Bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Amajyaruguru baravuga ko barembejwe n’abahuza mu kugura no kugurisha bazwi nk’aba komisiyoneri.
Abaherutse kuganirana RBA bavuze ko aba bakomisiyoneri bitwikira ko babahuza n’abaguzi maze bakabarya utwabo.
Umwe mu bakorewe ubwo butekamutwe yavuze ko hari isambu yagurishije miliyoni 2 bigizwemo uruhare n’umukomisiyoneri ariko akimara gusinya uwaguze amubwira ko amafaranga atuzuye amusigaramo ibihumbi 500frw.
Ngo yashatse kubyanga ariko umukomisiyoneri wabahuje amubwira ko atagomba kubigiraho ikibazo kuko baziranye ariko ngo kuva icyo gihe ntarongera kubaca iryera.
Undi yavuze ko yashatse kugurisha isambu miliyoni 9 frw abwira umukomisiyoneri, ariko ngo yaje gutungurwa no kuba yarasanze barayurije bakayishyira kuri miliyoni 10.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yemera ko ikibazo cy’abakomisiyoneri bagaragaza imyitwarire mibi kibakomereye.Ikindi Kandi n’uko ngo banatiza umurindi ubucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi nka Bank Rambert.
Ati”ikibazo cya Bank Rabert, kiradukomereye Kandi ugisangamo abakomisiyoneri.Usanga umuntu afata nka miliyoni imwe ariko mu masezerano bagirana babifashijwemo n’abo twise abahuza ugasanga banditse ko agurishije umutungo we.Mfashe urugero ibibazo byinshi twakira bijyanye no kwishyura imitungo ariko ugasanga umutungo wahererekanyije inshuro nyinshi badahindura ibyangombwa.”
Uyu Guverineri avuga ko kubera iyo mpamvu hari gahunda yashyizweho yo kubumbira hamwe abo bakomisiyoneri kugirango iubibazo bigaragara bicyemuka ndetse nabo ubwabo babe bakwirinda ababangiriza isura.


