Perezida w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, Carmel Agius, yangiye Col Théoneste Bagosora gufungurwa kuberako atijujije ibyaha byamuhamye ndetse hakaba harabuze igihugu cyamwakira.
Col Bagosora wakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, yasabye uru rwego (IRMCT) ko rwamufungura kuko yarangije bibiri bya gatatu (2/3) byacyo.
Uyu mucamanza yanze ubusabe bwa Col Bagosora, avuga ko atigeze yicuza ibi byaha; ikaba imwe mu ngingo zishingirwaho harekurwa umuntu ugejeje igihano muri 2/3, ikindi kandi hakaba harabuze igihugu cyamwakira.
Bagosora ubu ufungiwe muri Gereza yo muri Mali, yaterewe muri yombi muri Cameroon tariki ya 9 Werurwe 1996, mu mwaka wakurikiyeho yoherezwa i Arusha muri Tanzania. Mu mwaka w’2011 ni yoherejwe muri gereza yo muri Mali, asabwa gufungurwa tariki ya 6 Werurwe 2019.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Bagosora yangiwe gufungurwa kuko aticujije, nta n’igihugu cyemeye kumwakira
Ariko njye njya mbona inkiko zimwe nazimwe zikora nk’amakinamico( tiatrè) kuko haribyo numva nkanabona bikambera inshoberamahanga; kuko ababunzi mwazanyisubiriza, ubu koko wambwira gt ukuntu umuntu yategura itsemba bwoko, akongeraho nitsembatsemba akica umuto n’umukuru, umusaza n’umukecuru, akanasahura itewarubanda warangiza ngo afungwe 35ans, umuturage wamutobotse wenda kubera nitegeko, cqa ubujiji, akajya kwiba inka akarya n’inyama ngo! Nakatirwe Burundu!!!!.