capture-68.png

Bamwe mu bigisha ET Karuganda barijujutira amanyanga mu gahimbazamusyi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barimu bigisha ku ishuri ryisumbuye rya ET Karuganda riri mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, baravuga ko ubuyobozi bw’ishuri bukoresha amanyanga mu kutabaha agahimbazamusyi (prime) kabo nk’uko biba byemejwe n’inama y’ababyeyi.

Aba barimu batangarije BWIZA ko ikibazo cy’agahimbazamusyi bafite kimaze umwaka urenga aho bahabwaga amafaranga ibihumbi 50, akagabanywa akaba ibihumbi akaba Frw 40,000 bitanyuze mu nama y’ababyeyi ariyo yonyine ifite ububasha bwo kukongera cyangwa kukagabanya, ibintu bavuga ko ari ” amanyanga y’ubuyobozi bw’ishuri.”

Bamwe muri aba barimu BWIZA yahuriye nabo mu isanteri ya Nyanga bavuye mu masomo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Bavuze ko bifuza ubuvugizi ariko basaba ko imyirondoro yabo igirwa ibanga kuko ngo ” Diregiteri ntitwamukira, ni umuntu ukunda kuduhabya.”

Umwe muri aba barimu yatangiye agira ati ” Prime twahabwaga mu gihe gishize yari Frw ibihumbi 50. Abanyeshuri bagabanutseho gato mu mwaka w’amashuri ushize bava kuri 600 baba 590, diregiteri arayimanura ngo bagiye kujya baduha ibihumbi 40 ngo ahubwo tushake abanyeshuri biyongere. Baje kwiyongera muri uyu mwaka w’amashuri kuko dufite abasaga 700 ariko nta cyahindutse kuri prime twahabwaga ndetse nta n’ubushake tubona bwo kugira icyo ubuyobozi bubikoraho.”

Mugenzi we yunzemo ati ” ET Karuganda dufite ikibazo cy’igabanuka rya prime kandi bimaze umwaka urenga. Twahabwaga ibihumbi 50 kuri buri mwarimu buri kwezi ariko ubu tumenyereye ibihumbo 40 kandi buri munyeshuri atanga Frw ibihumbi 10 buri gihembwe.”

Akomeza agira ati ” Ahubwo Tukabwirwa ko umubare w’abanyeshuri ari muto. Harimo amanyanga y’ubuyobozi kuko kuri babyeyi prime isabwa iba ari 4,600 kandi mu by’ukuri ni 10,000 kuri buri mwana ni uko aba akubiye muri minerval mu rwego rwo kujijsha. Kera ntberekana na buri kintu ayo cyishyurwa babikubiraga hamwe”

capture-68.png
Urupapuro ruzwi nka Babyeyi BWIZA yabonye rutangwa na ET Karuganda ruvuga ko prime ari Frw ibihumbi 4,600, abarimu bo bavuga ko ari ibihumbi 10,000

Undi mwarimu na we yemeranya na bagenzi be, gusa we agatunga agatoki umwarimu uhagarariye abandi mu nama y’ababyeyi ko na we ntacyo akora ngo ibyo byemezo bifatwa n’Umuyobozi w’Ishuri, Nsengimana Martin, atamenyesheje ababyeyi bireke gukurikizwa.

Yagize ati ” Abarimu ba ET Karuganda ikibazo cyacu ubuyobozi ntibucyumva kuko n’uduhagarariye muri komite y’ababyeyi ntacyo atumariye, yakwegura bikagira inzira. Dore ko nta n’inama y’ababyeyi iheruka uretse mbere ya covid-19. Amanyanga arimo ni uko prime tuyihabwa n’ababyeyi, ariko ubu yagabanyijwe nta ruhare babigizemo.”

BWIZA yabajije impamvu Diregiteri Nsengimana atongera prime nk’uko bari babivuganye, bavuga ko atabura kubabwira impavu za nyirarureshwa. Umwe ati ” Avuga ko ngo hari imirimo ikigo kiri gukora kandi iyo ari ukubaka nk’akantu ababyeyi babigiramo uruhare. Uroye nta mirimo iri gukorwa ariko diregiteri atwigirizaho nkana ntiduhabwe prime yacu. None se nta capitation ikigo kibona ku buryo yubakisha mu y’ishuri?”

Aba barimu bavuga ko ikibazo cya prime cyatumye abarimu bamwe bareka akazi. Umwe ati ” Uzi abarimu bamaze gusezera akazi uko bangana?”

Undi avuga ko hari n’abacitse intege. Undi ati ” Abarimu benshi bamaze kwigendera. Twari twaravuganye ko nitugira umwana wujuje bazayongera, n’ubu nta kintu kirakorwa. Twifuza ko yakongerwa noneho ababyeyi tukazabamurikira imihigo bakagira icyo batwongereraho nabo nk’uko twari twabihize.”

Aba barimu bavuga ko ikibazo cyo kwishyurwa prime gikunze gutezwa rwaserera kuri iryo shuri kuko n’igihe abanyeshuri bari bahagaritse amasomo kubera Coronavirus, bishyuwe igice nabwo ” Hari na prime y’ukwezi kwa Gatatu umwaka ushize baduhaye ibihumbi 24 gusa batubwira ko abana batishyuye na n’ubu ntiturahabwa, icyo gice ntiturakibona. Nta wamenya niba abana batarishyura kuva icyo gihe kugeza uyu munsi!”

Umuyobozi w’Ishuri rya ET Karuganda, Nsengimana Martin, mu masaa tatu n’igice yatangarije BWIZA ko ibivugwa ataribyo. Ati ” Ndi mu nama ariko se ayo makuru ajyanye n’iki?” Akimara gusobanurirwa n’umunyamakuru wa BWIZA uko ikibazo giteye, yavuze ngo ” Ntabwo ari byo ariko ubu ndi mu nama turavugana nyuma.”

BWIZA amakuru yizewe yamenye ni uko muri ayo masaha Diregiteri Nsengimana Martin atari ari mu nama ahubwo yaje kuyijyamo nyuma y’aho ikaba yarangiye saa sita n’igice kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021.

Twongeye guhamagara telefoni ye ngendanwa mbere y’uko iyi nkuru isohoka ntiyaboneka. Twifuzaga kumenya byimbitse uko iki kibazo giteye. Turacyagerageza kumuvugisha kuri iyi ngingo.

Aba barimu basaba ko bahabwa agahimbazamushyi kabo nk’uko byari bisanzwe nta mananiza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bamwe mu bigisha ET Karuganda barijujutira amanyanga mu gahimbazamusyi
    Ibi bintu MINEDUC yagombye kubihagarika.Kuko abarimu ni abakozi ba LETA bagenerwa umushahara,abanyeshuri nabo bakaba abana b’u Rwanda rw’ejo igihugu kigomba kwita kumyigire yabo gishyiraho amashuri kikishyura abarimu.Mubyukuri ntabwo bisobanutse uburyo umunyeshuri atangamo agahimbazamusyi ka mwarimu!?Bivuze mugihe amashuri yose yo mugihugu asaba umunyeshuri agahimbazamusyi,hakaboneka umubare munini w’abatabasha kukabona,ubwo ntibazigera bakandagira mw’ishuri!? Ibi rwose bizigweho neza.

  2. Bamwe mu bigisha ET Karuganda barijujutira amanyanga mu gahimbazamusyi
    Ibi bintu MINEDUC yagombye kubihagarika.Kuko abarimu ni abakozi ba LETA bagenerwa umushahara,abanyeshuri nabo bakaba abana b’u Rwanda rw’ejo igihugu kigomba kwita kumyigire yabo gishyiraho amashuri kikishyura abarimu.Mubyukuri ntabwo bisobanutse uburyo umunyeshuri atangamo agahimbazamusyi ka mwarimu!?Bivuze mugihe amashuri yose yo mugihugu asaba umunyeshuri agahimbazamusyi,hakaboneka umubare munini w’abatabasha kukabona,ubwo ntibazigera bakandagira mw’ishuri!? Ibi rwose bizigweho neza.

  3. Bamwe mu bigisha ET Karuganda barijujutira amanyanga mu gahimbazamusyi
    Abo bavuga ko bareka akqzi bararenzwe! Ubundise mwarimu ahembwa prime cg ahembwa umushahara? Twebwe ntanatanu duhabwa kdi ntibitubuza kwigisha bagabanye amahane

  4. Bamwe mu bigisha ET Karuganda barijujutira amanyanga mu gahimbazamusyi
    Abo bavuga ko bareka akqzi bararenzwe! Ubundise mwarimu ahembwa prime cg ahembwa umushahara? Twebwe ntanatanu duhabwa kdi ntibitubuza kwigisha bagabanye amahane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *