EALA Games: Abadepite b’u Rwanda babuze, baterwa mpaga na Kenya

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza yabuze ku kibuga, bituma iterwa mpaga na Kenya bagombaga guhura.

Ni mu mikino ya EALA iri guhuriza inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Kuri uyu wa Kabiri hagombaga gukinwa umunsi wa gatanu w’iyi mikino.

U Rwanda mu bagabo rwagombaga guhura na Kenya mu mukino wari kubera muri LycĂ©e de Kigali guhera saa munani z’igicamunsi, gusa abasifizi baje gutegereza ko ikipe yarwo yakwinjira mu kibuga baraheba.

Ni mu gihe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bari ku kibuga, nk’uko intumwa ya BWIZA muri iyi mikino yabitangaje.

Kugeza ubu ntihazwi impamvu iyi kipe ititabiriye iyi mikino, gusa kimwe mu bibazo bimaze igihe biyugarije harimo umubare w’abakinnyi bake.

Urugero nko mu mukino ikipe y’u Rwanda iheruka gutsindwamo na Tanzania yari ifite abasimbura babiri bonyine.

Indi mbogamizi ni uko abakinnyi bakina Basketball ari bo bakina n’indi mikino, irimo umupira w’amaguru ndetse na Volleyball.

Usibye kuba u Rwanda rwatewe mpaga, ikipe ya Tanzania y’abagore yatsinze iya Uganda amanota 31-27, mu bagabo Uganda itsinda Tanzania amanota 37-32.

Hanabaye umukino wa Volleyball wasize u Rwanda (mu bagabo) rutsinze Uganda amaseti 3-2.

Imikino ya EALA yatangiye kubera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba igamije ubusabane no kungurana ibitekerezo hagati y’abadepite bagize EAC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *