Umunyezamu wa Police FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, yigaramye Ndoli Jean Claude umushinja kumuroga avuga ibyo amushinja ari we usanzwe ubikora.
Ndoli na Bakame bakinye imyaka ine muri APR FC, nyuma y’uko uyu wa kabiri ageze muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu avuye muri ATRACO FC.
Icyo gihe aba banyezamu bombi bari banasanzwe bagenderwaho n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ndoli Jean Claude mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza ko Bakame akimusanga muri APR FC ari bwo yatangiye kugira ibibazo by’umugongo wa hato na hato ahanini bitewe n’amarozi yamutegaga kugira ngo amutware umwanya wo kubanza mu kibuga.
Ndoli wigeze kuvuga ko amarozi ari yo yamwanganishije urunuka na Bakame bari basanzwe ari inshuti magara, avuga ko hari ubwo bavaga mu myitozo bitegura umukino babaga bafite nko ku munsi ukurikira ari muzima hashira amasaha make agatangira kuribwa, gusa umukino warangira agahita aba muzima.
Uyu mugabo kuri ubu wamaze guhagarika umupira w’amaguru yabwiye RADIO Rwanda ko hari ubwo yigeze gufatira mu cyuho Bakame ari kumuroga ubwo bari kumwe n’ikipe y’Igihugu muri Tanzania.
Iki gitangazamakuru ubwo cyahaga uyu munyezamu wa Police FC ngo agire icyo avuga kuri ibi bintu, yavuze ko iby’amarozi Ndoli avuga nta byo azi.
Bakame yavuze ko mu myaka ine yabanye na Ndoli muri APR FC umwe yabanje mu kibuga imyaka ibiri n’undi agakina indi ibiri.
Uyu munyezamu yabajijwe ku marozi byavuzwe ko we na bagenzi be bakoreshaga muri Rayon Sports, avuga ko ntayo bigeze bakoresha nk’uko Manishimwe Djabel aheruka kubihamiriza RBA.
Bakame yavuze ko muri Rayon Sports yakinaga kuko Bashunga Abouba bahanganiraga umwanya yamurushaga, ibyo avuga ko ntaho bitandukaniye no ku bandi banyezamu ashinjwa kuroga mu ikipe y’Igihugu.
Ati: “Njyewe iyo umuntu andishije Bench nemera ko andusha. Ubu se na Bashunga azaze koko avuge ngo naramurogaga?”
Bakame yavuze ko Ndoli umushinja amarozi ari we uyakoresha, na cyane ko hari n’amashusho yagiye amugaragaza ayashyira mu kibuga.
Ndoli wigeze kubazwa kugira icyo avuga ku bintu bimeze nk’ifu yigeze kugaragara ashyira mu kibuga Police FC ikina na Gorilla akabyita ‘Mind Game’, yongeye kubibazwaho asobanura ko byari mu rwego rwo gupima icyerekezo cy’umuyaga.



2 Responses
Bakame yigaramye Ndoli umushinja kumuroga bagikinana muri APR FC
Ariko Kuva kera byagiye bivugwa kuri BAKAME n’Abaramu be ko Umubyeyi(Umukecuru) wabo Jya Abakorera umuti Uhutaza Abo bakina ku myanya imwe, Urugero: niba ukina mw’izamu mw’ikipe imwe na BAKAME, ingufu n’ubuhanga byawe babicishaga bugufi, wakina kwi10 mw’ikipe uriya Muramu wa BAKAME ukina kur’uwo Mwanya, barakureberaga, n’ibindi bizwi n’abanya Rubavu
Bakame yigaramye Ndoli umushinja kumuroga bagikinana muri APR FC
Ariko Kuva kera byagiye bivugwa kuri BAKAME n’Abaramu be ko Umubyeyi(Umukecuru) wabo Jya Abakorera umuti Uhutaza Abo bakina ku myanya imwe, Urugero: niba ukina mw’izamu mw’ikipe imwe na BAKAME, ingufu n’ubuhanga byawe babicishaga bugufi, wakina kwi10 mw’ikipe uriya Muramu wa BAKAME ukina kur’uwo Mwanya, barakureberaga, n’ibindi bizwi n’abanya Rubavu