U Rwanda na RDC bishobora kujya mu ntambara ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi: Loni
Intumwa Idasanzwe y’Umunyanabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yatanze impuruza y’uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ushobora kuganisha ku ntambara y’ibihugu byombi ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi. Keita yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza, ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Yavuze […]
Abatishoboye biragoye ko bazitabira ibirori Zari agiye gukorera i Kigali

Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady ,ategerejwe i Kigali mu birori by’akataraboneka azahakorera mu mpera z’uku kwezi ku Kuboza . Amakuru avuga ko uyu muherwe uri mu bagore ba mbere bakize muri Afurika mu myidagaduro, yateguye ibi birori mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no guha abakunzi be iminsi mikuru.Gusa birashoboka ko abantu batifite […]
Ntibyifashe neza hagati y’u Bushinwa na Philippine
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ingabo z’u Bushinwa zongeye kurasa ku za Philippine zabungabungaga amahoro ku mipaka yo mu mazi. Ibi bikaba bibaye ubugira kabiri izi ngabo z’u Bushinwa zirasa ku mato y’intambara y’abasirikare bayo zikoresheje imbunda ziremereye . Radio ijwi rya Amerika ivuga ko Leta ya Philippine yatangaje ko ubwato bwayo bumwe bwari hafi […]
FARDC na M23 bemeye agahenge, u Rwanda na RDC bagaha umugisha
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 bemeranyije agahenge k’iminsi itatu, mu rwego rwo korohereza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusubira iwabo. Iby’aka gahenge byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’iki gihugu. Iri tangazo rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’amasaha 72 […]
APR FC yarangije imikino ibanza idatsinzwe
APR FC yatsinze Amagaju ibitego 3-1, irangiza igice kibanza cya shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Amagaju, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ibitego bibiri byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Victor Mbaoma n’icyo myugariro Dushimimana Janvier yitsinze ni byo byafashije […]
Amahanga yacyeje u Rwanda ko rwafashije Mozambique kwigobotora ibyihebe
Igihugu cy’Ubudage kirashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda ku bwo gufasha Mozambique kwivuna ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado mu gihe cy’imyaka ine. Katja Keul,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije mu Budage yabigarutseho ubwo yasuraga Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe bya Ansar Al Sunna mu cyumweru gishize. Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubunararibonye mu gutabara […]
Ese koko umunyarwenya Nyaxo afungiwe i Burundi?
Hagati mu Cyumweru dusoje nibwo hagiye hacicikana amakuru y’uko umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo , yaba afungiwe mu gihugu cy’u Burundi . Amakuru avugwa ngo n’uko uyu musore yagiye muri iki gihugu arikumwe na bagenzi be,hanyuma bajya kwifotoreza ku kibuga cy’indege nta burenganzira . Gusa andi makuru avuga ko ngo Nyaxo n’itsinda barikumwe babwiwe […]
Taddeo Lwanga wa APR FC yagize ibyago
Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga muri APR FC, yagize ibyago byo gupfusa se umubyara. APR FC ni yo yemeje aya makuru mu butumwa bumwihanganisha yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iti: “Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wapfushije se umubyara. Roho ye iruhukire mu mahoro.” Lwanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze […]
Ntacyo mbuze muri Uganda cyatuma nkenera kujya muri Amerika: Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anenga kuba zitanga amabwiriza ku bo zikeneye kwemerera gukandagira ku butaka bwazo, agaragaza ko ntacyo abuze muri Uganda cyatuma akenera kujya muri Amerika. Museveni yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, ubwo yari mu masengesho asoza umwaka yo gushima Imana. Ni amasengesho […]
Tshisekedi yaba yahuriye na Ndayishimiye mu ibanga
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yaba aherutse guhurira mu ibanga na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza ari bwo ba Perezida bombi bahuriye mu Burundi. Byari nyuma y’amasaha make Tshisekedi avuye i Bukavu ho mu ntara ya Kivu […]
Ibisasu bya Israel bikomeje kuburizamo icyizere cy’agahenge kari kitezwe
Amahirwe y,agahenge kari kitezwe mu ntambara ihuza Israel na Hamas akomeje kuyoyoka. Ibi byakomojweho na Minisitiri w’intebe wa Qatar yavuze ko gutera ibisasu kwa Israel “kurimo kugabanya amahirwe” yuko habaho akandi gahenge. Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira […]
Loni itewe ubwoba n’umwuka mubi ukomeje kuba mwinshi hagati ya DRC n ‘u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahangayishishijwe cyane n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibigaragarira muri raporo ya nyuma ya Loni ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza kumurikwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023. Kuva mu mwaka ushize wa 2022 umwuka […]
RDC:Ntidushaka umuyobozi uzita kuri bashiki be gusa’ Kiliziya Gatolika ishaka Perezida mushya
Idini rya Kiriziya Katolika, Diyoseze( Diocèse) ya Goma, yongeye gutangaza ibyifuzo byabo ku gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo ku byerekeye amatora ateganijwe. Ibi ba bitangarije abakirisitu babo mu mpera z’icyumweru dusoje bitangazwa na Evàªque Willy Ngumbi hifuzwa ko amatora yazagenda neza. Ati” Turifuza ko twagira perezida mwiza kandi mushya. Umuntu uzaba azi kwita […]
Amajyaruguru: Guverineri Mugabowagahunde yatorewe kuba Chairman wa RPF Inkotanyi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ni we watorewe kuba umuyobozi w’umuryango RPF Inkotanyi muri iyi ntara. Guverineri Mugabowagahunde wari uri muri izi nshingano by’agateganyo, yatorewe mu nteko rusange idasanzwe ya RPF Inkotanyi yabereye i Nyakinama ho mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023. Yatowe ku bwiganze bw’amajwi 706 ahigitse babiri […]
Angola yemereye RDC kuyitiza indege zo kuyifasha mu matora
Leta ya Angola yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyitiza indege z’intambara zo kuyifasha kwikorera impapuro z’itora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri kiriya gihugu. Ibiro Ntaramakuru by’abanye-Congo (ACP) byatangaje ko izi ndege zizaba zigizwe n’izikorera imizigo ndetse na za kajugujugu. Ku itariki ya 5 Ukuboza ni bwo Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Musanze: Meya Nsengimana ni we Chairman mushya wa RPF Inkotanyi
Umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ni we watorewe kuba Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi muri aka karere Meya Nsengimana yatorewe mu nteko rusange idasanzwe abanyamuryango ba RPF bahuriyemo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023. Ni Inteko Rusange yatorewemo Komite Nyobozi ya RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere. Meya Nsengimana yatowe ku bwiganze […]
Icyoba mu basirikare b’u Burundi bacitse ku icumu rya M23
Abasirikare b’u Burundi barokotse imirwano y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahaga umusada bahiye ubwoba, ku buryo hari n’abafite impungenge z’uko bashobora kwicwa. Ku wa 7 Ukuboza ni bwo i Masisi habereye imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ihuriro ririmo FARDC, FDLR, […]
Kayonza:Amatungo yashyizwe mu kato kubera Uburenge
Mu Ntara y’i Burasirazuba by’umwihariko mu kare ka Kayonza haravugwa ikibazo cy’uburenge bwibasiye amatungo mu mirenge itandukanye irimo uwa Mwiri na Murundi. Ni nyuma y’uko RAB ibonye ko amatungo arimo s agaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara bityo isaba aborozi guhagarika ingendo z’inka ,ihene n’intama guhagarika ingendo zakoraga. RAB kandi yasabye ko icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire […]
Mbaoma yatsinze 2, APR FC inyagira Gorilla FC
APR FC yaraye inyagiye Gorilla FC ibitego 4-1, ikomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Umunya-Nigeria Victor Mbaoma yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, mu gihe Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou na Mugisha Gilbert buri umwe yatsinze igitego kimwe. Ni bwo bwa mbere iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yinjije ibitego bine kuva shampiyona itangiye. […]
Umunyemari Bad Rama ababazwa n’uko abanyamakuru ngo bahora bamucunaguza
Umushoramari Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama nyiri The MANE music ngo ababazwa n’uko abanyamakuru bamwe batabona neza imvune n’akamaro k’ibyo akora ngo umuziki nyarwanda uterimbere, ahubwo ugasanga bahora bamucunaguza. Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo yabazwaga ibibazo bifitanye isano n’ibivugwa ko yashoye mu muziki agahomba. Muri iki kiganiro Bad […]
Putin ngo abaturage bamusabye kwiyamamaza nawe arabyemera
Abaturage bo mu Burusiya ngo bashaka ko Putin yongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Byavuzwe na perezida Vladimir Putin w’u aho yemeje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, ni amatora azaba tariki 15 kugeza 17 z’ukwezi 3 mu mwaka utaha. Ibi ni ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Putin yagaragaje ko nta […]
Umuraperi Puff Daddy yigaramye ibirego byose ashinjwa n’abagore
Umuraperi P Diddy nyuma yo guceceka igihe kirekire ku birego ashinjwa, cyera kabaye yavuze ko abakomeje kumushinja bashaka kumwicira izina. Ni nyuma y’aho undi mugore WA Kane amushinjije ko yamufashe kungufu ubwo yari afite imyaka 17. Uyu muraperi ngo yahuye n’uyu mugore utaravuzwe izina mu 2003 nyuma y’uko mugenzi we Harve Pierre amufatiye icyumba muri […]
Amerika yafatiye ibihano abarimo Major Willy Ngoma
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zatangaje ko zafatiye ibihano abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi, barimo umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma. Amerika yemeje ibi bihano biciye mu itangazo ryasohowe n’Ishami ryayo rishinzwe iby’imari. Mu bo Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano harimo abanye-Congo n’abafite aho bahuriye n’iki gihugu […]
Gen. Bunyoni yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, imitungo ye yose irafatirwa
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye igifungo cya burundu Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’iki gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwari bwasabiye Bunyoni gufungwa ubuzima bwe bwose akanatanga ihazabu yikubye incuro ebyiri umutungo we bwavugaga ko adashobora gusobanurira […]
Minisitiri Uwizeye arifuza ko ‘inkozi z’ibibi zirya ruswa’ zajya zitamazwa
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yasabye abaturage kujya batamaza inkozi z’ibibi zijya zibaka ruswa mu rwego rwo kuyirandura burundu. Minisitiri Uwizeye yabitangarije mu karere ka Musanze, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Ni umunsi wahuriranye n’imyaka 20 ishize yasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa. Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kurwanya ruswa rwabereye mu […]
The Ben yongeye guhatwa ibibazo kuri Bruce Melodie
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben muri iyi minsi itangazamakuru rikomeje kumuhata ibibazo by’umwihariko ku bikomeje kuvugwa hagati ye n’umuhanzi Bruce Melodie muri iyi minsi uri mu bihe bye byiza. The Ben mu minsi ishize ubwo yari ku kibuga cy’indege yerekeza muri Canda aho yari arategerejwe mu gitaramo yatumiwemo, itangazamakuru ryamubajije ku byiyumvo bye ku […]
Kenya:Igitaramo Coffi Olomide ategerejwemo gishobora kuzamo kidobya
Igitaramo cyari gitegerejwe cyane na Nairobi cyatumiwemo Koffi Olomide kiri mu kaga kuko abamamaza ibitaramo barimo uwitwa Jules Nsana na Noah Auma Muga bakorera icyizwi nka Nsana Production basaba indishyi z’igitaramo cya 2016 cyabateje igihombo. Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Ukuboza2023, Coffi arasabwa kwishyura nibura miliyoni 10 z’amashilingi abereyemo abamamaje igitaramo […]
U Bwongereza bwahaye u Rwanda andi mafaranga yo kwita ku bimukira
Leta y’u Bwongereza muri uyu mwaka yongeye u Rwanda £ miliyoni 100 (Frw miliyari 156) yerekeye amasezerano y’abimukira ibihugu byombi byasinyanye. Ni amafaranga u Rwanda rwahawe muri Mata uyu mwaka, nk’uko byemejwe na Sir Matthew Rycroft ukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu ibaruwa yageneye abadepite bo mu Bwongereza. Ni nyuma yuko mu mwaka ushize u […]
Itsinda ry’abacunga abagororwa muri Eswatini ryaje kwigira kuri RCS
U Rwanda nk’igihugu gikomeje gukataza mu iterambere mu nzego zitandukanye, gikomeje kwigirwaho n’amahanga nyuma y’uko asanze haraho rumaze kugera. Ni muri urwo rwego CG Phindile Nomvula Dlamini hamwe n’itsinda ayoboye bari kumwe na Komiseri mukuru w’ungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni basuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe kugirango bahahe ubumenyi bwo kunganira ubwo bari bafite mu […]
Ethiopia:Umubare w’abo inyeshyamba zishe uteye inkeke
Umubare w’abantu bishwe ukomeje guteza ikibazo muri Ethiopia , aho imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba ko impande zishyamiranye zagirana ibiganiro. Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu muri Ethiopia, yatangaje ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu gihe cy’iminsi itandatu, abaturage b’abasivili barenga 50 baguye mu bitero byagabwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi. Ibitero byose byahitanye aba bantu, byabaye hagati ya tariki […]
APR FC ntikozwa ibyo kwirukana Thierry Froger utishimiwe n’abafana
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwishimiye Umufaransa Thierry Froger utoza iyi kipe, bityo ko nta gahunda ihari yo kuba yamwirukana. Ni ibyatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Karasira Richard, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023. Kuva umutoza Thierry Froger yanganya n’amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na […]
INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame
Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr […]
Bucyibaruta wari warahamijwe uruhare muri Jenoside yapfuye
Bucyibaruta Laurent wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bucyibaruta w’imyaka 79 y’amavuko yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, nyuma […]
Nyaruguru: Umugabo yishwe azira kwiba urubingo
Umugabo witwaga Ndagijimana Daniel w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Akabacura, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yishwe n’abaturage ubwo bamuvumburaga mu murima w’umuturanyi we yiba ubwatsi bw’amatungo bwo mu bwoko bw’urubingo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira uwa 5 Ukuboza 2023. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera […]
Mulindwa Prosper atorewe kuba Meya wa Rubavu naho Mukase Valentine atorerwa kuyobora Karongi
Murindwa Prosper yatorewe kuyobora akarere ka Rubavu nyuma y’uko yari asanzwe ari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, mu gihe Mukase Valentine wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi yatorewe kuba umuyobozi wako. Aka karere ka Karongi kari kamaze iminsi 45 kayobowe by’Agateganyo na Niragire Theophile wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe […]
Lupita nyong’o aravugwa mu rukundo n’undi mugabo yasimbuje umunyamakuru
Umukinnyi w’amafirime wegukanye igihembo cya Oscar, Lupita Nyong’o ,na Joshua Jackson baravugwa mu rukundo nyuma yo kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi mu mujyi wa i Los Angeles. Mu ntangiro z’iki cyumweru aba bombi bageze i Erewhon,mu iguriro ry’ibiribwa rya Los Angeles.Mu kugerageza kwirinda ko hari ababashagara , Lupita yagerageje kwima amaso abafotozi ubwo bari […]
M23 yigaruriye Mushaki nyuma y’imirwano yiciwemo Ingabo nyinshi za FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Mushaki wo muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano hagati y’impande zombi yari yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko […]
Itsinda rya Blu*3 rigiye kongera gusubirana nyuma y’imyaka 15 ritandukanye
Abaririmbyikazi batatu bo muri Uganda bibumbiye mu itsinda rizwi nka Blu*3 bagiye kongera kwihuza nyuma y’uko bari bamaze imyaka igera kuri 15 batandukanye. Abahanzikazi bagize itsinda rya Blu*3 ni Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bakaba bagiye guhirira mu gitaramo bise “The Blu 3 Reunion”. Abakurikira Instagram ya Lilian Mbabazi batunguwe no kubona hasohotse […]
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo bitabiriye gahunda za Leta ntacyo batahana
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barahamya ko bajya bitabira gahunda za Leta baseta ibirenge kuko ngo ibihavugirwa usanga batabisobanukiwe bitewe n’uko nta muntu uba yarateganyijwe ubasobanurira. Bavuga ko inama zibera nko mu mirenge, mu tugali cyangwa mu nteko z’abaturage,usanga hari igihe bazitabira ariko bagataha amara masa ntacyo bumvise.Uretse no kutabona ubasobanurira, ngo […]
Uganda yihenuye kuri Amerika nyuma yo gutangaza ikurwaho rya VIZA ku bayobozi
Uganda yanenze yivuye inyuma merika iherutse gutangaza ikurwaho rya VIZA ku bayobozi bayo,aho ivuga ko Leta ya Washington yagerageje gucengeza gahunda y’Ubutinganyi (LGBT) muri Afurika . Ibi bihano bishya byashyizwe ahagaragara mu ntangiriro ziki cyumweru bireba abantu ba Uganda bagize uruhare mu bikorwa byo gukumira no guhana abakora ubutinganyi.Amerika ishinja Uganda gushyira imbere no guhungabanya […]
Katumbi yandagaje Jean Pierre Bemba wamwise umunya-Zambia
Umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe, yandagaje Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba nyuma yo kumwita umunya-Zambia. Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo Jean Pierre Bemba wari i Kinshasa yagaragaje ko Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora RDC adakwiye kuyobora iki gihugu, ngo kuko ashobora kuzakigambanira bijyanye no kuba ari […]
U Bwongereza: Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka yeguye kubera amasezerano n’u Rwanda
Robert Jenrick wari Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, yeguye kuri uwo mwanya avuga ko atemeranya na gahunda ya Guverinoma ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda basinyanye amasezerano mashya yerekeye abimukira. Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James […]
Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi ba Global Citizen mbere y’igitaramo kibera muri BK Arena
Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi b’Umuryango Global Citizen mbere gato y’igitaramo cyiswe #MoveAfrika Rwanda kibera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Umukuru w’Igihugu yabonanye n’abayobozi b’uyu muryango aribo Hugh Evans na Francine Katsoudas habura igihe gito ngo Umuraperi Kendrick Lamar Duckworth wamenyekanye mu muziki nka Kendrick Lamar ataramire Abanyarwanda mu birori biteganyijwe […]
Kim Jong Un yasutse amarira, asaba abagore bo muri Koreya kongera urubyaro
Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yagaragaye asuka amarira, ubwo yarimo asaba abagore bo mu gihugu cye kongera urubyaro. Hari mu nama y’ababyeyi b’abadamu b’abanya-Koreya yabereye mu murwa mukuru Pyongyang, akaba yagezaga ijambo ku bayitaburiye. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mutegetsi yafashwe n’imbamutima zatumye asuka amarira; ibyo abantu bafashe nk’ibidasanzwe kuri […]
Rubavu:Abagabo barimo guta ingo bakajya gushaka abandi bagore b’abajejetafaranga
Mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu murenge wa Nyundo, hari kuvugwa ikibazo cy’abagabo basigaye bata ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore b’abanyamafaranga. Abagore bo muri ibyo bice baravuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kubatabara nyuma y’uko ngo abagabo babo babona ubukene bwugarije ingo zabo ntibibabwihanganire bakajya kwishakira abagore bifite bakagira ubushobozi bwo kubatunga. Bamwe mu baturage […]
Kiyovu Sports yajyanye Mvukiyehe Juvenal muri RIB
Umuryango wa Kiyovu Sports wareze mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports Company, umushinja ibyaha birimo ubujura. Kiyovu Sports yareze Juvenal biciye mu kirego cyatanzwe n’umunyamategeko wawo, Me Mugabe Fidèle. Ibyaha imushinja birimo ubujura, ubuhemu ndetse n’icyo kwihesha ikintu cy’undi [hakoreshejwe uburiganya]. Ku wa 26 Nzeri 2023 ni bwo Mvukiyehe yirukanwe […]
DR Congo:Ingabo za Uganda ziri muri EACRF mu gihirahiro
Ingabo za Uganda ziri mu zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,ziri mu gihirahiro nyuma y’uko ngo zitarabona amabwiriza azemerera kuzinga utwangushye bava muri iki gihugu. Ni nyuma y’uko izi ngabo za EACRF zahawe nyirantarengwa yo kuba uhereye taliki 8 Ukuboza 2023, zizaba zamaze gukura ibirenge byazo muri […]
Zambia:Perezida Hichilema afite icyizere ko abantu 25 bagwiriwe n’ikirombe bazavamo ari bazima
Kuri uyu wa gatatu, ishami rishinzwe ubutabazi ryatangaje ko abashinzwe ubutabazi muri Zambia barokoye umuntu wa mbere warokotse inkangu yo ku ya 1 Ukuboza yarengeye ikirombe gicukurwamo umuringa cyagwiriye abantu 25 bari barimo. Ishami ry’abatabazi ryatangaje ko umwirondoro w’uyu mugabo utaramenyekana nk’uko ishami rishinzwe imicungire y’ibiza no kugabanya ibiza ryabitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rubuga […]
Sierra Leone: Abasirikare benshi bafunzwe bazira kugerageza Coup d’état
Guverinoma ya Sierra Leone yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 57 biganjemo abasirikare, bagakekwaho kugira uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi riheruka kuba muri iki gihugu. Ku wa 26 Ugushyingo ni bwo i Free Town mu murwa mukuru wa Sierra Leone hageragejwe coup d’état, gusa iza gupfuba. Abamaze gutabwa muri yombi barimo 14 (abasirikare […]
Perezida w’ikipe ya Sunrise FC arafunzwe
Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwataye muri yombi, Perezida w’Ikipe ya Sunrise, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative ayoboye icuruza amata n’ibiyakomokaho. Hodari Hilary usanzwe ari Perezida wa Sunrise FC, akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’Amata bo mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’iyi Koperative. Iyi koperative yitwa […]
Nusaba umukobwa urukundo agatinda kugusubiza uzamenye ko arimo guteganya ibi bintu
Gusaba urukundo umukobwa si ibintu byoroshye kuko usanga hari ibintu byinshi ashingiraho kugirango yemera.Akenshi nta mukobwa usabwa urukundo ngo ahite yemera kuko abanza kugira byinshi abanza kunonosora ku musore kugirango amwemerere. Zimwe muri izo mpamvu ni izi zikurikira 1.Kwihagararaho Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo […]
Froger wa APR FC yongeye kujya mu mazi abira
Umufaransa Thierry Froger utoza APR FC yongeye kotswa igitutu n’abafana, nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kugwa miswi na Gasogi United 0-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona amakipe yombi yahuriyemo kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryakeye. Kunganya na Gasogi United byatumye APR FC yuzuza imikino itatu imaze kunganya muri ine ya […]
M23 si yo kibazo cyugarije RDC: Gen Kulayigye
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyagaragaje ko kidafata umutwe wa M23 nk’ikibazo, ko ahubwo ibibazo byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibishimgiye kuri Politiki. Uganda ni kimwe mu bihugu bine by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byohereje Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ni nyuma y’uko imirwano ikomeye […]
Hari ibiryo ukwiye kwirinda mu gihe wariye amagi
Nk’uko bisobanurwa kuri urwo rubuga, usanga abantu benshi muri iyi minsi baba bahugiye muri byinshi, bigatuma batita ku byo barya, nyamara hari ibyo umuntu arya yabivanga n’ibindi bitagombye kuvangwa bikamuviramo ibibazo mu nzira z’igogora, kunanirwa bidasanzwe, isesemi n’ibindi. Kimwe mu biribwa abantu bafata uko babonye ni amagi, kandi yuzuyemo intungamubiri, za ‘Proteine’, ‘Vitamine’ ndetse n’ubutare […]
Rwanda: Litiro ya lisansi yagabanutseho Frw 183
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwagabanyije igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri byubahirizwa uhereye mu Ukwakira uyu mwaka. Itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza, rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1639 ivuye kuri 1,822. Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yagabanutseho Frw 183 ugereranyije n’ibiciro biheruka. […]
Abandi ba Major b’Abarundi bivuganwe na M23
Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Burundi barimo babiri bo ku rwego rwa ba Major, biciwe mu mirwano y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23. Ni imirwano yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023. U Burundi bufite batayo eshatu z’abasirikare bwohereje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guha […]
Perezida Museveni yakojeje ibaba muri wino yandikira Perezida wa Amerika Joe Biden
Ku munsi w’ejo, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (Amerika) muri Uganda, H.E William W. Popp muri Purezidansi. Muri iyo nama, Perezida Museveni na Ambasaderi, Popp baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’amategeko nyafurika yo gukura no guha amahirwe (AGOA). H.E Museveni kandi yohereje ubutumwa bwihariye kuri […]
Umukerarugendo w’umunyamerika yishwe n’igifi kinini kizwi nka Shark
Polisi yo mu gihugu mu birwa bya Caraibe yavuze ko umukerarugendo w’umunyamerika wasuye Bahamas yishwe n’igifi kinini ubwo yari agiye mu nyanja. Uyu mukecuru w’imyaka 44 utaravuzwe izina, ukomoka mu mujyi wa Boston nk’uko amakuru yatangajwe n’abapolisi ba Royal Bahamas abitangaza, ngo uyu mugore wari wazanye n’umuvandimwe w’umugabo we yari yabanje kujya ku nkombe z’inyanja […]
CECAFA: Uganda yatsinze Amavubi U-18, igera ku mukino wa nyuma
Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 18 y’amavuko yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA, nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Kabiri. Igitego cyo ku munota wa 57 w’umukino cya Abubakar Mayanja ni cyo cyafashije Abagande gusezerera u Rwanda.
Sena yagaragaje icyo u Rwanda rwungukira ku badiyasipora
Sena y’u Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kwitabwaho bakongera ubushobozi kuri serivisi ziborohereza kuko bagira uruhare rukomeye mu kazumura ubukungu bw’Igihugu. Raporo yasohotse hanze usanga igaragaza ko umusaruro uturuka ku badiyasipora,wariyongereye ariko ngo byaba byiza inzengo zitandukanye zigiye zirushaho gukorana nabo. Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu yavuye kuri miliyoni […]