Iran yateguje Israel kuzishyura urupfu rwa Jenerali wayo yivuganye

Iran yateguje Israel ko igomba kwishyura urupfu rwa Seyyed Razi Mousavi, nyuma y’uko uyu Jenerali w’inararibonye yiciwe mu bitero bikekwa ko byagabwe n’Ingabo za Israel. Ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo uyu Jenerali wari usanzwe ari umujyanama mu gisirikare cya Iran yiciwe i Damascus muri Syria. Israel imaze igihe kirekire igaba ibitero […]

Abanywa inzoga nyinshi baragabanutse abazinywa muri rusange bariyongera

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%, ariko nubwo kunywa mu rugero ari byo bigirwaho inama, na nkeya ubwazo ngo zigira ingaruka ku buzima. Ubushakashatsi bugaragaza ko abanywi nyinshi bagabanutse ariko abazinywa muri rusange bakaba bariyongereye. Ibi byagarutsweho na Julien Mahoro Niyingabira ukuriye ishami ry’imenyekanishamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe […]

Tshisekedi nta santimetero n’imwe azigera yigarurira mu duce tugenzura: Major Willy Ngoma

Umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yakuriye inzira ku murima Perezida Félix Antoine Tshisekedi amumenyesha ko nta gace na kamwe mu two uriya mutwe ugenzura Ingabo ze zizigera zigarurira. Major Ngoma yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza, ubwo yaganirizaga abaturage bo mu mujyi wa Rutshuru ahabereye ibirori byo kwitegura umunsi mukuru wa […]

Ibyo wamenya ku bindi abantu bibaza ku nkomoko ya Noheli

Taliki 25 Ukuboza buri mwaka hizihizwa umunsi wa Noheli ufatwa nk’isabukuru ya Yesu Christ , ariko abenshi burya ntibazi igisobanuro cyayo. Ubusanzwe ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noà«l”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”. Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka […]

Abanyemaroco bakajije imyigaragambyo kubera Israel na Hamas

Ku cyumweru, muri Maroco abarenga 10,000 bakoze urugendo rwo kwigaragambya berekeza i Rabat bifatanya n’Abanyapalestine mu karere ka Gaza, bamagana intambara ihuje Hamas na Isiraheli. Abigaragambyaga bari bahagarariwe n’itsinda ry’abamotari bashyigikiye ko intambara ya Palesitine yahagarara.Bakoze urugendo berekeza kuri Avenue Mohammed V. Benshi mu bigaragambyaga bari bafite ibyapa byamagana isenya ry’ibitaro bya Palesitine no kwica […]

FARDC yongeye gutera M23 n’ibibunda biremereye

Umutwe wa M23 washinje Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuzigabaho ibitero kuri uyu wa Mbere, zikoresheje ibibunda ziremereye. M23 yemeje ko yatewe biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa. Ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “magingo aya kuri iyi Noheli, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa riri kugaba ibitero zifashishije imizinga […]

Abakoresha abana mu gusabiriza baba barimo kubacuruza

Mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hakunze kugaragara abantu bakuze basabiriza ku mihanda ariko banarikumwe n’abana nabo basabiriza. Hari igihe Bamwe baba basabisha abana babo, abandi bagasabisha ab’abandi bikunze kuvugwa ko baba babakodesheje bakaza kwishyura ikiguzi baba bumvikanye n’abababahaye. Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB),ruvuga ko kuba abasabisha abana na bo baba bakoze icyaha cyo kubacuruza […]

Aho Yesu yavukiye nta birori bya Noheli biharangwa

Mu mujyi wa Beterehemu, aho Yesu yavukiye nta birori byabaye byo kwizihiza ivuka rye nkuko byari bisanzwe mu yindi myaka. Amakuru avuga ko nta munezero, nta bana, nta Père Noà«l/Santa. Uno mwaka nta birori na bicye byahabaye nyuma y’uko intambara ihuje Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera. Nkuko byagiye bigaragazwa nta ndirimbo za Noheli […]

Kirehe:Bamwe mu baturiye umupaka wa Tanzania hari igihe bashukwa bakajyanwa gucuruzwa

Mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hari abaturajye bashukwa ko bagiye gushakirwa imirimo muri Tanzania bakajyanwa kugurishwa. Abajyanwa ni abiganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Kirehe, mu karere ka Kirehe bavuga ko hari bagenzi babo bashukwa bakambutswa umupaka babeshywa ko bagiye guhabwa akazi muri Tanzania. Gusa ngo nyuma amakuru akamenyekana ni uko baba bajyanwe […]

APR FC itegerejwe muri Tanzania yatangiye kugerageza abanya-Caméroun 2

Ikipe ya APR FC yatangiye kugerageza abakinnyi babiri b’abanya-Caméroun, mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho izitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup. Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza mu 2023 ari bwo aba bakinnyi bombi bakina hagati mu kibuga bageze i Kigali, mbere yo gutangira imyitozo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. […]

RDC:Perezida wa CENI yongeye gusabirwa gufungwa

Perezida wa Komisiyo y’amatora CENI, arasabirwa gufungwa cyangwa akirukanwa ku mirimo ye nyuma y’uko ngo bigaragaye ko mu gihe cy’amatora habaye ibibazo byiganjemo akajagari. Ibi byagarutsweho n’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, basabye Denis Kadima atigeze agaragaza ubushobozi na bucye bwo kuyobora neza ibikorwa by’amatora bityo ko agomba gufungwa kandi Amatora akaba imfabusa. Ni mu […]

Amatora muri RDC: Tshisekedi akomeje kwereka igihandure abo bahanganye

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irerekana ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuza imbere y’abo bahanganye, nyuma yo kubanikira. Mu ijoro ryakeye ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI) yatangiye gutangaza amajwi y’ibyavuye mu matora y’imbere mu gihugu. Ni amatora yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza […]

RED-Tabara irigamba kwica abasirikare b’u Burundi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kugaba igitero uvuga ko wiciyemo abasirikare icyenda ba kiriya gihugu n’umupolisi umwe. Uyu mutwe wigambye icyo gitero cyo mu ijoro ryacyeye ubinyujije ku rubuga rwayo rwa X. Wavuze ko usibye abo wishe hari n’imbunda wafashe, zirimo imwe yo mu bwoko bwa FM Kalachnikov, ebyiri zo mu bwoko […]

Igisasu ntabwo cyava i Goma ngo kigere i Kigali abantu barebera: Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahumurije Abanyarwanda ko misile zishobora kuva i Goma ngo zipfe kurasa i Kigali zidapfubijwe. Mukuralinda yasubizaga ibiheruka gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka kuvuga ko ateganya gusaba inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ikamwemerera gushoza intambara ku Rwanda. Ni Tshisekedi wavuze […]

Centrafrique: Abatari bake biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Abantu 22 barimo n’umusirikare umwe wo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique, bapfuye nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu gace ka Ngaoundaye gaherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu. Amakuru y’iki gitero yemejwe na Ernest Bonang usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Centrafrique. Uyu yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko uretse 22 biciwe […]

Ukraine irigamba guhanura Sukhoi-34 z’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine ku wa Gatanu cyigambye guhanura indege eshatu zo mu bwoko bwa Sukhoi-34 z’Igisirikare cy’u Burusiya. Ukraine ivuga ko izi ndege yazihanuriye mu karere ka Kherson, nk’uko igisirikare cyayo kirwanira mu kirere cyabitangaje. Perezida Volodymr Zelensky na we yashimagije abasirikare bahanuye izo ndege. Zelensky mu ijambo ageza ku banya-Ukraine buri joro, yavuze ko […]

Museveni yavuze impamvu abona afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru, ku mpamvu z’uko yita ku baturage b’igihugu cye nk’abana be. Museveni yabitangaje mu ijoro ryacyeye, mu ijambo ryifuriza abanya-Uganda Noheli nziza yabagejejeho mu ijoro ryacyeye. Ni ijambo ryibanze ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bwa buri munsi bwa Uganda. Museveni yagize […]

Urukiko rwa Nyarugenge rwakatiye Kalisa Erneste wamamaye nka Samusure

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 mbere ya saa sita z’amanywa, nibwo Kalisa Erneste wamamaye nka Samusure yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka ibiri isubitse ariko ikubiye mu mwaka umwe ariko hiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3. Samusure yaregwaga ubwambuzi ku bantu batandukanye harimo n’aho yakoresheje sheki itazigamiye yahaye uwitwa Umutoni Olive.Ibi biri […]

Dr Gamariel Mbonimana ahamya ko umugore we yagiye amubuza kunywa inzoga akavunira ibiti mu matwi

Dr Gamariel Mbonimana wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaza kwegura kubera ubusinzi, yahamije ko umugore we yagiye amugira inama ngo azireke ariko akanga kumwumva. Gamariel yavuze ko inzoga yazitangiye mu 2006 biturutse ku kigare yagendanaga nacyo hanyuma mu 2008 aza gushaka umugore ariko we akaba atazinywa anagerageza kuzimucaho ariko aramunanira akomeza kunywa. […]

Imaramatsiko ku mikorere y’uburyo umugore anyongera umugabo no kududubiza amavangingo

Abahanga mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko umugore utazi kunyongera umugabo we mu gihe cyo gutera akabariro, usanga amusiga akigendera akajya gushaka abamuryohereza.Iyo nta mavangingo afiteho usanga mu rugo umugabo ahora adacyeye ku maso aho usanga nabwo bishobora kumujyana mu bushurashuzi. Ubundi kunyongera umugabo k’umugore mu mibonano mpuzabitsina ni iki ? bikorwa bite? Ibitabo byinshi bivuga […]

Rayon Sports yaguze rutahizamu ukomoka muri Senegale

Nyuma y’uko Rayon Sports iguze umukinnyi witwa Alseny Camara, kuri ubu yamaze kugura undi rutahizamu ukomoka muri Senegale. Uyu mukinnyi witwa Alon Paul Gomis yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ukuboza, yakirwa n’Umuvugizi w’iyi kipe, Ngabo Robben ndetse na Claude Muhawenimana uyobora abafana. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azashyira umukono ku masezerano, […]

RCS yasobanuye iby’ifoto ya CG (Rtd) wagaragaye mu bukwe bw’umuhungu we

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko ruheruka guha uruhushya CG (Rtd) Emmanuel Gasana rumaze iminsi rufunze kugira ngo abashe kwitabira ubukwe bw’umuhungu we. RCS yatangaje ibi nyuma y’uko kuva ku wa Kane hacicikanye amakuru y’uko CG (Rtd) Gasana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaba yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi. Ni amakuru […]

Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23

Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 yongeye kubura, nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi hagati y’impande zombi. Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko imirwano hagati y’impande zombi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023 iri kubera mu gace ka Matanda ho muri Teritwari […]

Zabyaye amahari hagati y’Igisirikare cya Sudani na UAE

Igisirikare cya Sudani cyatuye umujinya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gishinja gufasha inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) bamaze igihe bahanganye mu ntambara. Muri Mata uyu mwaka ni bwo imirwano yadutse hagati y’Ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa RSF. Kuri ubu abarenga 12,000 bamaze kuyigwamo; mu gihe ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo. Mu […]

Uganda:Abarenga 500 bahungiye icyarimwe basiga mu mudugudu wose nta n’inyoni itamba

Nyuma y’uko mu Mudugudu wa Kitehurizi, Akarere ka Kamwenge, muri Uganda, abantu bagera ku icumi bishwe n’inyeshyamba za ADF, abaturage barennga 500 bahunze ngo zabo Aba baturage bavuga ko bahunga kubera ubwoba ko bashobora kugabwaho ibindi bitero bishobora guhitana ubuzima bwabo nyuma y’uko abagera ku icumi baherutse kwicwa na ADF. Abahunze berekeje mu turere duturanye […]

Rwanda: Kiliziya Gatolika yateye utwatsi icyemezo cya Papa cyo guha umugisha abatinganyi

20231221_205643.jpg

Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yateye utwatsi icyemezo cy’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko uherutse kwemerera abapadiri guha umugisha ababana bahuje ibitsina. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo ibiro bya Papa byasohoye inyandiko izwi nka “Fiducia supplicans” iha abapadiri ububasha bwo guha umugisha ababana bahuje ibitsina. Iyo nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali […]

RDC:Amatora asize ibikomere birimo urupfu n’inkomere ibinyacumi byiganjemo abapolisi

Umunsi w’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye tariki 20/12/2023, wasize muri Bunia, mu Ntara ya Ituri, umuntu umwe ahasize ubuzima abandi 11 barakomereka bikomeye. Ibi byaturutse ku myigaragabyo yabaye ubwo hari hamaze gufungurwa site y’Amatora, mu masaha ya mu gitondo , aho bamwe batigeze batora kubera akavuyo kagaragaye. Amakuru avuga ko abigaragambyaga urebye […]

RDF yungutse abasirikare kabuhariwe bashya (Amafoto)

20231221_203016.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamazemo amezi 10. Ni imyitozo bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza iyi myitozo witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uwuhagarariyemo Perezida akanaba Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame. Gen Mubarakh […]

FCC ya Kabila yasabye abanye-Congo guhuza imbaraga bakirukana Tshisekedi

Impuzamashyaka Front Commun Pour le Congo (FCC) ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagariye abanye-Congo guhuza imbaraga bagashyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye igihugu. Ni ubutumwa FCC yatanze mu itangazo yageneye abanye-Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’amatora yabaye […]

Minisitiri Utumatwishima yavuze ku gitaramo cya Yago

Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yemeje ko azitabira igitaramo cyo ku murika album ya Mbere ya Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yise Suwejo. Ni nyuma y’ubutumire ya mugejejeho bumusaba ko yazitabira iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 22.12.2023 muri Camp Kigali. Yagize Ati” Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye […]

RDC:Indege zizacana umuriro kuri M23 zirimo kongererwa ubushobozi

Mu gihugu cya Georgia harimo kongererwa ubushobozi kajugujugu esheshatu z’intambara zigera kuri 6 za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango zizarase abarwanyi ba M23. Africa Intelligence itangaza ko kompanyi yahawe ikiraka na RDC , yahawe amabwiriza ko ubushobozi buzongerwa kuri izi ndege buzaba buyishoboza kurasa kure cyane no gutinda mu kirere nta mbogamizi mu gihe […]

Nyanza: Abantu 4 barohamye mu kigega cy’amazi

Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) giherereye mu murenge wa Kibirizi w’akarere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugisukura. Inkuru y’urupfu rw’aba bantu yemejwe na Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme. Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko imashini zizamura amazi yuhira imyaka mu mirima ya RAB kuri Sitasiyo ya Mututu […]

Kayonza:Hari abafite inka zirwaye uburenge banga ko zigurishwa bagashaka kubana nazo

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mwiri nyuma y’uko haherutse kugaragara inka zirwaye uburenge, hari aborozi bajya banga kuzigurisha bagashaka kubana nazo. Ibi byagarutsweho na Dr. Fabrice Ndayisenga; ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB, aho avuga ko hari aborozi usanga bafite imyumvire ya cyera yo kuba badashaka kwikuraho amatungo arwaye bagashaka kubana […]

Zaire Emery wa Paris Saint Germain yasesekaye i Kigali

Umukinnyi wo hagati wa Paris Saint-Germain Warren Zaire-Emery yageze i Kigali mu ruzinduko rukubiye mu masezerano yo guteza imbere ubukerarugendo u Rwanda rufitanye n’iyi kipe. Uruzinduko rwa Zaire Emery, ruje rukurikira urwa myugariro wa Arsenal, Jurrià«n David Norman Timber wageze mu Rwanda taliki 14 uku kwezi aho nawe yaje mu buryo bwo gushimangira imikoranire iyi […]

Yahanaguweho icyaha nyuma y’uko amaze hafi 1/2 cy’ikinyejana afunzwe

Muri Leta ya Oklahoma yahanaguyeho icyaha umugabo wari umaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana muri gereza. Uyu mugabo yari yarafunzwe mu 1974 kubera ubwicanyi yashinjwaga .Icyo kikaba ari cyo gifungo cy’akarengane kirekire kibayeho muri Amerika. Glynn Simmons, ufite imyaka 70, yarekuwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo umucamanza yanzuraga ko habaho urubanza rushya. Kuri uyu […]

Amb. Rugira yokejwe igitutu azira kwita Abanya-Zambia ‘abanebwe’

Leta ya Zambia yihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rugira Amandin, nyuma yo kumushinja gutangaza ko umubare munini w’abanya-Zambia ari abanebwe. Umujyanama wa Perezida Hakainde Hichilema, Joseck Kunda mu butumwa yashyize hanze yifashishije amashusho, yashinje Ambasaderi Rugira kwita Abanya-Zambia abanebwe binyuze mu kiganiro aheruka gukora yifashishije urubuga rwa YouTube. Ati: “Ubutumwa bw’amajwi yafashwe na […]

RDC:Umunyamulenge wahagarariye amatora yakubiswe agirwa intere bamwita umunyarwanda

Umunyamurenge w’umupolisi yakubiswe agirwa intere nyuma y’uko ahagarariye amatora kuri site imwe bamwita umunyarwanda. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaga amatora maze uyu mupolisi agerageje kugenzura niba birimo gukorwa neza arakubitwa agirwa intere. Uyu mupoli witwa Nkurunziza Isaac yakubiswe azira guhagararira amatora kandi avuka mu Banyamulenge ariko […]

RDC: Abarimo Fayulu na Mukwege mu basabye ko amatora aseswa

Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Denis Mukwege, basabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyamamajemo ateshwa agaciro nyuma yo kugaragaramo inenge nyinshi. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza ni bwo abanye-Congo babarirwa muri miliyoni 44 baramukiye mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bashaka ugomba gusimbura Perezida Félix […]

Yanze gushyingira umukobwa we ibandi rihita rimwivugana

Umugabo yiciwe bikabije mu baturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria azira ko yari agiye kubuza umukobwa we kurongora n’ibandi. Amakuru avuga ko ibyabaye byabereye i Kwalfada, umudugudu uherereye mu gace ka Tsafe gaherereye mu ntara ya Zamfara.Umuturage wo muri ako gace, Mallam Rabo, yemereye abanyamakuru ko umwe mu bajura yasabye ko yashyingiranwa n’umukobwa […]

Gen. Christian Tshiwewe yagabanyirijwe ubushobozi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Christian Tshiwewe Songesa yagabanyirijwe ubushobozi, yamburwa zimwe mu nshingano. Tshiwewe ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu mwaka ushize wa 2022, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Gen Celéstin Mbala woherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Tshiwewe wahoze akuriye umutwe w’abasirikare […]

Mugunga Yves yahagaritswe muri Kiyovu igihe kitazwi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports Mugunga Yves, yahahagaritswe muri iyi kipe nyuma y’uko yishyuje ibirarane by’amezi atari yagahembwe.Yves kandi yari yandikiye Kiyovu asaba gusesa amasezerano bafitanye kubera kutamuhemba amezi atatu no kumuha sheki itazigamiye. Kiyovu yahagaritse Yves nyuma yo kumusaba ibisobanuro by’impamvu yasibye imyitozo kandi nta ruhushya abifitiye.Mu gusubiza yavuze ko yari arwaye kandi ko nta […]

DR.Congo:MONUSCO yongerewe indi manda y’umwaka

Ku wa kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kemeje umwanzuro wo kongera manda ya gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo).Manda nshya yongerewe izarangira ku ya 20 Ukuboza 2024. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo guverinoma ya DR Congo […]

Ubwatsi bugezweho bwamaze gushyirwa mu kibuga cya Sitade Amahoro

Mu gihe imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze kure, gahunda yo kuyiryoshya nayo iracyakomeje kuko kugeza ubu mu kibuga cy’iyi sitade hamaze gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho. Ni amafoto yagiye agaragara hirya no hino yerekana uburyo iki kibuga gikomeje kurimbishwa no gutanga icyizere ko nyirantarengwa abashinzwe iyo mirimo bihaye yo kuba iyi sitade yuzuye igerweho. […]

Ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa bafashwe bakwirakwiza ama Euros y’amahimbano

Ku wa mbere, ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa batawe muri yombi i Marrakech, umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Maroc, bafite inoti z’amayero y’amiganano.Polisi ivuga ko yahise itangira kubakoraho iperereza Amakuru akomeza avuga ko aba ba mukerarugendo bafite hagati y’imyaka 29 na 30, batigeze bamenyekanisha umwirondoro wabo, bakoresheje inoti nyinshi z’amafaranga mahimbano mu kwishyura inyemezabuguzi za serivisi” muri […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga amugira General. RDF yemeje aya makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023. Itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akanaba Umugaba w’Ikirenga […]

Uko impapuro zaziritse Danny Vumbi akamara umwaka adasohora indirimbo

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yavuze uburyo gusesa amasezerano yari yasinyanye n’inzu ya KIKAC byatumye amara umwaka adasohora indirimbo bitewe n’uko ibyari bikubiye mu mpapuro yasinyeho (Contract) byabaye ngombwa ko biseswa . Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yamurikaga album ye ya kane yise 365.Ni album iriho indirimbo 10 […]

Nta mugenzi uzongera kurara muri gare mu gihe cy’iminsi mikuru

Byari bimaze kuba nk’intero n’inyikirizo ku bagenzi babura imodoka muri za gare mu gihe cy’iminsi mikuru aho baba bava mu ntara bajya mu mijyi cyangwa bava mu mijyi bajya mu byaro gusura imiryango yabo bityo bigatuma hari abarara aho bategera. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda n’abatwara abagenzi biyemeje gukora ibishoboka byose ntihazagire abaturage […]

RDC:Abaturage bamwe batangiye gutaha badatoye abandi baguma mu gihirahiro

Mu gihe byari biteganyijwe ko saa 06h 00 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibiro by’amatora byagombaga kuba byafunguye kuri ubu si ko byagenze kuko byageze saa hafi saa 9h00 bataratangira gutora abaturage bamwe bahita bigendera n’aho mu bindi bice bimwe babura ibikoresho bibafasha gutora. Tumwe mu duce tugifite impungenge ko abadutuyemo batari butore umukuru […]

Dr. Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwakatiye Dr Munyemana Sosthène imyaka 24 y’igifungo, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Munyemana w’imyaka 68 y’amavuko, yahoze ari inzobere mu kuvura imyanya myibarukiro y’abagore. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kugira uruhare […]

Icyizere cy’ubuzima bwa Celine Dion gisigaye mu masengesho

Umuririmbyikazi Celine Dion ubuzima bwe bugeze habi nyuma yo kugarizwa n’uburwayi bwamwibasiye kuva mu mpera z’umwaka washize. Umuryango we uvuga ko indwara arwaye itagira umuti n’urukingo ahubwo ngo icyizere cyo kubaho gisigaye mu masengesho gusa. Mukuru we witwa Claudette Dion avuga ko bababajwe no kuba Celine atakibona imbaraga zo kujya gutaramira abantu be ku rubyiniro […]

AFC yahaye Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kuba yavuye ku butegetsi

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryahaye Perezida Félix Antoine Tshisekedi itariki ya 21 Ukuboza nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva ku butegetsi. Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika (CENI) ari na we kugeza ubu uyoboye AFC. Muri iri tangazo ririya huriro ryibukije Tshisekedi ko “ubutegetsi bwe bwamaze kugera […]

Abasirikare bato ba RDF barenga 10,000 bazamuwe mu ntera

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 10,025 abaha amapeti atandukanye. Itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo 137 bahawe ipeti rya Warrant Officer I bavuye ku rya Warrant Officer II. Abasirikare 142 bahawe ipeti rya Warrant Officer II bavuye ku rya Sergeant Major, 2165 bahabwa […]

Bwa mbere RDF yungutse ba Colonel b’abagore

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri yakoze impindukaza mu ngabo z’u Rwanda abereye Umugaba w’Ikirenga, zisiga u Rwanda rwungutse bwa mbere abasirikare bafite ipeti rya Colonel b’abagore. Abasirikare 83 barimo abagore barindwi ni bo Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel abavanye ku rya Lieutenant Colonel. Aba barimo Col Betty Dukuze na Kayirangwa Belina bombi bakorera […]

EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u Rwanda imidali, u Burundi buba ubwa nyuma

Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza. Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati […]

Menya ba Général de Brigade 4 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700 barimo ba Brigadier General (Général de Brigade) bane yahaye ipeti rya Major General (Général-Major). Aba barimo Brig Gen Vincent Gatama, Brig Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga, Brig Gen Denis Rutaha na Brig Gen Ephraim Rurangwa. Maj Gen Gatama […]

Ese koko kurya inyama z’ingurube bishobora gutera indwara y’igicuri?

Inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi, hari abajya bibaza niba koko umuntu ukunda kuyirya ashobora kurwara indwara y’igicuri. Kurya akabenzi ntabwo ubwabyo bitera indwara, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe umuntu ayirya idasukuye kuko bishobora kumutera indwara y’igicuri.Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora […]

Wa mukobwa uherutse gufotorwa amabere ari hanze yatangiye kwisama yasandaye

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto y’umukobwa wafotorowe mu gitaramo cya Danny Nanone amabere ari hanze. Uyu mukobwa witwa Uwase Phiona uzwi ku izina rya Monalisa, yaje kuvuga ibyamubayeho ko atari abigambiriye ahubwo ngo yashidutse abona amafoto ye yashyizwe hanze ubwambure bw’amabere ye buri hanze. Monalisa avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi […]

Chairman wa APR FC mu basirikare bazamuwe mu ntera

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, ari muri ba Lieutenant Colonel 83 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, bahabwa ipeti rya Colonel. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Abazamuwe barimo ba Brig Gen bane bagizwe ba Maj […]

The Ben agiye kuzana Meddy mu Rwanda

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy agiye kuza i Kigali aho ategerejwe mu bukwe bwa The Ben buzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ukuboza 2023.Ni Meddy utegerejwe n’abatari bacye n’ubwo bitazwi neza ko azaririmba muri ubu bukwe butegerejwe n’ingeri zitandukanye. Ni nyuma y’uko atabonetse mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatandatu […]

Putin yagiye gutanga Kandidatire abanza kugira ibyo asabwa

Kuri uyu wa mbere taliki 18 Ukuboza 2023 , nibwo mu Burusiya hatanzwe Kandidatire maze Perezida Vladimir Putin afata iyambere mu kwitabira icyo gikorwa.Yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yiteguye guhatana. Ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko […]