Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, yemereye abapadiri kuzajya baha umugisha ababana bahuje ibitsina. Papa Francis yabyemeje biciye mu nyandiko Vatican yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023. Iyi nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali Và­ctor Manuel Fernà¡ndez, ivuga ko icyemezo cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko […]

Kenya: Minisitiri yacanweho umuriro azira kuvuga ko u Rwanda rufite ‘ubutegetsi bw’igitugu’

Minisitiri w’Imihanda, Ubwikorezi ndetse n’Umurimo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, ku buryo icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko. Murkomen wari umaze iminsi ku gitutu kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, yise ubutegetsi bw’u Rwanda ubw’igitugu ku wa Mbere tariki ya 18 […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Brig Gen 4 na ba Colonel 17

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize hari abasirikare bakuru azamuye mu ntera. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General. Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, […]

Kinshasa: Tshisekedi yeruye ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa ryaba hari undi mudugudu wa RDC ryigaruriye. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ubwo yari ahitwa Sainte Thérèse i Kinshasa aho yari yakomereje ibikorwa bye byo […]

Abageze mu zabukuru ntibumva impamvu bashyirwa muri Ejo Heza kandi bari mu marembera

Bamwe mu basaza n’abakecuru bo hirya no hino mu gihugu ntibumva neza gahunda ya Ejo Heza nyuma y’uko bahabwa inkunga y’ingoboka bagategekwa gutanga amafaranga y’ubwizigame kandi ngo bamwe muri bo bari mu marembera. Aba bageze mu zabukuru bavuga ko bahabwa imirimo y’igihe kirekire ku bafite imbaranga, bagahembwa udufaranga tw’intica ntikize nyuma bagakatwa amafaranga yo gushyira […]

Kuba Tshisekedi yaragereranyije Perezida Kagame na Hitler ni agasuzuguro n’agashinyaguro: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bwo kugereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza ubwo Tshisekedi yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho yari yitabiriye […]

UCL- 1/8:Dore uko amakipe yatomboranye

UEFA Champipns League, igeze muri 1/8, uko amakipe yatomboranye byamenyekanye, aho ikipe ya Arsenal izahura na FC Porto yo muri Portugal. Amakipe 16 yabashije kurenga amatsinda akagera mu mikino ya 1/8 yamenye ayo bazahura, aho umwe mu mukino ikomeye ari uzahuza Napoli na Fc Barcelone, ndetse n’uwa Inter de Milan na Atletico de Madrid. Uku […]

Shaddy Boo ntashaka abavuga ko abyina avamo

Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo, yikomye abavuga ko atakiri mu bagore n’abakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe kuko ngo arimo kugenda asaza ugerereranyije n’abandi barimo kuzamuka. Ibi yabigarutseho nyuma y’inkuru iherutse gutambuka , ivuga ko uyu mubyeyi w’abana babiri arimo kubyina avamo.Abinyujije kuri Twitter Shaddy Boo (X) yanditse ko kugeza ubu […]

I Cabo Delgado ntibashaka ko RDF itaha

Muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado umutekano umaze kuba nta macyemwa nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigiye kuhabungabunga umutekano wari warazahajwe n’ibyehebe byibasiye aka gace. Nyuma yo kugarura umutekano , Abaturage bari barakuwe mu byabo n’intambara baragarutse batangira kusubira mu buzima busanzwe batangira gutekana, ku buryo magingo aya bavuga ko rwose izi ngabo ziramutse […]

Ntwali Fiacre yabuze igikombe ku munota wa nyuma

Ikipe ya TS Galaxy ikinamo Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yatakaje igikombe cya Knockout nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC. Ntwali na bagenzi bari barageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa wakinwe ku wa Gatandatu, nyuma yo gusezerera amakipe arimo ikigugu Mamelodi Sundowns. Stellenbosch FC yabatwaye igikombe ibatsinze kuri penaliti […]

Muri iyi minsi umubyinnyi Titi Brown afite ubwoba n’igihunga

Umubyinnyi wabigize umwuga Titi Brown nyuma y’uko afunguwe ariko ubushinjacyaha bukaza kujurira, kuri ubu atangaza ko kumva aya makuru y’ijuririrwa byamuteye igihunga n’ihungabana ariko akaba akomeje kwizera ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jalas, yavuze ko ubusanzwe gufungwa kwe byamuteye ihungabana kuburyo ngo n’ubu akimara kumva ko habayeho kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge byamuteye ubwoba. […]

Umuti w’amakimbirane ya RDC na M23 mu mboni za Depite Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’inyeshyamba za M23 nk’umuti wakemura amakimbirane y’impande zombi. Dr Habineza yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma ya Kongere y’abagore bo mu ishyaka DGPR […]

Ruto yashwishurije RDC ku byo guta muri yombi abarimo abakuru ba M23

Perezida William Ruto yatangaje ko aherutse gukurira inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayimenyesha ko igihugu cye kidashobora guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo kibahora ibyemezo baheruka gutangariza ku butaka bwacyo. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi ukomeje gututumba hagati ya Kinshasa na Nairobi, nyuma y’uko […]

RDC yahamagaje Ambasaderi wayo muri Kenya na EAC nyuma y’ukwihuza kwa Nangaa na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ba Ambasaderi bayo i Nairobi n’i Dar es Salaam, nyuma y’amasaha make Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yihuje n’imitwe irimo M23. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo Nangaa wari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki muri M23 bashinze ihuriro bise […]

Icyo Murekatete wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Murekatete Triphose wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahakanye amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaba ari we wari waramuhesheje uriya mwanya. Murekatete yabaye Meya wa Rutsiro kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubwo yirukanwaga kuri izo nshingano agasimburwa by’agateganyo na […]

Abasirikare b’Abarundi barashinjwa gusambanya abagore b’abanye-Congo ku ngufu

Abasirikare b’Abarundi bari baroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore b’abanye-Congo, gushimuta ndetse no kujujubya abasivile. Byatangajwe n’umuryango Burundi Human Rights Initiative (BHRI) uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo wasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Iyi raporo ivuga ko abasirikare b’u Burundi […]

Israel yishe abaturage bayo nyuma yo kubibeshyamo Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe abaturage batatu ba kiriya gihugu, nyuma yo kwibeshya kikabitiranya n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bantu bari barafashwe bugwate na Hamas yabiciye mu gace ka Shejaiya. Iti: “Mu gihe cy’imirwano yo muri Shejaiya, IDF yibeshye ingwate z’abanya-Israel mo umwanzi, birangira […]

Mme Jeannette Kagame yagaragaje uko kunywa inzoga nyinshi byabaye icyorezo

Madamu Jeannette Kagame asanga uburyo abantu basigaye banywamo inzoga haba abato cyangwa abakuru biteye inkeke ku buryo hatagize igikorwa hari byinshi byakwangirika. Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu bukangurambaga ‘Tunywe Less’ bushishikariza urubyiruko kunywa inzoga mu rugero, bwabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 […]

DR.Congo yatabaje Umuryango w’Abibumbye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubufasha mu gutwara ibikoresho bikenerwa mu matora rusange ateganyijwe mu cyumweru gitaha. Mu ibaruwa ambasaderi wa DRC yandikiye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, yasabye ubufasha bwo kwimura ibikoresho by’amatora mu ntara zitandukanye zitarimo ibikoresho bihagije. Congo irasaba ubufasha , nyuma y’uko igihugu cya Angola cyanze […]

RDC yijunditse Kenya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Kenya iyihora kuba yaremeye ko ihuriro Alliance Fleuve Congo rishingirwa ku butaka ryayo. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo iri huriro rya Politiki ariko rinafite igisirikare ryashingiwe i Nairobi muri Kenya. Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo afatanyije n’imitwe irimo M23 ndetse […]

Minisitiri Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Rajoelina

capturelkjui.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar aho agiye kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Andry Nirina Rajoelina uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023. Ni umuhango Minisitiri yitabiriye muri iki gihugu nyuma y’uko Nirina Rajoelina aherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Dr Ngirente […]

Umujyi wa Kigali wabonye Meya mushya

Dusengiyumva Samuel wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Ni inshingano yasimbuye Rubingisa Pudence waraye agizwe na Perezida Paul Kagame Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Dusengiyumva winjiye mu bajyanama b’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye, yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali ahigitse Baguma Rose bari bahatanye mu matora. Ni amatora […]

Ukuri ku mpamvu yatumye umunyarwenya Nyaxo afungirwa i Burundi

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru y’ifungwa ry’umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo wafungiwe i Burundi ariko habaho urujijo ku cyatumye afungwa. Bimwe mu byakomeje kuvugwa, ni uko ngo yitambitse umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste ubwo yanyuraga mu nzira barimo bafatiraga amashusho ya komedi zabo. Gusa amakuru y’imvaho, atangazwa na Ht Top tv, avuga […]

RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge

Justin Bitakwira Bihona wigezeho kuba Ministre w’amajyambere muri RDC akomeje kuvugwaho amacakubiri mu Banyekongo aho ahamagarira inyeshyamba za Maimai gusenya agace ka Minembwe gasanzwe gatuweho n’abiganjemo Abanyamulenge. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza aherekejwe na Maimai,aho yabakanguriye gutera umujyi wa Minembwe mu rwego rwo kuwusenya kuko ngo bashyigikiwe na guverinoma.Avuze ibi mu gihe […]

Corneille Nangaa yahuje amaboko na M23 ngo barwanye Tshisekedi

nangaa corneil bisimwa 23 33 jpg 711 473 1

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihuje n’imitwe irimo uwa M23 bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC). Igikorwa cyo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rizaba rinafite igisirikare cyabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Cyitabiriwe n’abarimo Nangaa umaze […]

Politiki y’ubuhanzi n’umuco yongeye guhabwa undi murongo

Ubuhanzi n’umuco byongeye gutekerezwaho nka politiki yo guteza imbere imibereho y’abahanzi no kuzamura ireme ryabo. Ibi byagaragajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco. Ni inshingano zongerewe kuri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE […]

Amiss Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports

Umurundi Amiss Cédric wabiciye bigacika muri Rayon Sports, yaciye amarenga yo kuyigarukamo vuba aha. Cédric yatangaje ko yaba agiye kugarukamo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yifashishije uru rubuga, yanditse ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ko “vuba aha ndagaruka mu kipe yanjye nyayo.” Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’imitima ibiri irimo uw’ubururu n’umweru Rayon Sports isanzwe […]

Kampala: Somalia yitabiriye inama ya EAC bwa mbere nk’umunyamuryango wuzuye

Igihugu cya Somalia ku ikubitiro nicyo cyabimburiye ibindi bihugu bigize EAC kwitabira inama iri buhuze abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.Ikaba yitabiriye iyi nama mu gihe ari cyo gihugu giherutse kwakirwa muri uyu muryango. Perezida wa Somaliya, H.E Hassan Sheikh Mohamud yageze muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yagiye kwitabira inama y’Umuryango […]

Guhendeza cyangwa kwibasira Kagame si byo bizatuma RDC yubahwa: Katumbi

Umunyapolitiki Moise Katumbi yanenze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wirirwa wibasira mugenzi we w’u Rwanda, agaragaza ko amarira ye no kwibasirana atari byo bizatuma RDC yubahwa n’ibihugu baturanye. Katumbi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangira, Perezida Félix Tshisekedi yakunze kwitwaza u […]

Urubanza ruregwamo Kayumba na bagenzi be rwimuwe

Urubanza rw’abantu 18 barimo na Kayumba Innocent wigeze kuyobora gereza ya Mageragere rwimuriwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko bamwe mu baregwa batigeze bagaragara mu rukiko. Aba baregwa kwica no gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda. Abagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu barimo Innocent Kayumba wayoboraga […]

Umuriro watse hagati ya Yago na Dj Brianne harimo kuvugwamo n’urumogi

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago na Gateka Brianne uzwi nka Dj Brianne bararebana ay’ingwe nyuma y’uko umwe ashinja undi gushaka kumuzimya mu buryo bwo kumwangisha rubanda. Mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter (space),cyayobowe n’uzwi nka Godfather, aba bombi bumvikanye umwe ashinja undi ko arimo gushaka kumusebya. Mu minsi ishize ubwo Yago nabwo yumvikanaga […]

Amerika yashimiye Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bemera gutanga agahenge. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Amerika yatangaje agahenge k’amasaha 72 hagati ya FARDC na M23. Ni nyuma y’amezi arenga abiri impande zombi […]

‘Muri Nzeri twiciye ibyihebe 200 bya ADF muri Congo ‘ Perezida Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, atangaza ko muri Nzeri igisirikare cyishe ibyihebe bya ADF ibisanze muri Congo. AFP ivuga ko ngo ku wa gatatu, perezida wa Uganda yatangaje ko nibura ibyihebe 200 b’inyeshyamba za ADF zifatanije n’umutwe wa Leta ya Kisilamu baguye mu bitero by’indege byayobowe na Uganda mu kwezi kwa Nzeri muri Repubulika […]

Myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda

Myugariro Jurrià«n David Norman Timber w’imyaka 22 yageze mu Rwanda mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 muri gahunda yo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) isanzwe yamamazwa n’iyi kipe.Uyu musore yazanye n’itsinda ririmo abasanzwe bakora mu ikipe ye. Aje mu Rwanda kurusura no gukomeza guhamya ubufatanye buri hagati ya Arsenal […]

Adolphe Muzito ngo n’atorwa azahindisha u Rwanda umushyitsi rucishe macye

Adolphe Muzito, umwe mu bakandida bahatanira kuyobora Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abaturage bo muri iki gihugu ko nibamugirira icyizere bakamutora azatuma u Rwanda rutitira rukabona Congo nk’igihangange. Ibi Adolphe Muzito yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yarimo yiyamamariza mu mujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka amajwi yo kuba yakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu […]

Nitutaba maso Kagame ashobora kudutwarira igihugu: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi udahwema ugira mugenzi we Paul Kagame intero n’inyikirizo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yahuruje abanye-Congo ko nibataba menge iguhugu cyabo gishobora kuzigarurirwa n’u Rwanda. Kuva Tshisekedi atangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, izina Kagame n’u Rwanda ntibahwemye kuba iturufu akoresha mu kureshya abanye-Congo yifuza ko bamuha manda ya kabiri. Ni Tshisekedi udahwema […]

Abanyeshuri ba UR bariye mudasobwa baheruka guhabwa mu mazi abira

Kaminuza y’u Rwanda yategetse abanyeshuri “bapfushije ubusa” mudasobwa baheruka guhabwa kuhabwa ngo zibafashe mu myigire yabo vuba na bwangu. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo guha mudasobwa abanyeshuri babarirwa muri 30,000; biciye muri gahunda yitwa Minuza. Iyi Kaminuza yasubukuye iyi gahunda nyuma y’igihe yarasubitswe, kuko ubuziranenge bwa mudasobwa zari […]

EALA Games: Uganda yagereye EALA mu kebo kajya kungana ako yagereyemo u Rwanda

Ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda yaraye inyagiye iy’abagize iy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ibitego 10-0, mu mikino ya EALA ikomeje kubera i Kigali. Hari mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’iyi mikino waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ibitego Depite Twaha Kagabo (yatsinze bibiri), Paul Nsubuga, Peter Ogwang (na we yatsinze bibiri), […]

Muri Nyamasheke umukwabu wo kwica imbwa urakomeje,62 zimaze kwicwa

Gahunda yo kwica imbwa mu Karere ka Nyamasheke irakomeje nyuma y’uko ngo zirara mu ngo z’abaturage no mu nzuri zitandukanye zikica amatungo arimo ihene, n’intama. Izi mbwa ziri gukorwamo umukwabo ni izizwi nk’inyagasozi kuko ziba zidakingiye bityo hakaba Hari n’impungenge ko zarya abantu by’umwihariko abana bato bajya ku ishuri. Muri uku kwezi k’Ukuboza rero amakuru […]

Niger:Ingabo z’Abafaransa zari zarasigaye zigiye gusubira iwabo

Abasirikare bose b’Abafaransa bari barasigaye muri Nijer mu rwego rwo kurwanya jihadisme bazaba bavuye muri iki gihugu bitarenze ku ya 22 Ukuboza.Batangaza ko ubutegetsi bwa gisirikare bwageze ku butegetsi bukoze coup d’etat i Niamey ko icyiciro cya nyuma cyo kugenda kw’izi ngabo zasigaye cyigomba kuhava. Mu itangazo ryagiye hanze ryagize riti: “Ku ya 22 Ukuboza, […]

Nibinaba ngombwa ko mpfa ndabyiteguye: Maj. Willy Ngoma ku bihano yafatiwe na Amerika

Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ku bihano aheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko aniteguye gupfa arwanirira abanye-Congo bakomeje kureganywa. Ku itariki ya 8 Ukuboza ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bantu batandukanye, barimo Major Willy Ngoma. Amerika yamufatiye ibihano imushinja kuba M23 […]

Karasira utizeye ubutabera yigumuye ku rukiko

Uzaramba Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigumuye ku rukiko rumuburanisha arubwira ko atazongera na rimwe gusinya ku mpapuro z’iburanisha, ngo kuko nta butabera arwitezeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukomeje kumuburanisha mu mizi ibyaha akurikiranweho. Ni ibyaha bitandatu […]

Umunyarwenya Nyaxo wari ufungiwe i Burundi yarekuwe

Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, yarekuwe nyuma y’uko yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi. Amakuru avuga ko uyu munyarwenya n’abo bari bafunganywe barekuwe nyuma yo gufungwa bikavugwa ko bazize kutava munzira y’aho umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida Ndayishimiye yanyuraga ubwo barimo bafata amashusho ya Commedy zabo. Bivugwa ko Nyaxo n’itsinda ry’abo bari bafunganywe bafatiwe i […]

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina cy’umugore?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore abura ububobere mu gitsina haba mbere, mu gihe ndetse na nyuma y’imibonano mpuzabitsina.Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye. Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi […]

Indorerezi 65 z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigiye koherezwa muri DR Congo

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), itangaza ko igiye kohereza indorerezi zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Indorerezi zayo mu rwego rwo kurushaho guhagarakira amatora ngo azarusheho kugenda neza. Misiyo y’izi ndorerezi nk’uko bivugwa n’uyu muryango wa Afurika izaba igizwe n’Abantu bagera kuri 65 kandi bakazakora igihe kigufi guhera tariki 13/12 kugeza kuri 26/12/23.Ni mu […]

M23 yashinje FARDC kwica agahenge Amerika iheruka gutangaza

Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga gutangaza. Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’impande zombi yaba yaramukiye mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yashinje FARDC […]

40% by’ubukungu bwose bw’u Rwanda bwihariwe n’ubuhinzi

Hagaragajwe uko ubuhinzi mu Rwanda bufatwa nk’uruti rw’umugongo ku bukungo bwose bw’igihugu aho usanga bwihariye ijanisha rya 40%. Ibi byagarutsweho na Dr Ndabamenye Telesphore Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB).Uyu muyobozi yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bugomba kwitabwaho kuko bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu, aho bwihariye 40% y’ubukungu bwose bw’Igihugu. Mu nama yabaye […]

Aba hafi ya Katumbi baravuga ko habayeho ‘kugerageza kumwicira i Muanda’

Abantu ba hafi y’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza habayeho kugerageza kumwica. Byabaye ubwo uyu munyapolitiki yari mu gace ka Muanda ho mu ntara ya Congo-Central, aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Moà¯se Katumbi Chapwe ni umwe mu bakandida […]

Burundi: Abasirikare barenga 500 baba bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare barenga 500 b’iki gihugu baba bafunzwe bazira kwanga gukomeza kurwana intambara y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23. Abo bivugwa ko bafunzwe ni abaheruka gusubizwa mu Burundi nyuma yo kuvanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko hagati yo ku […]

Mali:Ingabo za UN zazinze utwangushye nyuma yo gusoza ubutumwa bwazo

Ingabo za Loni zakoreraga muri Mali ubutumwa bwayo bwarangiye nyuma y’uko igisirikare cyahiritse ubutegetsi cyanzuye ko ihava nyuma y’imyaka icumi iri muri iki gihugu. Izi ngabo zisanzwe zizwi nka MINISUMA ubutumwa bwazo bwarangiye taliki 11 z’uku kwezi aho ubutegetsi bwatangaje ko n’ubwo imitwe y’iterabwoba itarashira muri kiriya gihugu bazihanganira nayo. Ubutumwa bwa MINUSMA bwatangiye mu […]

Somalia ntiragira icyo ivuga ku muhungu wa Perezida wagongeye umuntu muri Turukiya

Nyuma y’amakuru yasakaye mu cyumweru gishize ko , umuhungu wa perezida wa Somaliya yagonze umuntu agapfa , iki gihugu ntacyo kiravuga haba mu buryo bwa dipulomasi cyangwa n’ubwa gishuti kuri iki kibazo ahubwo ngo ikomeje kwicecekera mu gihe Turukiya yo ikomeje gushakisha uyu mugabo waburiwe irengero. Uyu mugabo ngo yavuye muri Turukiya, akimara kuva mu […]

U Bwongereza: Abadepite bahaye umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri yemeje umushinga w’itegeko ryemerera Guverinoma y’iki gihugu kohereza mu Rwanda abimukira, nyuma yo kurwemeza nk’igihugu gitekanye. Ni umushinga w’itegeko wemejwe nyuma yo gutorwa n’abadepite 313 na ho 269 bakawurwanya, ibisobanura ko amajwi 44 ari yo yakoze ikinyuranyo. Mbere y’uko uyu mushinga w’itegeko wemezwa hari ubwoba bwinshi […]

Rubavu: Abashoferi barinubira amafaranga bakwa kandi Perezida yarayakuyeho

Abashoferi batwara abagenzi muri tagisi Minibisi, barinubira amahoro bakwa na kompanyi ya JALI REAL ESTATE yo guparika ku cyapa cya Pfunda angana na Frw 2,900; nyamara ngo bihabanye n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryavuze ko bazajya batanga Frw 500. Abashoferi bagaragaza kurenganwa ni abatwara za tagisi zituruka ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda zigana mu bice […]

EALA Games: Abadepite b’u Rwanda babuze, baterwa mpaga na Kenya

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza yabuze ku kibuga, bituma iterwa mpaga na Kenya bagombaga guhura. Ni mu mikino ya EALA iri guhuriza inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Kuri uyu wa Kabiri hagombaga gukinwa umunsi wa gatanu w’iyi mikino. U Rwanda mu bagabo […]

Kuki tugomba kunywa jus ya Beterave?

Kunywa umutobe wa Beterave, ari ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko usanga uvura indwara nyinshi zitandukanye. Beterave (iri ni izina ry’igifaransa, mu cyongereza izwi nka beetroots cg beets) ni zimwe mu mboga zikungahaye ku ntungamubiri, ikaba isoko nziza y’isukari nziza waha umubiri, ahenshi ikoreshwa mu mwanya w’ibisheke (no mu nganda yifashishwa mu gutunganya isukari), vitamini zitandukanye […]

Tshisekedi yemeje ko agiye gushumbusha Wazalendo abinjiza muri FARDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kwinjiza inyeshyamba zo mu mitwe ya Wazalendo mu ngabo z’igihugu, nk’inkeragutabara. Tshisekedi yabitangarije i Goma, aho ku Cyumweru gishize yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza. Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira ubwo imirwano yuburaga hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe […]

Sibomana Alexis ukekwaho kuba nyir’ikirombe cyapfiriyemo babiri yafashwe ahunze

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo hamenyekanye amakuru y’umugabo witwa Sibomana Alex wafashwe ahunze nyuma y’uko ikirombe bivugwa ko ari icye kigwiriye abagabo babiri bakahasiga ubuzima.Ni ikirombe kibarizwa mu Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke. Uyu mugabo yafashwe , avuye i Nyamasheke aho iyo sanganya yabereye ageze i Kitabi mu Karere ka Nyamagabe […]

RDC:UPDF yashimiwe uburyo ki yagaruye ubuzima mu bice yari ishinzwe kurinda

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, Umuyobozi w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) Maj Gen Aphaxard Kiugu ari kumwe na Coloneli Jok Akech hamwe n’abandi barikumwe mu itsinda ayoboye, yashimye ingabo za Uganda (UGACON) ku bw’umurimo w’intangarugero wo kugarura amahoro zakoze. Yabivuze ubwo yasuraga agace ka Kiwanja na Rutshuru, aho yagarutse ku kamaro k’izi […]

Titi Brown umaze ukwezi afunguwe agiye gusubizwa mu butabera

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown, agiye kongera gusubizwa imbere y’ubutabera nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwamurekuye. Mu kwezi gushize ni bwo Ishimwe wari umaze imyaka ibiri afunzwe yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo kumugira umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure. Urukiko rwamugize umwere nyuma […]

Zahara wasusurukije Abanyarwanda incuro 2 yapfuye

Umuririmbyikazi Bulelwa Mkutukana wamenyekanye mu muziki wa Afurika y’Epfo nka Zahara, yapfuye ku myaka 35 y’amavuko. Zahara wegukanye ibihembo bitandukanye, yapfuye mu ijoro ryakeye aguye mu bitaro by’i Johannesburg. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe na Minisitiri w’Ubugeni n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Zizi Kodwa, mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze. Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize […]