Abanye-Congo bacururiza mu Rwanda bagiye gukingirwa Ebola
Abacuruzi bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa 6,000 bambuka bagacururiza mu Rwanda bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola kugira ngo batazinjiza iki cyorezo mu Rwanda. Iyi gahunda y’ikingirwa kandi irareba Abanye-Congo bajya gucuriza muri Uganda Ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Congo, Dr. Jean Jacques Muyembe yabwiye BBC ko n’u Rwanda rwasabye guhabwa ibitonyanga by’inkingo 100,000 […]
Ni gute naryamana n’umugabo nk’uriya? yamara kwiyambura nabihiwe- Umudepite avuga kuri guverineri wa Nairobi
Uhagarariye abagore mu Mujyi wa Nairobi, Esther Passaris avuga ko atifuza kuryamana na Guverineri w’uyu Mujyi, Mike Sonko kuko ngo atari ku rwego rwe. Mu kiganiro yahaye abandi bagore bo muri uyu mujyi, Passaris yavuze ko atavura abagabo bo kuryamana nabo batari Guverineri Sonko uba wambaye imitako myinshi, avuga ko yazajya kurangiza kuyikuramo yose, yamaze […]
Kaminuza ya CHUR yadabagije abazayigamo mu mwaka w'amashuri 2019
Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yashyizeho umwihariko ku biyandikisha kuyigamo uyu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 mu mashami yayo yose. Iyi kaminuza ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, ikagira amashami mu Mujyi wa Kigali (Saint Paul), itangaza ko kwiyandikisha byatangiye ku bazangira kwiga muri Nzeri 2019. Umwihariko ku bazatangira amasomo muri uyu mwaka […]
Abaturage bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara
Abaturage bo mu Gace ka Wami, mu Ntara ya Iringa muri Tanzania bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara bitewe n’ireme ufite. Aba baturage bwabwiye Ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko d, Mahmoud Mgimwa ko ikibazo bafite ari uko uwasannye umuhanda wabo yawugize nabi kuruta uko wari umeze. Mu nama yabahuje nk’uko Bongo5 ibitangaza, bavuze ko […]
Tanasha avuga ko adatewe ubwoba n’abigeze kumenyana na Diamond barimo Shaddy Boo
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba n’abakobwa bose bamenyanye n’umukunzi we. Muri aba , harimo Umunyarwandakazi Umuhoza Shadia uzwi nka Shaddy Boo. Uyu Diamond aherutse gutangaza ko nta mubano udasanzwe bafitanye nk’uko byagiye bivugwa. Diamond yavuze ko amufata nka mushiki we, icyamamare mugenzi we. Abajijwe na Ghafla niba abakobwa bose bamenyanye, […]
Uganda yafashe abakekwaho kohereza amabuye y’agaciro mu Rwanda bayise ibigori
Abapolisi n’abasirikare ku Mupaka wa Mirama (Kagitumba) bafashe abaturage bakekwaho kwinjiza amabuye y’agaciro mu Rwanda mu buryo butemewe bajijisha ko ari impeke z’ibigori. Abafashwe n’abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Zanack Holding Mining ikorera Ruhaama mu Karere ka Ntungamo. Uyu mukwabu wakozwe kuwa Kane nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza,  hafashwe toni y’amabuye […]
Museveni arashinjwa kwigwizaho imitungo no gukiza bene wabo gusa
Abanyepolitiki n’abavuga rikijyana bavuga ko Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yigwijeho imitungo mu buryo butemewe kandi ko yashyize imbere bene wabo b’Abanyankole, akabakungahaza. Biikunze kwibazwaho uburyo Perezida Museveni n’abandi bayobozi bakungahaye ariko by’umwihariko abo mu Burengerazuba biganjemo Abanyankole (Bahima) bakaba bafite imitungo itagira ingano. Uwitwa Nsubuga yanditse ku rukuta rwa Twitter asubiza Perezida Museveni ku […]
Diamond yagize ubwiru iby'inzu ateganya kugura muri Kigali
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko agifite gahunda yo kugura inzu mu Mujyi wa Kigali gusa ntiyagira byinshi atangaza kuri iyi ngingo. Ubwo aheruka mu Rwanda yatamabagiye ibice byinshi by’umujyi, avuga ko yifuza kugura inzu. Abajijwe n’abanyamakuru ubwo yagarukaga bwa kabiri, Diamond  yavuze ko n’ubwo ntayo aragura, iki gitekerezo akigifite ku mutima. “ Navuga ko ari […]
Urukiko rwasubitse iburanisha ry'birego 100 bitewe n’ingufuri za gereza
Urukiko mu Karere ka Gulu rwanzuye gusubika iburanisha ry’ibirego ijana bitewe n’ingufuri zari zifunze ibyumba by’abaregwa zanze gufunguka. Umucamanza, Steven Mubiru kuwa Kane yanzuye ko iburanishwa risubikwa kuko abaregwa batageze mu rukiko. Ni nyuma y’aho abacungagereza bagerageje gufungura ingufuri bikanga. Umwe mu bacungagereza yabwiye Daily Monitor ko bitabaje akuma gakeba ibyuma kugira ngo bafungure. Ati […]
Yaciye umugore we umutwe awutwara kuri polisi uri mu mufuka
Umugabo witwa Satish wo mu gace ka Ajjampura mu majyepfo y’Ubuhindi yaciye umugore we witwa Roopa umutwe,awushyira mu mufuka yerekeza kuri sitasiyo ya polisi. Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko ibi yabitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma. Yabwiye polisi ko abona ntacyo atahaye umugore we ngo amwereke ko amukunda ariko bikanga akajya amuca inyuma. Satish […]
RAB: Bamwe bahembwa ku gihe, abandi bamaze amezi atatu batabona umushahara
Abakozi bagera kuri 200 b’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bavuga ko baheruka guhembwa muri Kamena 2019 mu gihe bagenzi babo barenga 400 barimo n’abayobozi bakuru bahembwa uko uko ukwezi gutashye. Umwe muri bo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko azi neza ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari. Atunga agatoki Ushinzwe imirimo Rusange […]
Harmonize yamaze gutandukana na Diamond Platnumz
Umuhanzi Harmonize wari usanzwe akorana na Diamond Platnumz mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi, yamaze kugenda. Aya makuru aremezwa hashingiwe ku kuba uyu muhanzi yagize atya agasiba ijambo ryerekana ko ari umuhanzi ufitanye amasezerano na Wasafi ya Diamond. Ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yahinduye gusa ntiyasibye ijambo Wasafi. Yashyizeho iri vuga ngo Wasafi […]
Kamonyi: Hamenyekanye umugambi wo gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitwa na Nyakigezi, Akagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umugambi wateguwe n’uwitwa Bonavanture Gakindi ugamije gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside witwa Domitille Nyirahabineza. Iby’uyu mugambi byamenyekanye mu nteko y’abaturage yabaye ku wa 13 Kanama 2019, ubwo bamwe […]
Icyo u Rwanda ruteganya ku igurwa ry’ubwoko bw’indege yahitanye abasaga 346
U Rwanda rutangaza ko rucyifashe ku ngingo yo kugura indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max rwateganya kugura. U Rwanda rurasinonwa nyuma y’aho ubwoko bw’iyi ndege bwakoreshwaga na Kompanyi zo muri Ethiopia na Indonesia buhitanye abantu 346 mu mpanuka. U Rwanda ruvuga ko bisaba gutegereza kugira ngo Kompanyi ya Boeing ikora ubwoko bw’izi ndege […]
Kigali: Abasore bava mu cyaro baratabaza
Abasore bava mu byaro byo mu mpande zose z’igihugu baje kuba i Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho, bavuga  ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwo mu mujyi bemeza ko bubagoye. Muri iki gihe, urubyiruko rwiganjemo abasore ruri kuva mu cyaro rukerekeza mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Abenshi berekeza iKigali ahanini bitewe no kumva ko ababayo babayeho […]
Baryoherwa n’inyama y’imbeba yokeje babasha kwigondera
Abaturage bo mu byaro byo mu Ntara ya Battambang muri Cambodia bavuga ko baryoherwa cyane n’inyama y’imbeba yokeshe cyane ko igura make. Umw muri batuye muri iyi ntara, Yit Sarin yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko iyi nyama y’imbeba ihenduka kandi ko iba iryoshye. Ati “ Iraryoshye. Mba numba imeze nk’iy’inkoko cyangwa iy’inka.” Sarin avuga […]
Usanga mu tubari n’aho bokereza ingurube buzuye-Museveni abwira urubyiruko
Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yanenze abasore n’inkumi bo muri iki gihugu ku bw’imyitwarire rufite avuga ko bitwara nk’abo mu burengerazuba. Avuga ko urubyiruko rwigana imico y’abo mu bihugu byateye imbere avuga ko “ irwaye.” Ati “ Ujya mu kabari ugasanga buzuye, wajya aho bari kokereza ingurube ugasanga buzuye. Ibi bintu ntibikwiriye, ni nabyo bibazo […]
Abadepite batumijeho byihuse Gen. Salim Saleh
Abadepite ba za komisiyo z’ubukungu n’izindi nzego bireba muri Uganda, batumijeho Gen.  Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ku bw’imitungo yasizwe n’abanya-Aziya. Gen. Akandwaho yagombaga kwitaba aba badepite kuwa 14 Kanama ariko ntiyabonetse, ingingo yatumye abadepite impamvu atitabiriye uku guhamagazwa. Gen. Salim Saleh, murumuna wa Museveni uyoboye komite icunga imitungo yasizwe n’aba nyirayo ariko mu […]
Diamond arashinja Harmonize kugira umururumba
Umuhanzi Diamond Platnumz arashinja mugenzi we, Harmonize kugira umururumba. Amakuru amaze gusakara ko Harmonize atameranye neza na mugenzi we akaba na bossi wa Wasafi (WCB) ari nayo bombi bakoreramo ibikorwa byabo by’umuziki. Ubwo yari mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, Diamond yavuze ko “ Harmonize ni umuhanzi ugira umururumba.” […]
Bataburuye imva ye  bitewe n’imyenda ya Leta bamushyinguranye
Umuryango umwe wo mu gace ka Kakamega muri Kenya wasabwe gucukura imva y’umuntu wabo, Martin Shikuku Alukoye washyinguranwe imyenda y’akazi ka Leta. Shikuku Alukoye yari asanzwe ari umukozi wo mu nzego z’ibanze yapfuyekuwa 7 Kanama azize kugwa mu mugezi, ashyingurwa kuwa 11 nk’uko imigenzo y’ubwoko bwe (Abalushya) ibiteganya. Uyu mugabo yashyinguwe yambaye imyenda y’akazi. Kuwa […]
Wendy Waeni wahuye na Perezida Kagame arashinjwa kuba imbata ya filimi z’urukozasoni
Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni arashinjwa n’uwahoze ari manaja we, Joe Mwangi kuba imbata yo kureba filimi z’urukozasoni. Wendy arazwi cyane mu Karere ndetse no ku Isi. Aheruka guhura na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu 2016. Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo yitwa Ktn kuwa Gatatu w’icyumweru  gishize, yavuze ko manaja […]
Rwanda Day yasubitswe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itangaza ko yasubitse Rwanda Day yari iteganyijwe kubera mu Budage kuwa 24 Kanama uyu mwaka. Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi minisiteri rivuga ko iri subikwa ryaturutse ku mpamvu zitunguranye. Abanyarwanda n’inshuti zarwo basabwa kwihanganira izi mpinduka. Itariki Rwanda Day yimuriweho, izatangazwa vuba aha. Â
U Rwanda rurateganya gusura abimukira muri Libya
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububabanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko iki gihugu cye gifite gahunda yo gusura abimukira bari muri Libya. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri mu buganiro na Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta ya Libya ku ngingo yo kohereza abimukira bagera kuri 500 mu Rwanda. Aganira na KT […]