Mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu no mu wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro,hari abaturage bavuga ko hari abatangiye guhunga inzara bitewe n’imbuto y’ibigori bahawe ikanga kwera.
Aba baturage bavuga ko imbuto yâibigori bahawe muri gahunda ya âSmart Nkunganireâ yanze kwera, none inzara ikaba ibageze ahabi, ku buryo hari nâabasuhutse.Bakimara guhabwa iyo mbuto ngo bizeye ko bagiye kubaho neza ariko batunguwe n’uko bategereje ko ibigori biheka bagaheba.
Hari umwe waganiriye na Radiotv10 agira ati âImbuto ikizamuka mu butaka bikiri bito byari bimeze neza ari umukara bisa neza bwite ari byiza, ariko bigeze hejuru bitangira kujya bigenda binyunyuka, bihita byanga burundu.â
Undi nawe yongeraho ati âBamwe bahumiye kuri iyo mbuto nziza bo uri kubona ibigori byabo byataramye, naho abahumiye kuri iyo mbuto mbi uri kubona wapi binari hasi byanze kurenga ku iyogi.â
Ni ikibazo aba baturage ba rubavu basangiye n’abo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro aho bavuga ko na bo bahuye nâiki kibazo ku buryo ngo byanabaviriyemo amapfa bituma hari abasuhutse.
Hari umuturage watanze urugero rw’umuturanyi we inzara yimuye kubera ko yahinze ibijumba ariko ntasarure abona bitazera ngo bimushyikire akiri aho.Ngo si we gusa kuko hari n’izindi ngo zasuhutse. Ati”Dufite nkâinzu eshatu zâabantu bagiye kandi mu Mudugudu umwe.â
Jean Claude Murangwabugabo ,Umuyobozi wâIshami ryâUbuhinzi nâUmutungo Kamere mu Karere ka Rubavu, ntiyemera ibivugwa nâaba baturage bo mu Karere ka Rubavu kuko iyo mbuto yanze kwera batazi aho bayikuye.


