Bagaragaza Hussein uvuga ko yamaze imyaka 21 abyinira mu itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’, arasaba Leta y’u Rwanda kumugoboka akabasha kubonera umwana we ukiri muto ikimutunga.
Avuga ko yatangiye kubyinira mu itorera ryitwa Garukurebe mu 1996, yinjira mu Rukerereza mu 1998 nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yo kubyina, ariko aza gusezerwamo mu 2019.
Bagaragaza avuka mu Mugudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ariko akavuga ko ubu nta hantu agira ho kuba, akaba arara mu kazu ka parikingi (parking) y’imodoka.
Ubwo yaganirizaga Bwiza, yasobanuye ubuzima bushaririye akomeje kunyuranamo n’umwana we ukiri muto ahora ahetse mu mugongo, amusabisha icyo kurya kubera ko nta bushobozi bwo kumutunga afite. Ibi ngo byatangiye ubwo yavaga mu Rukerereza, icyo gihe ni nabwo umugore yamutaye, abonye atakibasha guhahira urugo nk’uko byahoze.
Yagize ati: “Nagerageje gutwika seritifika (certificat) yanjye, nshaka kwiyahura, ndangije nsanga umwana wanjye ndapfana na we… Natekereje ko niniyahura njyewe ubwanjye ariko nica undi muntu ku ruhande, bituma rero ngarura ubwenge ndavuga nti ‘reka nemere mbe umukene nta kundi byagenda’ ni ubwo buzima naje kujyamo.”
Iyi ‘certificat’ avuga ko yariho umukono wa Uwacu Julienne wari Minisitiri w’Umuco na Siporo icyo gihe ndetse n’uwa Rucagu Boniface wari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.
Bagaragaza yabajijwe niba ntacyo ubuyobozi bw’iwabo bumufasha nk’umuntu utishoboye, ati: “Reka reka reka!” Ngo yagiye kwaka ubufasha ku biro by’Akarere no gusaba Meya ubujyanama, abayobozi baramuterana, agaragaza ko batashakaga ko ahura n’uyu muyobozi.
Avuga ko hari umuyobozi ushinzwe irangamimerere wamugiriye inama yo kujya ku biro by’umurenge wa Kigabiro kugira ngo ahabwe amafaranga y’u Rwanda 100,000 yo kumufasha kwiteza imbere. Ati: “Ngezeyo ni bwo batangiye kumbaza imitungo, batangiye kumbaza abagore nashatse, batangiye kumbaza abana mbyaye, cya kibazo biba birangiye banjugunye.”
Uyu mugabo yibanze cyane ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ati: “Ni we udushinzwe”. Amusaba ati: “Minister Bamporiki nzi ko ubu ngubu ari na we udushinzwe, ikintu namusaba ni uko nk’urubyiruko akwiye gufasha uyu mpetse. Njyewe wenda yindebaho ariko namfashe nyakugirimana, amvugire, anyumve, ndi mu gihe cy’ibibazo bikomeye cyane ku buryo nta kintu nakwifasha.”
Ikibazo gikomeye Bagaragaza afite ni icyo kutagira aho akinga umusaya, kuko iyo mvura iguye ari mu kazu ka parikingi, anyagiranwa n’umwana. Ati: “Ikibazo mfite ni ukuba ndara ku muhanda ureba mpetse umwana. Njyewe mpetse umwana kandi uyu mwana mpetse aranyagirwa, yanyagirwa nkanyagiranwa na we. Ubufasha bukomeye ni ukutagira aho ndara.”
Iyo agize amahirwe yo kubona akazi, aragakora, agashimangira ko afite imbaraga ku buryo abaye ahawe “n’udufaranga duke” ngo yabasha kutubyaza umusaruro, akabona ikimutunga n’umwana we ndetse akaba yanakwiteza imbere nk’abandi. Ati: “N’iyo nacuruza agatoki, n’iyo nacuruza agataro k’ibijumba, n’iyo nacuruza idegede narirangura nkarishyira ku isoko nkabaho…utuntu twose naducuruza ntangiriye hasi, kandi ibintu byose birashoboka.”
Twandikiye Bamporiki Edouard tumumenyesha ikibazo cya Bagaragaza n’ubufasha amusaba, tumubaza icyo yabivugaho, kugeza ubu turekuye inkuru tugitegereje igisubizo cye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

16 Responses
Bagaragaza wamaze imyaka 21 mu itorero ‘Urukerereza’ arasaba Leta kumugoboka
Type yariye nabi tu ababishinzwe bamugoboke.

Yego, ndabyumva neza; reta=umubyeyi, umwana+w’igihugu ;, igihugu=urwanda! Babyeyi koko mwaretse kubera igihugu umutwaro, umuntu yatangiye abyina, kuva 1996 noneho 1998 azamurwa muntera, ubwo n’agafranga kariyongereye, asezererwa 2019, mubyukuri imyaka 21 abyina ( yooooo) ntibikwiyeko yaba aruwo kurara miri parking, cyeretse niba yarabyiniraga abahetsi!
Bampoliki muramwandikira mwe mumubaza iki!!? Mujye muva kubantu nkabo, ! Isi yose igize injiji nkizi, mwanjya mwandikira inde, hope( papa) ko numwa ngo niwe uyoboye isi!, nubwo ari nyirubutungane nawe ndizerako yahaguruka kuntebe y’ubwotonzi akakubwira , ikinyarwanda.

Va my niteto ukure amaboko numifuka ukorere uwo wabyaye wigira abo wikireza umutwaro wo kukurerera mugihe ibyo urimo kunyuramo wabigizemo uruhare , va muri iyo parikingi ushake inzu aho iwanyu yo kubamo itavirwa niyo wajya utanga umubyizi nkikode ariko uve muri Ayo kuko leta ifite benshi bo kwitaho hatagira nurwara rwo kwishima

Sha nange ndemeza ko yariye nabi tu niyihangane kuko into ubibye nibyi usarura.

Ntekereza ko mubantu benshi leta igomba kwitaho nuyu arimo kuruhande rumwe Ibyo muvuga ndambyumva ariko nibwo yaba yarabuze ubwenge nuwacu

Bagaragaza urandakaje pe,bababwiraga kuryaho makevmubika menshi wapi utuyoga tukayamara, none tekereza urimo urasabiriza ubuse koko abakinnyi b’imbyino gakondo twese tubayeho gutyo badukwiza he? Muvandi wariye nabi nabandi bakurebereho

Ahubwo ba mukubite kuko ntabwo wamara imyaka ingana kuriya ukora, wishimisha nurangiza ngo nibagufashe??. Imyaka hafi 20 umuntu akorera cash atizigama???. Twese nibyo ntidufite ubushobozi ariko kurya nabi nabyo habamo kurengera. Nafashwe ariko abere isomo abandi.