Myugariro Jurrià«n David Norman Timber w’imyaka 22 yageze mu Rwanda mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 muri gahunda yo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) isanzwe yamamazwa n’iyi kipe.Uyu musore yazanye n’itsinda ririmo abasanzwe bakora mu ikipe ye.
Aje mu Rwanda kurusura no gukomeza guhamya ubufatanye buri hagati ya Arsenal n’u Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, aho mu masezerano y’impande zombi harimo no kuzajya haza bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura iki Gihugu gikungahaye ku byiza nyaburanga.
Norman Timber wujuje amezi atanu yinjiye muri Arsenal dore ko yayijemo tariki 14 Kanama uyu mwaka, amaze iminsi ari mu mvune, gusa umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta; aherutse gutangaza ko ari gukira ku buryo azagaruka mu kibuga vuba.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Timber ahura na bamwe mu bari mu mwuga wa ruhago mu Rwanda, barimo abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ye ya Arsenal.



One Response
Myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda
Ewaana arsenal yacu turayemera ex buriya bukayo saka ko we ataza?