Bamwe mu banyamategeko baravuga ko bitumvikana uko umturage ufite inzu yo kubamo ayisorera kurusha ufite iyo akoreramo ubucuruzi. Umwe muri bo, Edouard Murangwa wanatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga kuri iki kibazo, mu kirego cye, avuga ko iri tegeko ririmo ingingo zambura umuturage uburenganzira ku mutungo we kandi zikanabamo ubusumbane mu basoreshwa. Murangwa avuga ko itegeko ry’umusoro ku butaka rivuga ko umuntu ufite inzu yo guturamo ya kabiri agomba kuyitangira umusoro wa 1% by’agaciro kayo. Inzu y’ubucuruzi yo nyirayo azayisorera 0.5% mu gihe ufite inyubako ikoreramo uruganda izishyuzwa 0.1%. Mu buryo rusange, yumvikanisha ko ufite inzu akoreramo ubucuruzi ari we wagatanze umusoro mwinshi ugereranyije n’ufite iyo guturamo. Uyu munyamategeko asanga iri tegeko rihohotera abubaka amazu yo guturamo kuko bishyuzwa menshi kurusha abakora ubucuruzi kandi we abona ari bo babona inyungu nyinshi. Ku bw’ibyo, arasaba rukiko rw’ikirenga gutesha agaciro zimwe mu ngingo zo mu itegeko rigenga imisoro y’ubutaka mu Rwanda avuga ko rinyuranya n’itegeko nshinga. Anenga kandi ingingo ivuga ko umuntu ufite ikibanza kitubatse ategekwa kugisorera hiyongereyeho 100% by’umusoro kigomba kwishyura. Avuga ko umuntu ashobora kubona ubushobozi bwo kugura ikibanza ariko ntahite abona ubwo kucyubaka. Kuri we iri tegeko rizatuma ubushobozi bwo gukodesha amazu burushaho kuba bukeya kuko abafite amazu akodeshwa bazahanika ibiciro kugira ngo babone ayo kwishyura imisoro. Muri uru rubanza hari abazamo nk’inshuti z’urukiko, muri bo harimo umunyamategeko akaba na mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko, Emmanuel Turatsinze uvuga ko bitumvikana uko inzu yo guturamo yasoreshwa menshi kurusha asoreshwa iy’ubucuruzi. Uruhande rwa Leta ariko rwo rusanga ibi bivugwa bidakwiye guhabwa agaciro. Umunyamategeko warwo, Cyriaque Cyubahiro uyiburanira avuga ko itegeko ryagiyeho mu rwego rwo guteza imbere ishoramari. Yavuze ko inzu z’ubucuruzi n’inganda zisora menshi n’ubwo umusoro ubarirwa ku ijanisha ritoya kubera agaciro kanini kazo. Yavuze ko Leta isoresha menshi ibibanza bitarimo ibikorwa kugira ngo ice intege abagura ibibanza badafite gahunda yo kubaka. Inteko y’bacamanza batanu bayobowe na Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege ni yo iri gusuzuma iki kirego. Rugege n’itsinda ry’abacamanza bihaye kugeza mu mpera z’ukwezi ku Gushyingo kugira ngo babe batangaje aho urukiko ruhagaze kuri iki kibazo.
Kumusoresha umurengera bikaba byaba bisa no kumuhanira ko adafite ubushobozi.


