Urukiko rwa Maricopa County Justice ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko umuhanzi n’umuherwe mu muziki Bad Rama asohorwa mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Phoenix, nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 12 Gashyantare 2025, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Basil Maseveriyo, nyiri iyi nzu, wavuze ko Bad Rama yari amubereyemo amadeni ndetse yaranze kuyivamo.
Mu nyandiko z’urukiko, Basil yasabye ko uyu mugabo ategekwa kuva mu nzu ye nyuma y’uko ananiwe kwishyura ubukode bw’amezi yari amaze kuyibamo, bungana na $6,900 (asaga miliyoni 9 Frw). Urukiko rwemeje ko Bad Rama agomba kwishyura ayo mafaranga no gusohoka mu nzu.
Uyu mwanzuro w’urukiko uje nyuma y’aho Bad Rama ubwe yifashe amashusho agaragaza ko afite ikibazo gikomeye afitanye na Basil, aho yashinje uyu mugabo kumushora mu manza zishingiye ku nyandiko impimbano. Nubwo atigeze atangaza byinshi ku by’urubanza, yavuze ko ibibazo afitanye na Basil bifitanye isano n’akazi bakoranye, aho yari amubereyemo umwenda wa $30,000 (asaga miliyoni 40 Frw).
Amakuru ahari avuga ko Bad Rama yari amaze igihe atuye muri iyi nzu iherereye muri Arizona, ariko nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode, Basil yasabye ko yasohoka bikanga, ari na byo byatumye afata icyemezo cyo kwiyambaza inkiko.
Nubwo uyu mugabo yagaragaje ko atishimiye ibyemezo byafashwe, ubu ntakundi byagenda kuko urukiko rwamutegetse kwishyura umwenda yari abereyemo no kuva muri iyi nzu.


