Umuririmbyikazi Bulelwa Mkutukana wamenyekanye mu muziki wa Afurika y’Epfo nka Zahara, yapfuye ku myaka 35 y’amavuko.
Zahara wegukanye ibihembo bitandukanye, yapfuye mu ijoro ryakeye aguye mu bitaro by’i Johannesburg.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe na Minisitiri w’Ubugeni n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Zizi Kodwa, mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: “Nshenguwe cyane n’urupfu rwa Zahara. Ndihanganisha cyane umuryango wa Mkutukana ndetse n’uruganda rwa muzika ya Afurika y’Epfo. Guverinoma yifatanyije n’umuryango.”
Yunzemo ko “Zahara na gitari ye bakoreye akazi kadasanzwe
Minisitiri Zizi Kodwa yunzemo ko “Zahara na gitari ye bagize uruhare rudasanzwe kandi ruzahoraho mu muziki wa Afurika y’Epfo.”
Amakuru ari mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo avuga ko Zahara yari yarajyanwe mu bitaro nyuma gato y’itariki ya 9 Ugushyingo ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.
Byari nyuma kandi y’uko yaherukaga gukobwa n’umukunzi we, Mpho Xaba.
Itangazo ryasohowe n’umuryango w’uriya muririmbyi rivuga ko “yari yarajyanwe mu bitaro nyuma y’icyumweru ataka ububabare bw’umubiri.”
Zahara wapfuye arazwi cyane hano mu Rwanda, kuko muri 2018 na 2019 yakoreye ibitaramo bibiri bya Kigali Jazz Junction.
Ni ibitaramo byombi yafatiwemo ikiniga ararira, kubera urutonde rudasanzwe yeretswe n’abanya-Kigali.
Zahara Bulerwa yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London wo mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo, atangira kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.
Indirimbo za Zahara nyinshi zikozwe mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe nubwo ho rutavugwa cyane.
Zahara azwi cyane kubera Album ebyiri yakoze Loliwe yo muri 2011 na Nqaba Yam yo muri 2021 zigeze gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Album zikunzwe ku rubuga rwa iTunes.
Hejuru y’ibi azwiho kuba yatatwaye ibihembo 17 bya South African Music, ibya Metro FM ndetse n’ikizwi nka Nigeria Entertainment Award.
Muri 2021 bwo yaje ku rutonde rwa BBC rw’abagore 100 b’indashyikirwa.


