Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Bamporiki Edouard uheruka guhagarikwa ku nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Umuco n’Urubyiruko, yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke; asaba imbabazi abarimo Perezida Paul Kagame.

Bamporiki abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko umutima we wanze kumuha amahwemo nyuma yo guhemuka.

Ati: “Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Ni ibikubiye mu itangazo rimuhagarika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ejo ku wa Kane.

Bamporiki yahagaritswe nyuma y’amakuru yari yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yaba yafatiwe mu cyuho yakira ruswa, mbere y’uko ayo makuru yemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Uru rwego mu itangazo rwasohoye rwavuze ko Bamporiki afungiye iwe mu rugo.

Ruti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Bamporiki yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuva muri 2019, nyuma y’igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame
    Bamporiki? Ubwo icyo baguhora urakimenye! Ariko kandi: usaba imbabazi ntazisaba mu cyka. Yemera amakosa kubyo yakoze gusa, ntavange n’ibindi. Hano rero ntituzi ibyo Bamporiki yemera nk’amakosa. Dore ko anafite menshi! Ese ubwo yigiraga idebe bwo ntibyari ruswa? Ubwo yahamyaga ko nyina afite ingengabitekerezo maze akalyoshyalyoshya abategetsi bari aho, byo ntitwabyita ruswa kubera ko nta nkurikizi byagize? Ruswa yahaye Idamange akayigarama yo izaba ivugwaho igihe kigeze. N’ibindi byinshi!

  2. Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame
    Bamporiki? Ubwo icyo baguhora urakimenye! Ariko kandi: usaba imbabazi ntazisaba mu cyka. Yemera amakosa kubyo yakoze gusa, ntavange n’ibindi. Hano rero ntituzi ibyo Bamporiki yemera nk’amakosa. Dore ko anafite menshi! Ese ubwo yigiraga idebe bwo ntibyari ruswa? Ubwo yahamyaga ko nyina afite ingengabitekerezo maze akalyoshyalyoshya abategetsi bari aho, byo ntitwabyita ruswa kubera ko nta nkurikizi byagize? Ruswa yahaye Idamange akayigarama yo izaba ivugwaho igihe kigeze. N’ibindi byinshi!

  3. Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame
    ni ukuri koko ukoze ikosa asaba imbabazi kandi arazihabwa ni ukuri nkuko benshi tubizi PAUL nagire impuhwe kuko ikibi nuko yarikuba yagambaniye igihugu umubyeyi wacu na mubabarire kabisa.

  4. Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame
    ni ukuri koko ukoze ikosa asaba imbabazi kandi arazihabwa ni ukuri nkuko benshi tubizi PAUL nagire impuhwe kuko ikibi nuko yarikuba yagambaniye igihugu umubyeyi wacu na mubabarire kabisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *