Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque na Andry Rajoelina wa Madagascar, babimburiye abandi benshi bategerejwe mu Rwanda aho bagomba kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata ni bwo abakuru b’ibihugu byombi bageze i Kigali.
Bombi bakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Perezida Rajoelina yari aherekejwe na Madamu we, Mialy R. Rajoelina.
Undi waraye i Kigali ni Madamu wa Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, Lauriane Doumbouya.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweru u Rwanda rwakira abandi bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bagomba kuza kwifatanya na rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bategerejwe cyane harimo Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugomba kuza ayoboye itsinda ry’intumwa zigomba koherezwa na Perezida Joe Biden.
Mu bitezwe i Kigali kandi harimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, cyo kimwe n’abandi benshi.


