Turkey:Abantu 33 bafunzwe bacyekwaho kunekera Israel

Kuri uyu wa kabiri, Turkiya yafunze abantu 33 bakekwaho kuneka ikigo cy’ubutasi cya Isiraheli cya Mossad, ibitangazamakuru byo muri Turkiya byatangaje ko bitavuze ubwenegihugu bw’abafunzwe. Aba bakekwa ubutasi bakusanyirijwe mu bitero byagabwe mu ntara umunani zikikije Istanbul, nk’uko abikorera ku giti cyabo DHA ndetse n’ibigo bya leta bya Anadolu bibitangaza, bakomeza bavuga ko mu nshingano […]

Indi kajugujugu ya UPDF yakoze impanuka

Abantu batatu ni bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ya kajuguju y’igisirikare cya Uganda (UPDF) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024. Ni impanuka yabereye ahitwa Kabarole, mu karere ka Karugutu-Ntoroko. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig Gen Felix Kulayigye wavuze ko “yatewe n’ikirere kibi.” Batatu mu bahitanwe n’iriya […]

Abahagarariye urubyiruko barimo gutegura imyigaragambyo izabera i Goma

Abayobozi b’urubyiruko mu Mujyi wa Goma bahamagariye abantu bose by’umwihariko bagenzi babo by’umwihariko urubyiruko kuza kwigaragambya mu mahoro bamagana ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse kuba muri Congo taliki 20 Ukuboza 2023. Ni imyigaragambyo bivugwa ko igomba gutangira kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Mutarama 2024 aho uru rubyiruko ruvuga ko nta bikorwa by’aba iby’ubucuruzi […]

Diamond yiyamye abakomeje kureshya Zuchu bakoresheje imvugo nkarishyarari

Umuhanzi Diamond Platnumz yihanangirije abakomeje gukoresha imvugo zireshya umuhanzikazi Zuchu ikigamijwe ari ukumutereta. Diamond yavuze ko abantu benshi batandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga,ko bakomeje gukoresha imvugo nkarishyarari bagamije gutwara umutima w’uyu mukobwa. Hari uwamwandikiye agira ati” Mutima wanjye n’ubyuka tuvugane nkubwire icyo nkutekerezaho.” Ubu butumwa ngo Zuchu akibubona yahise abibwira Diamond rugikubita atangira kwamagana abashaka […]

DR.Congo:Colonel muri FARDC yafunzwe azira ko ari umunyamulenge

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari umu Colonel muri FARDC wafunzwe nta cyaha ashinjwa ahubwo bigacyekwa ko ari uko yaba ari Umunyamulenge. Bivugwa ko uyu Colonel witwa Gereyadi, hari abandi yafunganwe n’abo nyuma y’uko bafatiwe mu nkambi y’igisirikare cya FARDC, izwi nka Kokolo, ikaba iherereye muri Kinshasa, k’u murwa mukuru […]

Miss Nishimwe Naomie yemereye Tesfay kuzamubera umugore

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2020, yambitswe impeta n’umunya-Ethiopia Michael Tesfay bamaze imyaka ibiri bakundana. Mu ntangiriro za 2022 ni bwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi baba bakundana, mbere yo kubyemeza biciye mu mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024 ni bwo Tesfay yemeje ko […]

Putin yiyemeje gukomeza gucana umuriro kuri Ukraine

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko agiye kongera “gucana umuriro” kuri Ukraine, nyuma y’iminsi myinshi ibihugu byombi byarakajije ibitero byo mu kirere. Putin yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama, ubwo yari yagendereye ibitaro bya gisirikare by’i Moscou aho yaganiriye n’abasirikare b’igihugu cye. Yavuze ko igisirikare kizakomeza kugaba ibitero mu duce turimo ibikorwa […]

Kibeho: Messe solennelle de nouvel an pour des pélerins est-africains

6891a35c-531f-42e6-bea1-dfcfd35b06c2-3.jpg

Des centaines de pélerins venus du Rwanda, du Burundi, de la Tanzanine, de l’Ouganda et essentiellement du Kenya, ont célébré ce premier janvier 2024, sur la Terre Sainte de Kibeho, la messe du nouvel an, qui correspond ordinairement à  la Saint-Sylvetsre. Occasion pour eux, de renouer leurs relations avec le Bon Dieu à  travers la […]

Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani utuma batangira umwaka nabi

Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani ubwo ku isi abenshi bizihizaga itangira ry’umwaka wa 2024 , aho abaturage bahunze bava mu duce tumwe na tumwe twibasiwe berekeza mu tundi tutagezwemo n’umutingoto. Ibice byibasiwe n’umutingoto harimo Wajima, iherereye mu ntara ya Ishikawa, mu kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Mutarama 2024. Uyu mutingito watumye abaturage bata ibyabo […]

Kigali:Igiciro cy’inyama cyazamutse abaguzi bamwe barivumbura bishyira abacuruzi mu gihombo

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru bamwe mu bacuruzi barataka igihombo cy’inyama zikomeje kubanambiraho bitewe n’uko abaguzi basanga ibiciro byazamutse bagakuramo akabo karenge bataguze. Abaguzi n’abacuruzi bo mu bice bitandukanye bya Kigali by’umwihariko ahakorera mu isoko ryo mu Mujyi rwagati rya Nyarugenge, bavuga ko mbere ya Noheri ibiciro ntacyo byari bitwaye ariko nyuma mu gihe cy’iminsi […]

2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 52 bari mu kazi muri RDF

Mu kwezi gushize (Ukuboza 2023) Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera ba Ofisiye barenga 700 barimo ba Colonel 17 yahaye ipeti rya Brigadier General (Général de Brigade). Muri izo mpinduka kandi Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari Lieutenant General, amugira […]

RDC:indi raporo yemeje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 bajyanywe kurwanya M23 rwihishwa

Raporo ya Loni yagaragaje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 , bajyanywe mu Burasirazuba bwa Congo banyujijwe Uvira bagiye kurwanya M23. Amakuru Reuters nayo ivuga ko icyesha impugucye z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko aba basirikare batangiye kujyanwa muri Congo muri Nzeri 2023 aho, aho zabaga zigiye gufasha FARDC kurwanya M23 ariko bigakorwa rwihishwa n’ubwo byagiye bimenyekana […]

Benjamin Kiplagat yiciwe muri Kenya atewe ibyuma

Umunya-Uganda Benjamin Kiplagat wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yiciwe muri Kenya atewe ibyuma. Kiplagat yaserukiye Uganda inshuro eshatu mu mikino Olympique. Nko muri 2012 uyu mugabo wari ufite imyaka 34 y’amavuko yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino Olympique yaberaga i Londres mu Bwongereza, mu gusiganwa ku maguru muri metero 3,000. Ibitangazamakuru byo muri Kenya […]

Byari byifashe gute ku banyakigali banze kuryama batarinjira mu mwaka wa 2024?

Byari ibyishimo ku banyakigali n’abahagenda by’umwihariko mu ijoro ryacyeye, aho imihanda yose wasangaga bamwe banze kuryama umwaka wa 2023 utarashyirwaho akadomo. Ibishashi biturutse ahantu hatandukanye muri Kigali byaranze itangira ry’umwaka ku banyakigali bishimira Ubunani kuri uyu wa mbere, 1 Mutarama 2024. Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Kigali bateraniye mu bice bitandukanye ngo muri Kigali kugira ngo […]

Ndayishimiye yacyuriye u Rwanda Tanganyika n’indagara

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, acyurira Abanyarwanda indagara zo mu kiyaga cya Tanganyika. Ni mwijambo risoza umwaka wa 2023 Perezida Evariste Ndayishimiye yagejeje ku baturage b’igihugu cye. Muri iri jambo yavuze ko u Burundi bwasoje umwaka mu gahinda kadasanzwe “kubera ko u Burundi bwaraye bwongeye guheakurwa n’abicanyi […]

RDC: Wazalendo irimo gushyirwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo

Abarwanyi ba Wazalendo baturutse muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC barimo gusukwa ku bwinshi ku mashyamba ahuza u Rwanda na Congo hakaba hacyekwa ko iki gihugu gishaka gushoza intambara gikoresheje aba barwanyi. Amakuru avuga ko indege y’intambara mu bice byo muri teritware ya Shabunda, yagiye itunda wazalendo ibajyana mu bice bya teritware ya Walungu na Uvira. […]

P. Kagame yateguje Tshisekedi ko aho gushwanyaguza u Rwanda ari we uzashwanyagurika

Perezida Paul Kagame yasubije mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze ateguza u Rwanda “kurushozaho intambara akarushwayaguza”, amumenyesha ko ibyo ateganya gukorera u Rwanda ari we bizabaho. Perezida Kagame yasubije Tshisekedi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza mu 2023, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku […]

Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC muri manda ya 2

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yemeje ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu ari we wegukanye intsinzi mu matora aheruka. Tshisekedi w’imyaka 60 y’amavuko yatorewe kuyobora RDC mu myaka itanu iri imbere ahigitse bagenzi be 25 bari bahatanye. Ni nyuma yo kugira amajwi 73% nk’uko ibyavuye mu […]

Kuki The Ben yabenze inshuti ye Zari akisangira Kigali Boss Babes?

Mu myidagaduro yo mu Rwanda nta kindi gikomeje kuvugwa usibye ibirori by’akataraboneka byabereye umunsi umwe bikanakorwa no mu gihe kimwe Kandi bikitabirwa mu buryo bukomeye. Ibyo bitaramo rero nta bindi ni ibirori byiswe ‘Zari all White Party’ byatumiwemo umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n’ibindi byateguwe n’itsinda ry’abaherwekazi bazwi nka Kigali Boss Babes byiswe […]

Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye benshi

Abantu batanu ni bo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka yaraye ibereye ahazwi nko mu Kibuza ho mu karere ka Kamonyi. Iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza, ubwo ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yagongaga imodoka zari imbere yayo. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga […]

Haracyari ikibazo hagati y’abafite ubumuga bwo kutavuga n’ababaha serivisi z’ubuvuzi

Ni kenshi usanga abafite ubumuga bwo kutavuga bahura n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zitandukanye ariko iyo bigeze mu z’ubuvuzi usanga ho ngo bobagora cyane kuko n’ubundi haba kutumvikana ku mpande zombi. Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bafite ubumuga , aho bavuga ko iyo bagiye kwivuza batabasha gutanga amakuru yose yerekeye uburwayi bwabo bidasabye ababasemurira. Umwe […]

Indege y’intasi ya UPDF yakoze impanuka

Indege y’intasi y’igisirikare cya Uganda (UPDF), ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza yakoreye impanuka mu karere ka Kasese. UPDF yifashishaga iyi ndege mu bikorwa by’ubutasi, by’umwihariko ku birindiro by’umutwe wa ADF imaze igihe igabaho ibitero ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yabwiye ChimpReports […]

RDC:Loni yasohoye Raporo ishimangira ko wazalendo na FDLR ari abicanyi ruharwa

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasohotse Raporo ya Loni igaragaza uko umutekano ugaragara muri iki gihe maze ishimangira ko Wazalendo na FDLR bakoze ubwicanyi. Iyi Raporo icyo yari igamije ni ukugaragaza buryo ki imitwe y’iterabwoba yagiye yiyomeka ku ngabo za Leta igakora ubugizi bwa nabi. Kuri Wazalendo na FDLR, iriya raporo yemeje bidasubirwaho ko […]

RED Tabara yitandukanije na P.Ndayishimiye washinje u Rwanda kuyubakira ubushobozi

Umutwe wa RED Tabara wamaganiye kure amagambo ya Perezida Ndayishimiye wayishinje ko u Rwanda ruyifasha. Ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara,RED Tabara yasubije Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rufasha uyu mutwe mu buryo bwo kuyubakira ubushobozi binyuze mu nkunga y’ibiryo n’amafaranga. Uyu mutwe wasobanuye ko utigeze ufashwa na Leta y’u Rwanda na rimwe, yewe ko itanafasha […]

Icyo ibirego bya Ndayishimiye ku Rwanda bihatse mu mboni za Bisimwa wa M23

Perezida w’Ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yanenze Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi washinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara; agaragaza ko ibirego bye nta kindi bigamije kitari “gushaka impamvu y’uko yakoneza ubwicanyi Ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo.” Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida Ndayishimiye yavuze […]

U Rwanda rwasubije Ndayishimiye warushinje kugaburira RED-Tabara

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gushinja u Rwanda “kugaburira no guha icumbi” umutwe wa RED-Tabara, igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana. Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida yashinje u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwe, mu kiganiro yagiraniraga n’itangazamakuru mu ntara ya Cankuzo. Yavuze ko […]

Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Fidèle Gakire afungwa imyaka itanu

Kuri uyu wa gatanu Taliki 29 Ukuboza 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uzabakiriho Gakire Fidele akatirwa imyaka itanu y’igifungo. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.Gakire yari yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ahita yisunga Guverinoma ya Padiri Nahimana ikorera mu buhungiro. Yafunzwe taliki 24, Ugushyingo 2022, akaba yari […]

Uganda:Umuhanzi Ykee Benda yagizwe diregiteri w’ikigo cy’amashuli

Wycliff Tugume uzwi nka Ykee Benda yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Golden High School kibarizwa mu gace ka Nsagu muri Uganda.Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, byanditse ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Munakampala yahawe akazi ko kuyobora ishuli ryisumbuye bijyanye n’ubumenyi asanzwe azwiho. Ykee Benda kandi yanditse kumbuga nkoranyambaga ze, yemeza iby’aya makuru akomeje […]

Ndayishimiye yashinje u Rwanda kuba ari rwo rugaburira RED-Tabara

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwaba ruha ubufasha burimo ubw’imyitozo umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe. Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru by’i Burundi cyabereye mu ntara ya Cankuzo. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’icyumweru kimwe umutwe wa RED-Tabara ugabye igitero ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka […]

Ndayishimiye yigaramye ‘abasirikare b’u Burundi’ M23 yafatiye mpiri ku rugamba

Perezida Evariste Ndayishimiye yihakanye abasirikare umutwe wa M23 werekanye nyuma yo kubafatira mpiri ku rugamba, avuga ko atari ab’u Burundi. Mu mezi abiri ashize ni bwo M23 yerekanye abasirikare yemeje ko ari ab’u Burundi bari baragiye guha umusada Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Ni abasirikare uyu mutwe wafatiye mu gace ka Kitshanga […]

Perezida Ndayishimiye arasaba ko abatinganyi bo mu Burundi bajyanwa muri Stade bagaterwa amabuye

Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evaliste asanga mu gihe ubutinganyi bwaba bugaragaye mu gihugu ayoboye bakwiye kujyanwa muri stade bagaterwa amabuye. Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza muri Komine Kigamba mu ntara ya Cankuzo2023. Prezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ku ruhande rwe atemera abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Ni imvugo […]

Ombolenga Fitina arashinjwa imyitwarire mibi yatumye yamburwa ubukapiteni

Myugariro wa APR FC Ombolenga Fitina yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni, nyuma y’uko ashinjwa imyitwarire mibi.Omborenga yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni biturutse ku cyemezo cyafashwe na Chairman wa APR FC Col Richard Karasira. Intandaro y’iyi myitwarire mibi ashinjwa harimo kutitabira imyitozo ibiri ibanziriza iyo ku wa Gatatu kandi nta mpamvu ifatika yatangaje ndetse ngo yanga kwandika ibaruwa itanga ubusobanuro […]

Abimukira bamaze kwakirwa n’u Rwanda bararenga 2000 harimo n’abashya rwongeye kwakira

Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje gufasha amahanga kwakira abimukira, kuri ubu abamaze kubarurwa baragera kuri 2059. Ni nyuma y’uko kandi rwakiriye abandi bimukira 153 baturutse muri Libya, bahise buzuza ababarirwa mu 2 059 baturutse muri iki Gihugu bamaze kugera mu Rwanda, ndetse hatangazwa n’Ibihugu bimaze kwakira abari hejuru ya 60%, Mu ijoro ryacyeye ryo ku […]

FARDC yikanze M23 yerekeza umututu w’imbunda mu baturage bamwe bahasiga ubuzima

Ingabo za Congo (FARDC) n’abambari bayo aribo wazarendo na Maimai, bikanze abarwanyi ba M23, maze banyanyagiza urufaya rw’amasasu yica abaturage abamenyekanye akaba ari babiri. Ibi byabereye mu gice cya Virunga, mu Mujyi rwagati wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bw’ibanze, bwa […]

Ntiwirengagize kurya ibihumyo niba ushaka kuramba

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibihumyo bituma umuntu aramba akabaho igihe kirekire cyane ,ibi bigaterwa n’intungamubiri dusanga mu bihumyo nk’ibyitwa antioxidant bifasha mu gusohora uburozi mu mubiri no kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika n’ibindi. 1.Kubaka ubudahangarwa bw’umubiri no kubukomeza Mu bihumyo dusangamo Vitamini D ku kigero cya 45% cy’ingano yayo ikenerwa ku munsi , iyi vitamini ni […]

Moise Katumbi arashinja Leta y’i Kinshasa guhutaza abaturage bigaragambije

Moise Katumbi usanzwe atavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,arashinja Guverinoma kuba yarakoresheje imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kane. Ni imyigaragambyo yabereye i Kinshasa, yari igamije kwa magana ibirimo kuva mu matora, Amatora yiswe aya balimnga.Abantu batandukanye barimo Moise Katumbi nawe wari wiyamamaje, banenze uburyo […]

DR.Congo:Abakomando barenga 50 bigabije urugo rwa Corneille Nangaa bararusaka

Abasirikare b’abakomando barenga 50 bigabije urugo Corneille Nangaa bararusaka mu rwego rwo kureba niba ntakibitsemo cyahungabanya umutekano. Iri tsinda ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa,ryasatse uru rugo nyuma y’uko bari babanje kuzenguruka i Hotel Castello y’u mudamu wa Corneille Nangaa bakanayisaka. Ku isaha ya saine 10:30 pm ku masaha ya Kinshasa nibwo iyi Hoteli yazengurutswe n’itsinda […]

Museveni yakiriye iwe Gen Hamdan Daglo uri mu bahanganye ntambara yo muri Sudani

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza yakiriye iwe mu rugo Gen Mohamed Hamdan Daglo, bagirana ibiganiro. Gen Daglo wahoze ari umuyobozi wungirije w’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’agateganyo, ni we ukuriye umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) umaze igihe mu ntambara n’ingabo za Sudani. Ni intambara […]

DJ Keystone yaburiwe irengero, birakekwa ko yaba yarohamye mu Kivu

Niyomugabo Jules [DJ Keystone] uri mu ba DJs barimo bazamuka neza mu kuvanga umuziki mu Rwanda, birakekwa ko yarohamye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yaburiwe irengero. Amakuru BWIZA yamenye ni uko […]

Clare Akamanzi yahawe imirimo mishya

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi wahoze ari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa. NBA Africa ni ikigo cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika. Iki kigo cyemeje ko Akamanzi ari we muyobozi wacyo mushya kibinyujije ku rubuga […]

Muhinyuza yatsinze urubanza rwa za miliyari yaburanagamo n’umunya-Kenya

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, Muhinyuza Désiré, yatsinze urubanza yaburanagamo na mugenzi we Kirimi Koome w’umunya-Kenya rwerekeye sosiyete ifite agaciro ka Frw miliyari 3,2. Aba bombi bari bamaze igihe mu mahari nyuma yo kutajya imbizi ku ugomba kugira uburenganzira kuri miliyoni 400 z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyari 3.2) yari muri Banki ebyiri muri iki gihugu. Ni amafaranga yavuye […]

Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umukobwa wa Perezida Ruto n’umuririmbyi ukomeye

Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rumaze kugera kure n’umuramyi Daddy Owino. Nairobi News yanditse ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza Owino yajyanye Charlene iwabo mu ntara ya Kakamega, mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara. Urukundo hagati ya Charlene Ruto n’uriya muramyi rwatangiye kuvugwa mu minsi yashize, […]

RDC:Imvura idasanzwe yahitanye abarenga 20 harimo 10 bo mu muryango umwe

Imvura nyinshi y’igikatu yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihitana ubuzima bw’abarenga 20 abandi barakomereka. Ni imvura yibasiye by’umwihariko akarere ka Kananga mu ntara ya Kasai aho yahitanye ubuzima bw’abantu isenya n’inzu nyinshi, mu gihe ibikorwa byo gutabara bigikajije umurego mu gushakisha niba hari abarokotse. Guverineri Kabeya w’iyi ntara yavuze ko urukuta rwagwiriye abantu 10 […]

Cristiano Ronalido yongeye kwigaragaza nk’umunyabigwi

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka atarakorwa n’undi mukinnyi, akaba agiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi. Ronaldo usanzwe akinira muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.Ibintu benshi bakomeje kugenda bashima bavuga ko ugereranyije n’imyaka ye ari ku rwego rwo hejuru.Ni ibitego yujuje mu mukino […]

Dore urutonde rw’Ibibuga by’indege byiza 10 kurusha ibindi muri Afurika

Afurika nk’umugabane ukomeje kuza mu yimbere mu bukungu karemano, ikomeje kugenda ishaka no kongera ubwo bukungu binyuze mu kugendana n’ibigezweho haba mu bukerarugendo , mu nganda, mu Bucyerarugendo no mu bwikorezi by’umwihariko ubwo mu kirere. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru African news cyashyize hanze urutonde rw’ibibuga by’indege 10 byo muri Afurika byiza kurusha ibindi mu […]

Mu gihe umugore utwite afashe amafunguro ntikabaye abura ipera ku meza kubera izi mpamvu

Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye byo kurya amapera. Ku bagore batwite amapera ni ingenzi cyane. Amapera […]

Mu Rwanda uwo bafashe abibira amafaranga bahita bamwica: Perezida w’inteko y’u Burundi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yagaragaje ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana mu igihugu cyabo kidakurura abashoramari, yitsa ku kuba u Burundi bwakabaye bufatira urugero ku Rwanda mu rwego rwo guhana bwihanukiriye abanyereza umutungo w’igihugu. Ndabirabe yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi […]

U Burundi bwarahiriye guhiga bukware abagabye igitero cyo mu Gatumba

Leta y’u Burundi yatangaje ko yamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga kugira ngo iyifashe guhiga abari inyuma y’igitero cyo mu Gatumba cyiciwemo ababarirwa muri 20. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ni bwo kiriya gitero cyagabwe muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara […]

RDF yasubije Perezida Tshisekedi

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye guhangana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gihe zaba zishoje intambara ku Rwanda. Brig Gen Rwivanga yakomozaga ku biheruka gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavuze ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. Tshisekedi yabitangaje ubwo yari ahitwa nka […]

Biravugwa ko Mani Martin yugarijwe n’ubukene butuma adasohora ibihangano bishya

Umuhanzi Maniraruta Martin wamenyekanye nka Mani Martin, biravugwa ko ubukene bumumereye nabi ku buryo ngo yaba yarabuze ubushobozi bwo gusohora ibihangano bishya. Mu kwezi k’Ukuboza 2022, nibwo uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo ye aheruka yise ‘Nomade’.Bisobanuye ko amaze umwaka nta kindi gihangano asohoye ari nayo ntandaro y’ibikomeje kuvugwa ko yaba yarabuze ubushobozi. Ikindi wavuga […]

Uburusiya bwemeje ko ubwato bwayo bw’intambara bwangirikiye mu gitero cya Ukraine

Ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwangirikiye mu gitero cy’intambara cya Ukraine ubwo bwari bugeze mu kiyaga cy’umukara. Ni igitero cy’indege cyabereye ahitwa Feodosiya mu gitondo uyu wa kabiri mu karere ka Crimée/Crimea gasanzwe karigaruriwe n’Uburusiya.Minisiteri y’Umutekano y’Uburusiya ivuga ko ubu bwato bw’intambara bunini Novocherkassk bwatewe n’indege ya Ukraine yari yikoreye ibisasu bya misire ziremereye cyane. Ni mu […]

Uganda:Inyeshyamba za ADF zongeye gutera agace ka Kamwenge zica batatu

Abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bagabye igitero gishya mu karere ka Kamwenge, mu burengerazuba bwa Uganda, gihitana byibuze abantu batatu.Ni nyuma y’uko hashize igihe gito hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu 10. Ni igitero cyabaye mu ijoro rya Noheri mu mudugudu wa Nyabitutsi mu gace ka Businge, mu ntara ya Kamwenge muri Uganda.Uwitwa Isaiah Kanyamahane […]

RDC:Kiliziya Gatolika irashinja CENI guteza akavuyo mu matora nayo ikitakana abaturage

Mu misa ya Noheri, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo yababajwe n’imvururu zikomeye zabaye mu matora rusange yo ku ya 20 Ukuboza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Ibi yabigarutseho agaragaza ko komisiyo y’amatora yagize uburangare ikanateza akajagari mu migendekere y’amatora.Yavuze ko kiliziya gatolika ubwayo yababajwe n’abantu bagiye bahohoterwa harimo n’umugore wagaragaye akubitwa kuko […]

The Ben yasobanuye icyatumye indirimbo ‘Ni Forever’ isibwa kuri YouTube

Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yasobanuye ko indirimbo ‘Ni Forever’ yaherukaga gushyira hanze yasibwe kuri YouTube nyuma yo kugirana ibibazo n’abafashe amashusho yabo, gusa avuga ko ikipe ye iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo urubuga rwa YouTube […]

RDC:ADF yarishije nabi Noheli abaturiye mu gace ka Beni

Abantu batanu (5) bapfuye nyuma y’igitero cy’inyeshyamba z’ingabo zishyize hamwe za ADF mu gace ka Mayimoya mu mutwe wa Bambuba Kisiki, mu ifasi ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru). Abagabye igitero bishe abaturage muri icyo kigo, mu ijoro ryo ku cyumweru kugeza ku wa mbere, 25 Ukuboza 2023.Ibi byatangajwe na sosiyete sivile, aho yavuze ko ADF yitwikiriye […]

Ishyaka rya Katumbi ryemeje ko yatorewe kuyobora RDC

Ishyaka Ensemble Pour la République ry’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe, ryemeje ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize. Byatangajwe na Christian Mwamba uhagarariye Katumbi mu ntara ya Haut-Katanga, ubwo yari i Lubumbashi. Yavuze ko Katumbi ari we watsinze amatora, ariko “kubera kutita ku nshingano, Perezida wa CENI (Komisiyo y’amatora muri RDC) arashaka […]

‘Ni Forever’ The Ben yaririmbiye umugore we yasibwe kuri YouTube

Urubuga rwa YouTube rwamaze gusiba indirimbo ‘Ni Forever’ y’umuhanzi Mugisha Bénjamin ‘The Ben’, nyuma y’iminsi mike ayishyize kuri ruriya rubuga. Mu cyumweru gishize ni bwo The Ben yari yasohoye iyi ndirimbo yaririmbiye umugore we, Uwicyeza Pamella; mbere gato y’uko aba bombi bakora ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize. YouTube yasobanuye ko yasibye iriya ndirimbo nyuma […]