Babyeyi! kwigisha abana bacu niwo murage dukwiye kubasigira- Jeannette Kagame

Sangiza iyi nkuru

Iyi ntero yashimangiwe na madamu Jeannette Kagame ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha ibyumba by’amashuri no gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuli ba Maranyundo Girls School.

Mu muhango wabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera aho iri shuri riherereye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017, mu ijambo yagejeje ku bari bawitabiriye n’abandi babyeyi muri rusange, madamu Jeannette Kagame yabibukije ko kwigisha abana babo ari umurage mwiza.

Yagize ati “Babyeyi! kwigisha abana bacu niwo murage dukwiye kubasigira”.

N’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, yabahaye impanuro, ati “Namwe musoje amashuri yisumbuye nimusubize amaso inyuma mwibuke aho muvuye, mufite n’ umutima wo gushima intambwe muteye kandi mukomeze kuzirikana ubumwe mwigishijwe n’ abarezi banyu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko uburezi bufite imbaraga zo guhindura kandi ibi bigomba gushyirwa mu ngiro n’ abanyeshuri kuko babonye uburezi buhagije kandi bujyanye n’ igihe.

Aha yijeje aba banyeshuri ko ubumenyi bahawe bushobora no kuba umusemburo w’ iterambere ry’ u Rwanda n’ isi mu rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri uyu muhango kandi abanyeshuri 60 bo mu cyiro rusange ndetse na 57 bo mu cyiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye nibo bahawe impamyabushobozi.

Iri shuri rya Maranyundo Girls School rihereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, risanzwe rifitanye imikoranire myiza mu by’ uburezi na ‘Imbuto Foundation’.

Imbuto Foundation iyobowe na Madamu Jeannette Kagame, ifite inshingano zo gukorera abana b’ abakobwa ubuvugizi kugira ngo bige bityo barusheho kugira uruhare mu iterambere rusange ry’ igihugu.

Ishuri ‘Maranyundo Girls School’ ryashinzwe muri 2008, mu rwego rwo gufasha abana bose kwiga nubwo baba bakennye ariko bashobore gukataza. R
yigamo abana benshi baturuka mu miryango itishoboye ariko rikabarirwa mu bigo bifite abana b’ abahanga mu gihugu.

Kuva mu mwaka wa 2017, iri shuri ryaragutse ryongera ibyumba mu cyiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye mu ishami ry’ ubumenyingiro n’ ikoranabuhanga.
AMAFOTO:
l7
l1 l2
l5
l3

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *