U Rwanda na RDC bishobora kujya mu ntambara ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi: Loni

Sangiza iyi nkuru

Intumwa Idasanzwe y’Umunyanabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yatanze impuruza y’uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ushobora kuganisha ku ntambara y’ibihugu byombi ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi.

Keita yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza, ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko “umwuka mubi mu karere hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kwiyongera, ibyongera ibyago by’imirwano ya gisirikare ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi.”

Bintou Keita wasabye ibihugu byombi guhosha umwuka mubi uri hagati yabyo, ntiyigeze atangaza uruhande uruhande Abarundi bashobora kubogamiraho.

Iyi ntumwa ya Loni cyakora yavuze ibi, mu gihe umutwe wa M23 uhanganganye mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe uvuga ko mu bo bahanganye harimo n’Ingabo z’Abarundi zagiye guha umusada FARDC.

Amakuru by’umwihariko avuga ko hari abasirikare b’u Burundi babarirwa muri za mirongo bamaze kwicirwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse mu minsi ishize hari n’abo yerekanye nyuma yo kubafatira ku rugamba.

Amakuru avuga ko kuva muri Kanama u Burundi bumaze kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babarirwa mu 6,000 biciye mu masezerano yashyizweho umukono na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *