Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ari umufana ukomeye w’Ikipe ya APR FC, gusa avuga ko atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa bwihaye.

Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka guha umunyamakuru Rigoga Ruth wa Televiziyo y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Bamporiki yavuze ko yakuze akunda cyane umupira w’amaguru, ndetse akaba yaranawukinaga ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Ati: “Niga mu mashuri yisumbuye nari Umunyezamu utari mubi. Dusoza amashuri abanza twigeze gukina noneho turanganya dutera Penaliti zose ndazifata uko ari eshanu.”

Umunyamakuru yabajije Bamporiki impamvu atajya amubona yagiye kureba umupira kuri Stade, undi amusubiza ko akunze kujyayo iyo APR FC yihebeye yakinnye.

Uyu munyacyubahiro yabajijwe niba yaba afana iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, avuga yemye ko ayifana ‘bitarabaho [bitavugwa]’.

Yunzemo ati: “Ariko ngo hari abahisha izo bafana? Ibyo na byo ntabwo ari ubuzima. Ugafana nk’ikipe ngo kubera ko uri umudepite cyangwa uri Meya ukabihisha, njye ntabyo nashobora…APR FC akenshi yakinnye njyayo cyangwa ikipe iyo ariyo yose yo mu Rwanda yakinnye n’amahanga.”

Yavuze ko nka Rayon Sports yakinnye n’ikipe yo mu mahanga na yo yayishyigikira.

Ati: “Urumva nka Rayon yakinnye sinapfa kuyifana mu Rwanda, ariko yakinnye n’amahanga nabaha n’inkunga nyifite.”

Bamporiki yavuze ko n’ubwo APR FC yihebeye ari ikipe nziza, atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki bwafashe yo gukinisha abanyamahanga.

Ati: “Ni ikipe nziza ariko ifite ideologie ntakunda yo kuvuga ngo ntiyakinisha abanyamahanga. Ntabwo mbyemera na busa!”

Yavuze ko nk’ikipe ifite amafaranga n’icyubahiro yagakwiye kugura n’abakinnyi b’Abarabu ndetse n’abazungu mu rwego rwo kubaka umupira w’umwuga.

Bamporiki yavuze ko icyo ubuyobozi bwa APR FC bwashatse ari uko iyi kipe iba iya mbere hano mu Rwanda, ariko ikaba iya mbere mu baswa.

Uyu mugabo uvuga ko nta wamubaza ibyo yatangaje kuko yabivuze nk’umufana, yavuze ko APR FC izitwa ikipe ikomeye mu gihe izaba igeze ku rwego rwo gutwara igikombe ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, aherutse kubwira itangazamakuru ko nta gahunda yo gukinisha abanyamahanga iriya kipe ifite nyuma yo kureka kubakinisha mu myaka irenga 10 ishize.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Urwanda rufite abakinnyi bazi umupira nk’ab’ahandi. Ikibazo ni umwitozo n’ubuzima babayemo. Niyo mpamvu ntemeranya na Bampriki ukeka ko abanyamahanga hari icyo batwungura. Ahubwo nasabe amafaranga amenywa mu makipi yo hanze nka SG na Arsenal, ajye ahabwa amakipi yo mu gihugu nayo atere imbere ahokuzana abanyamahanga bazajya baka za miliyoni kandi bivugwe ko atari abanyarwanda bakinira amakipi yacu.

  2. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Urwanda rufite abakinnyi bazi umupira nk’ab’ahandi. Ikibazo ni umwitozo n’ubuzima babayemo. Niyo mpamvu ntemeranya na Bampriki ukeka ko abanyamahanga hari icyo batwungura. Ahubwo nasabe amafaranga amenywa mu makipi yo hanze nka SG na Arsenal, ajye ahabwa amakipi yo mu gihugu nayo atere imbere ahokuzana abanyamahanga bazajya baka za miliyoni kandi bivugwe ko atari abanyarwanda bakinira amakipi yacu.

  3. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Karekezi wowe uri injiji ya mbere mu u rwanda niba uzi ruhago kuki real madrid cg man utd zigura umukinyi nka mbappe na Ronaldo baze baking kandi atari abanyagihugu? Ikizima ahubwo uwashyizeho iyo gahunda yo gikinisha abanyagihugu yungutse iki uretse gusebya football yacu,njye Apr itsinda amakipe yose yagera hanze y,igihugu ikarya 4-0 niyo kile? tujye tureba kure tureke gutwagwa nk,ingorofani

    Murakoze

  4. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Karekezi wowe uri injiji ya mbere mu u rwanda niba uzi ruhago kuki real madrid cg man utd zigura umukinyi nka mbappe na Ronaldo baze baking kandi atari abanyagihugu? Ikizima ahubwo uwashyizeho iyo gahunda yo gikinisha abanyagihugu yungutse iki uretse gusebya football yacu,njye Apr itsinda amakipe yose yagera hanze y,igihugu ikarya 4-0 niyo kile? tujye tureba kure tureke gutwagwa nk,ingorofani

    Murakoze

  5. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Njyewe mbona impamvu apr fc, idafata abanyamahanga nuko itsinda amakipe yo mu Rwanda arimo abo banyamahanga, kandi nanone indangagaciro za apr fc, nukugaragaza ko ingabo ntamusada zikeneye.Nubwo batsindirwa hanze bizerako umunsi umwe bizasobanuka.

  6. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Njyewe mbona impamvu apr fc, idafata abanyamahanga nuko itsinda amakipe yo mu Rwanda arimo abo banyamahanga, kandi nanone indangagaciro za apr fc, nukugaragaza ko ingabo ntamusada zikeneye.Nubwo batsindirwa hanze bizerako umunsi umwe bizasobanuka.

  7. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    ibyo bamporiki yavuze nibyo ijana ku ijana uretseko twaciye agahigo ku isi kokumara imikino 50 tudatsindwa ariko ntaho wabisanga babivuga uretse iwacu mu Rwanda bivuzeko tutaragera kurwego rwa Africa cyangwa ngo tube shine ku isi tuvugwe hanze yimbibi zu Rwanda abanyamahanga baracyenewe ark batarabizina ngonabanya mahanga nihaze abashoboye wenda nabakunzi ba APR dushyireho itafari ryacu Kandi mwibukeko APR yacu iheruka gutsinda bitego 22 ikipe imwe yarifite abanyamahanga ibyose turabiherutse

  8. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    ibyo bamporiki yavuze nibyo ijana ku ijana uretseko twaciye agahigo ku isi kokumara imikino 50 tudatsindwa ariko ntaho wabisanga babivuga uretse iwacu mu Rwanda bivuzeko tutaragera kurwego rwa Africa cyangwa ngo tube shine ku isi tuvugwe hanze yimbibi zu Rwanda abanyamahanga baracyenewe ark batarabizina ngonabanya mahanga nihaze abashoboye wenda nabakunzi ba APR dushyireho itafari ryacu Kandi mwibukeko APR yacu iheruka gutsinda bitego 22 ikipe imwe yarifite abanyamahanga ibyose turabiherutse

  9. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Nge ndemeranywa nawe kuko mumyaka Apr fc yakinishaga abanyamahanga yarikipe itinyitse no kuruhando mpuzamahanga ibuka itsinda zamaleke 4_1 ntihari higanjemo abanyamahanga bakora ikinyuranyo.ubuse za man united, Chelse ntizibafite.mugihe batarava kuri politiki yo kudakinisha abanyamahanga mumarushanwa mpuzamahanga izajya igarukira hariya mwese muzi

  10. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Nge ndemeranywa nawe kuko mumyaka Apr fc yakinishaga abanyamahanga yarikipe itinyitse no kuruhando mpuzamahanga ibuka itsinda zamaleke 4_1 ntihari higanjemo abanyamahanga bakora ikinyuranyo.ubuse za man united, Chelse ntizibafite.mugihe batarava kuri politiki yo kudakinisha abanyamahanga mumarushanwa mpuzamahanga izajya igarukira hariya mwese muzi

  11. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Ntago nemeranya na bamporiki ideology APR ifite yo gukoresha abanyarwanda ntacyo nayinengaho ntibivuze ko abanyamahanga baturusha umupira ahubwo umwitozo nicyo kingenzi bidatinze APR izajya kuruhando mpuzamahanga

  12. Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
    Ntago nemeranya na bamporiki ideology APR ifite yo gukoresha abanyarwanda ntacyo nayinengaho ntibivuze ko abanyamahanga baturusha umupira ahubwo umwitozo nicyo kingenzi bidatinze APR izajya kuruhando mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *