RCS yasobanuye iby’ifoto ya CG (Rtd) wagaragaye mu bukwe bw’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko ruheruka guha uruhushya CG (Rtd) Emmanuel Gasana rumaze iminsi rufunze kugira ngo abashe kwitabira ubukwe bw’umuhungu we.

RCS yatangaje ibi nyuma y’uko kuva ku wa Kane hacicikanye amakuru y’uko CG (Rtd) Gasana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaba yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi.

Ni amakuru yanashimangirwaga n’ifoto ye ari kumwe n’umugore we, umuhungu we Edwin Gasana Cyubahiro, umukazana we Tesi Uwibambe ndetse na ba mwana we, Gen (Rtd) Kale Kayihura (wahoze ayobora Polisi ya Uganda) wari kumwe n’umugore we.

Ni ifoto yafatiwe i Kisoro ho muri Uganda Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza, ubwo umuryango wa Gasana wari wagiye gusaba no gukwa Uwibambe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ari bwo Cyubahiro na Uwibambe bashyingiranwa, mu muhango uri bubere muri Cathédral ya Saint-Michel i Kigali.

RCS mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X isubiza umwe mu barukoresha wavugaga ko CG Rtd Gasana yababariwe, yavuze ko “Ntabwo yahawe imbabazi nk’uko ubivuga, ahubwo yahawe uruhushya hashingiwe ku ingingo ya 27 igika cya 5 y’itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga serivise z’igorora.”

Uru rwego rwavuze ko Gasana atari we wa mbere uhawe uruhushya.

Amakuru aturuka muri uru rwego avuga ko uruhushya CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahawe nirurangira azasubizwa muri gereza.

Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze, no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Afungiye muri gereza ya Nyarugenge y’i Mageragere kugira ngo hubahirizwe icyemezo cy’urukiko bw’ibanze rwa Nyagatare rwamuhaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. RCS yasobanuye iby’ifoto ya CG (Rtd) wagaragaye mu bukwe bw’umuhungu we
    Iki kintu kirashimishije,iyi Ni imikorere myiza

  2. RCS yasobanuye iby’ifoto ya CG (Rtd) wagaragaye mu bukwe bw’umuhungu we
    Nonese yahawe uruhusa rwiminsi ingahe? Umufungwa uhabwa uruhusa rwo kujya hanze y’igihugu? Ni danger

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *