugirango barusheho kwitwara neza muri icyo gikorwa. Muri ibyo biribwa […]
Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo
Amahirwe ya Manchester United yo gukina â…› cya UEFA Champions league yongeye gusa n’ayoyoka burundu, nyuma yo kugwa miswi na Galatasaray ibitego 3-3. Iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag yari yasuye Galatasaray ku kibuga cya Stade ya Rams Park, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A. Ni ikibuga abafana ba Galatasaray basanzwe bagereranya […]
Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika yapfiriye mu rugo iwe
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu gahinda ko kubura umwe mu nabaye inkingi za mwamba mu buyobozi bwayo witabye Imana ageze mu za bukuru. Uyu mukambwe w’imyaka 100 Henry Kissinger, yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ubwo yari mu rugo iwe muri leta ya Connecticut. Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri […]
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yahawe imirimo mishya
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya. Ni inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Lt Gen (Rtd) Kayonga yazisimbuyeho Fidelis Mironko wari Ambasaderi w’u Rwanda i Ankara kuva muri […]
Libya: Abimukira 248 basubijwe iwabo nyuma yo gushaka gutorokera i Burayi
Ishami rishinzwe kugenzura abinjira mu gihugu mu buryo butemewe mu gihugu cya Libia ryasubije mu mahanga abimukira 248 batemewe bingiye muri iki gihugu bashaka uburyo berekeza ku mugabane w’i Burayi. Muri bo, 120 boherejwe muri Nijeriya, mu gihe 128 basigaye birukanwa ku butaka basubira muri Tchad. Badraddin Ben-Hamed, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kohereza abantu muri iryo […]
Mbaoma yafashije APR FC gutsinda Sunrise, ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere
Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona utarakiniwe ku gihe, bijyanye no kuba APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league. Igitego cyo ku munota wa […]
The Ben yavuguruje Meddy anakomoza kuri Bruce Melodie
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamaze kugaruka i Kigali nyuma yo kuba akubutse muri Canada mu gitaramo yahakoreye, yatangaje byinshi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. The Ben yageze i Kanombe kuri uyu wa Gatatu asanganirwa n’itangazamakuru.Bimwe mu bibazo yabajijwe byagarutse ku nshuti ye Meddy uherutse gutangaza ko […]
Hijejwe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal mu rwego rwa Gisirikare
U Rwanda na Senegal bemeranyije gushimangira ubufatanye mu mikoranire y’urwego rwa gisirikare.Minisiteri y’Ingabo z’u yatanga je ko ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023. Ibi byashimangiwe na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ndetse na mugenzi we ukuriye Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku […]
Bruce Melodie yabaye indi nkuru
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje kuba inkuru mu myidagaduro yo mu Rwanda nyuma yo guhura n’umunyabigwi Shaggy bakagirana ibihe byiza bishingiye ku muziki. Nk’uko bikomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Melodie yagiye agaragara kenshi arikumwe n’uyu muhanzi ndetse n’irindi tsinda ry’abakorana bya hafi na Shaggy bose babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za […]
Madagascar:Aba Colonel babiri bafunzwe bazira ibifitanye isano n’amatora
Aba colonel babiri muri Madagascar batawe muri yombi bakurikiranyweho guteza imvururu muri rubanda, zakurikiye amatora aherutse kuba muri iki gihugu. Ibyo birego byatangajwe nyuma y’iminsi itatu gusa Andry Rajoelina atorewe kuyobora manda nshya yo kuba perezida w’ikirwa cya Afurika(Madagascar) mu matora yamaganwe n’abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Umushinjacyaha wa Antananarivo, Narindra Rakotoniaina, yatangaje ko abo […]
Ntibyifashe neza ku buzima bwa Papa Francis
Ubuzima bwa Papa Francis ntibwifashe neza nyuma yo kurwara ibicurane no kubabuka ibihaha byatumye abaganga bamwangira kujya mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Dubai. BBC itangaza ko Papa yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu.Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu […]
Impamvu umugore utwite akwiye kurya ipapayi
Kurya imbuto ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi ariko by’umwihariko ku bagore batwite biba nk’itegeko bitewe n’uko uwo batwite acyeneye kubaho neza. Ipapayi ifite akamaro kanini cyane karimo ko ikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera ,aha twavuga nka A,B na C ukongeraho umunyungugu wa potasiyumu na Beta Carotene ,ibi byose bikaba ari ingenzi ku […]
Kigali: Hashyizweho ingamba zigamije kugabanya igihe abagenzi bamara bategereje imodoka

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo, yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Ni ingamba iyi Minisiteri yatangarije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, zikazatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 15 Ukuboza 2023. Ingamba zashyizweho zahuriranye no kuba hari […]
Rayon Sports yatsinze Police FC, yegera amakipe ayiri imbere
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1, bituma isatira amakipe ayiri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakinnwe ku gihe bijyanye no kuba Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup. Iyi kipe y’umutoza Mohamed Wade yafunguye amazamu ku munota wa […]
Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi nta bushobozi afite bwo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko yitwara nk’umwana w’igitambambuga. Major Ngoma yanenze Tshisekedi asa n’ukomoza ku mvugo akomeje gukoresha mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Tshisekedi mu bice byose yagiye kwiyamamarizamo […]
Afurika y’Epfo:Abagera kuri 11 bapfiriye mu kirombe cya metero 200 mu bujyakuzimu
Muri Afurika y’Epfo haravugwa impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yabaye kuri uyu wa Kabiri ihitana abantu bagera kuri 11 .Ni impanuka yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu. Ubuyobozi bwa Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Impala Platinum [Implants], buvuga ko byatewe Lift itwara abakozi yaguye mu buryo butunguranye, ubwo yabazamuraga basoje akazi kabo k’umunsi. Ibitangazamakuru byo muri iki […]
Laika Umuhoza yahishuye uko Harmonize yamushotoye anakomoza ku ndirimbo bakoranye
Laika Umuhoza yatangaje ko agiye gushyira hanze ibihangano by’indirimbo yakoranye na Harmonize mu minsi ishize. Mu mezi atatu ashize, itangazamakuru ryagiye ritangaza amakuru avuga ko umuririmbyi Laika n’umucuranzi wo muri Tanzaniya Harmonize bakundana. Bombi bagiye babihakanira kure ariko uko bwije n’uko bucye ibimenyetso by’umubano wabo udasanzwe bikagenda bigaragara. Icyakora, ukwezi gushize, ubwo Harmonize yazaga muri […]
DR Congo:FDLR yatwitse urusengero rwasengerwagamo n’abiganjemo Abatutsi
Umutwe wa FDLR n’indi mitwe nka Nyatura, Mai Mai, yigabije ingo z’Abatutsi bo muri Teritwari ya Masisi baranasahura ,izindi barazitwika ariko ngo icyo bari bagambiye nyirizina ni ugutwika urusengero rwasengerwagwamo n’abiganjemo aba nyekongo b’Abatutsi. MAISHA RDC ducyesha aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter (X), itangaza ko kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo […]
Ghana:Kardinali ukomeye muri Kiliziya Gatolika yimirije imbere ubutinganyi
Kardinali ukomeye wo muri Kiliziya Gatolika muri Ghana yabwiye BBC ko ubutinganyi budakwiye kuba icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abantu bakwiye gufashwa gusobanukirwa iki kibazo neza kurushaho. Kardinali Peter Turkson avuze ayo magambo mu gihe inteko ishingamategeko irimo kujya impaka ku mushinga w’itegeko rishyiraho ibihano bikaze ku batinganyi, cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe, banazwi […]
EU yaburiye RDC ko gukomeza kurwana na M23 ntacyo bizamara
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ingufu za gisirikare iri gukoresha kuri M23 ntacyo zizageraho, uyisaba gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi. EU yaburiye RDC binyuze mu kiganiro cyo kuri telefoni intumwa yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Josep Borrell aheruka kugirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
Cristiano Ronaldo yanyomoje umusifuzi wari wemeje ko yakoreweho penaliti y’igihuha
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yakoze ibitari bimenyerewe, ubwo yabuzaga umusifuzi kumuha penaliti nyamara yari yemeje ko yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina. Hari mu mukino wa Champions league yo muri Aziya ikipe ye ya Al Nassr yahuriragamo na Persepolis yo muri Iran. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kabiri w’umukino Cristiano Ronaldo yaguye mu rubuga rw’amahina […]
Rubavu: Ubukerarugendo bukorerwa ku mucanga w’Ikivu bugiye kuza mu isura nshya
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko buteganya kuvugurura no kunoza serivisi abatemberera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bakenera, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuryoherwa. Ubuyobozi bw’aka karere bwabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kamwe mu duce tugendererwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu […]
Uganda:Padiri wari umwe mu bakunzwe yishwe n’impanuka
Kiliziya Gatolika muri Uganda, iri mu marira nyuma y’urupfu rutunguranye rwa nyiricyubahiro Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse wabaye umupadiri muri paruwasi ya Kiyinda Mityana ndetse akaba n’umwarimu wa tewologiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo Kinyamatsika i Port Port. Iyi mpanuka yabaye mu gihe uyu mupadiri yari avuye mu birori byo kwibuka byabereye i Mityana, […]
Mu bujurire bwa Yongwe hongeye kugarukwa kuri video yafashwe yaka amaturo
Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yongeye kujya imbere y’Urukiko aho yaburanye ku bujurire ku ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo aho mu by’ibyifashishijwe muri urwo rubanza harimo n’amashusho yafashwe yaka amaturo. Ni urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo,aho uyu mugabo yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo 2023. Yongwe ubwo yatangaga […]
Rutsiro:Bamaze imyaka 6 batarahabwa ibyangombwa by’ingurane z’amazu bahawe
Mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro hari abaturage batabaza inzego zibishinzwe nyuma y’uko ngo bahawe ingurane z’amazu ntibahabwa ibyangombwa byazo none imyaka itandatu ikaba yirihiritse. Bavuga ko ngo bakuwe mu mazu babagamo bakaguranirwa izindi nzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu imyaka ikaba ibaye itandatu batarahabwa ibyangombwa byayo mazu baguraniwe. Ibi ngo byabaye ubwo […]