Nyuma y’aho guhera kuri uyu wa Gatatu hari bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange bari bahisemo guparika imodoka zabo kubera ko ibiciro bitazamuwe nyuma yo gusabwa gutwara 50% y’abo bemerewe, byabaye ngombwa ko ibigo bitwara abagenzi bibanza guhabwa mazutu ku bwunganizi leta yabageneye, kugira ngo bemere gutwara abagenzi nk’uko byari bisanzwe.
Ibi byaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’abo zemerewe gutwara, Urwego ngenzura mikorere, RURA, narwo rukemeza ko ibiciro bitagomba kwiyongera.
Ba nyir’ibi ibigo bitwara abagenzi bavuga ko bari kugwa mu gihombo nk’uko kimwe mu bigo bitwara abagenzi cyabitangarije RBA dukesha iyi nkuru. Iki kigo kivuga ko gifite imodoka 96, imodoka imwe yari isanzwe itwara abagenzi 29 bakishyura 74,240 Frw inshuro imwe.
Kuri ubu ariko, ngo iri gutwara abagenzi mu kigereranyo cy’abari hagati 10 na 15 ikinjiza amafaranga asagaho gato 25,000 Frw. Iyo bakuyemo amavuta zinywa, ibihembo by’umushoferi ndetse n’ubugenzuzi buyikorerwa basanga kuri buri modoka bari guhomba amafaranga 11,500.
Muri rusange ku munsi ngo bari guhomba amafaranga miliyoni zisaga 3,3 kuko buri modoka itwara abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara inshuro 3.
Mwunguzi Theoneste, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri izi modoka za Agence, mu Mujyi wa Kigali n’Intara, yemeza ko kugabanuka kw’imodoka byatewe no kubura amavuta zinywa ndetse n’ubwinshi bw’abagenzi kubera imyiteguro y’iminsi mikuru. Cyakora ngo hari ubwunganizi bemerewe na Leta burimo guhabwa amavuta y’ibikomoka kuri peteroli.
Yagize ati “Muri iyi minsi hari ikibazo cya carburant twari dufute kubera ibiciro byamanutse bavuze ko dutwara abagenzi 15 kandi twari gutwara 100%, igiciro nticyahindutse ariko ubu tuvugana leta yemeye gutanga inyunganizi ikadushyiriramo mazutu abantu bakongera bakagenda mu buryo busanzwe.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abatumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli ERIC Mutaganda avuga ko bemeranije kubaha aya mavuta kugeza igihe bazabonera ubwunganizi buzatangwa na leta bakabona kwishyura.
Ati “Dufitanye amasezerano na buri kigo ku buryo baza tukabaha amavuta inama twakoze ni ukugira ngo tubahumurize ko ntakibazo gihari,amavuta arahari,muri ibi bihe bikomeye tuzakomeza kubafasha kugeza igihe impano leta yabemereye izayibaha bigakemuka.”
Abafite ibigo bitwara abagenzi bakimara kuyabona, imodoka zahise zitangira gutwara abagenzi nk’uko bisanzwe


