Kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, Umuyobozi w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) Maj Gen Aphaxard Kiugu ari kumwe na Coloneli Jok Akech hamwe n’abandi barikumwe mu itsinda ayoboye, yashimye ingabo za Uganda (UGACON) ku bw’umurimo w’intangarugero wo kugarura amahoro zakoze.
Yabivuze ubwo yasuraga agace ka Kiwanja na Rutshuru, aho yagarutse ku kamaro k’izi ngabo ku ruhare rwazo mu kubungabunga umutekano.Izi ngabo kandi zongeye guhabwa amabwiriza y’uburyo bazava muri Iki gihugu nk’uko byanzuriwe mu nama yabereye i Arusha muri Tanzania Taliki 06 Ukuboza 2023.
Cyo kimwe n’inkizindi ngabo za EACRF zamaze gukura akarenge kazo muri Congo , iza Uganda nazo zategetswe ko bitarenze taliki 07 Mutarama 2023 zizaba zazinze utwangushye zigakurikira izirimo iza Sudan , iz’u Burundi ndetse na Kenya zamaze gutaha.
Maj Gen Aphaxard Kiugu yashimye Umuyobozi wa UGACON ku buyobozi bwe bukomeye ndetse n’abasirikare ayoboye bagaragaje ubuhanga bwabo mu gusohoza manda ya EACRF mu gihe cyo koherezwa muri Kiwanja, Bunagana, Chengerero na Mabenga, mu Ntara ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati”Mwohoherejwe kubera umutekano wari mucye imijyi isumbirijwe n’ibyonnyi , ariko kuba uhari byose biva ku bikorwa byo gushyigikira amahoro byatumye hasubukurwa ubuhinzi, gufungura amashuri no gukora ubucuruzi.”
Manda y’ingabo za EAC irangiye mu gihe hateganyijwe ko ingabo za SADC bitarenze uyu mwaka zigomba kuba zasesekaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Hari n’amakuru avuga ko bimwe mu bikoresho byazo byamaze kuhagera.


