20260629_161746_copy_1000x651

Ba Colonel 2 ba RDF barangije amasomo ya gisirikare n’ay’Icyarabu muri Qatar

Sangiza iyi nkuru

Ba Ofisiye bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, barangije amasomo y’icyiciro cyo hejuru mu bya gisirikare nyuma yo gusoza amahugurwa bari bamazemo amezi 10 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies ryo muri Qatar.

Aya mahugurwa agamije kongerera abasirikare bakuru ubumenyi mu bijyanye n’ubushakashatsi n’imiyoborere mu rwego rw’ingabo, ndetse no kubategura kurushaho guhangana n’ibibazo by’umutekano biri ku rwego mpuzamahanga.

Uretse amasomo ya gisirikare, aba basirikare banarangije kwiga ururimi rw’Icyarabu, bikazabafasha kurushaho kunoza ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare no mu mikoranire n’ibihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wayobowe na Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’Ingabo muri Qatar.

Wanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Ingabo za Qatar, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zari ziwuhagarariwemo na Col Bernard Niyomugabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply