
Bisanzwe bimenyerewe ko umunyamuziki ashobora kujya ku rubyiniro wenyine gutaramira abakunzi be cyangwa bakagenda ari itsinda ariko ritagizwe n’abantu b’umurengera. Siko byagenze i Tianjin mu gihugu cy’u Bushinwa mu marushanwa ya Beijing Contemporary Music Academy kuko abanyamuziki 953 bo mu mabande atandukanye bagiriye ku rubyiniro icyarimwe.
Aba banyamuziki bari mu bice bitandatu bagahurira ku rubyiniro icyarimwe bari bafite inshingano zitandukanye ku rubyiniro nk’abaririmbyi, abacuranga gitari, abakina ingoma n’ibindi bikoresho bitandukanye bya muzika.

Iri tsinda ririmba injyana ya rock ryahise ryandikwa mu gitabo cya Guinness cyandikwamo abaciye uduhigo mu gukora ikintu kidasanzwe, ryari riyobowe na Cui Jian bakunze gutazira izina rya ‘se w’injyana ya rock y’Abashinwa’.
Aka gahigo kemejwe n’abakozi b’ikigo cya Guinness cyandika kikanagenera ishimwe abaciye uduhigo dutandukanye Tina Shi na Dong Cheng.

Abahigitswe kuri aka gahigo n’abari baragakoze bagizwe n’itsinda ry’abanyamuziki 520 barimo abaririmbyi n’abacuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki, icyo gitaramo kikaba cyari cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa kuwa 23 Kamena 2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


