Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe risobanura ko Bamporiki yahagaritswe kubera ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Iri tangazo rikurikiye amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bamporiki yatawe muri yombi hamwe n’undi muyobozi.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze gutangaza ko Bamporiki afungiwe mu rugo, akaba akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo. Ruti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Umuntu watinyutse gushyira Maman we ku karubanda se, wagize ngo bizamworohera?

  2. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Umuntu watinyutse gushyira Maman we ku karubanda se, wagize ngo bizamworohera?

  3. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Dushyire ku munzani: Ari ugushyira nyina ku Karubanda ari no kwandagaza umukuru w’igihugu amushinja gushyira “amadebe” muri guvernema, igikomeye ni ikihe? Hari ikindi ntavuze yuko yiyemereye ko yataye akazi ngo aho kugakora yafashe ako gusimbuka imitego ategwa n’abanyamulyango! Birababaje!

  4. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Dushyire ku munzani: Ari ugushyira nyina ku Karubanda ari no kwandagaza umukuru w’igihugu amushinja gushyira “amadebe” muri guvernema, igikomeye ni ikihe? Hari ikindi ntavuze yuko yiyemereye ko yataye akazi ngo aho kugakora yafashe ako gusimbuka imitego ategwa n’abanyamulyango! Birababaje!

  5. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Uyu aherutse kwigamba ko afite za milliards (billions) z’amafaranga.Birababaje kubona abafite ubukire benshi bakora amanyanga.Urugero,president Trump ashinjwa kunyereza imisoro.Nyamara bibagirwa ko twese tubisiga tugapfa,tukajya mu gitaka.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho gutwarwa n’iby’isi gusa.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.Ntitukishinge ababeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.

  6. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Uyu aherutse kwigamba ko afite za milliards (billions) z’amafaranga.Birababaje kubona abafite ubukire benshi bakora amanyanga.Urugero,president Trump ashinjwa kunyereza imisoro.Nyamara bibagirwa ko twese tubisiga tugapfa,tukajya mu gitaka.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho gutwarwa n’iby’isi gusa.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.Ntitukishinge ababeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.

  7. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    ashizivuga aka ya nyoni yarashwe amatama yombi.iyo ni miss rwanda. mbiswa ra!

  8. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    ashizivuga aka ya nyoni yarashwe amatama yombi.iyo ni miss rwanda. mbiswa ra!

  9. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Tom close yararirimbye ngo jya uvuga ibyawe ureke ibyabandi, nyina wumukecuru yajyaga kumuzana mu bitaramo bya politike ashaka iki ubwo rero niba nyina yaramuvumye kubera kumuvamo nguwo umuvumo umugezeho

  10. Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
    Tom close yararirimbye ngo jya uvuga ibyawe ureke ibyabandi, nyina wumukecuru yajyaga kumuzana mu bitaramo bya politike ashaka iki ubwo rero niba nyina yaramuvumye kubera kumuvamo nguwo umuvumo umugezeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *