Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhura n’ibibazo by’imyenda n’ikiguzi cy’ubukungu kigenda cyiyongera, byinshi muri byo biracyishingikiriza ku nguzanyo zitangwa na Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Nubwo izi nguzanyo zikunze gutangwa ku nyungu nto kandi zikishyurwa mu gihe kirekire, akenshi zijyana n’amavugurura asabwa ibihugu bizihabwa.
Abashyigikiye ubu buryo bavuga ko ayo mavugurura afasha gucunga neza umutungo wa Leta, kongera gukusanya imisoro, kurwanya ruswa no kubaka ubukungu burambye. Gusa abanenga iyi gahunda bavuga ko ishobora gutuma ibigo mpuzamahanga bigira ijambo rikomeye mu byemezo bya politiki n’ubukungu by’ibihugu byigenga.
Izi mpaka zongeye gukaza umurego nyuma y’uko Kenya ihawe inkunga y’inguzanyo ya miliyoni 750 z’amadolari ya Amerika na Banki y’Isi. Iyo gahunda ijyanye n’amavugurura mu miyoborere, imicungire y’imari ya Leta, kurengera imibereho y’abaturage no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Perezida wa Kenya, William Ruto, aherutse kunenga bamwe mu baterankunga mpuzamahanga ashinja gushyiraho ibisabwa birenze intego y’inguzanyo zisabwa.
Yavuze ko hari igihe igihugu gisabwa guhindura amategeko cyangwa gufata imyanzuro ya politiki idafitanye isano n’inkunga cyifuza kubona, ibintu avuga ko bishyira igitutu ku bihugu bikennye.
Mu bihugu byinshi bya Afurika, amavugurura asabwa mu rwego rwo kubona inguzanyo akenshi arimo kongera imisoro, kugabanya inkunga Leta yatangaga ku bicuruzwa bimwe na bimwe cyangwa kugabanya amafaranga akoreshwa n’inzego za Leta.
Abatanga izi nguzanyo bavuga ko ibyo bifasha kugabanya imyenda no gusubiza ubukungu ku murongo. Ariko abanenga ubu buryo bavuga ko akenshi abaturage ari bo babanza kubigiraho ingaruka.
Muri Kenya, imyigaragambyo yamagana umushinga w’itegeko ry’imisoro wa 2024 yagaragaje uburyo izi ngamba zishobora guteza umwuka mubi mu baturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu barenga 60 bahasize ubuzima.
Umuhanga mu bukungu Wangari Kebuchi yavuze ko iyo Leta zitangiye kugabanya amafaranga zikoresha, akenshi serivisi z’ibanze nk’ubuzima, uburezi n’ubufasha ku batishoboye ari zo zibanza kugabanyirizwa ingengo y’imari.
Si Kenya gusa. Muri Nigeria, gukuraho nkunganire ya lisansi no kuvugurura uburyo bw’ivunjisha byatumye ibiciro by’ibicuruzwa n’ubwikorezi bizamuka cyane. Muri Ghana na ho, nyuma yo kunanirwa kwishyura imyenda imwe n’imwe, Leta yashyizeho ingamba zirimo kugabanya abakozi bashya ba Leta no kugenzura imishahara.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bibazo bisa n’ibyabaye mu myaka ya 1980 na 1990 ubwo gahunda zizwi nka Structural Adjustment Programmes za IMF na Banki y’Isi zasabaga ibihugu kugabanya amafaranga ya Leta, gukora ivugurura ry’amasoko no kugurisha ibikorwa bya Leta.
Nubwo ayo mavugurura akunze guteza impaka, impuguke zivuga ko inguzanyo zoroheje zikiri ingenzi ku bihugu byinshi bya Afurika. Zifasha kubona amafaranga ku nyungu nto ugereranyije n’isoko mpuzamahanga ry’imari kandi zigabanya umutwaro w’imyenda.
Eric Musau, impuguke mu by’imari muri Kenya, yavuze ko ibihugu bifite amanota make ku isoko ry’imari mpuzamahanga bidashobora kubona inguzanyo zihendutse ahandi, bityo bigakomeza kwitabaza Banki y’Isi na IMF.
Mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere ubukungu no kugabanya imyenda, impaka ku nguzanyo zifite amabwiriza zikomeje gukomera. Bamwe babona ko zifasha kubaka inzego zikomeye no kunoza imicungire y’umutungo wa Leta, mu gihe abandi bavuga ko zishobora kugabanya ubwisanzure bw’ibihugu mu gufata ibyemezo bibireba.
Ku baturage benshi, ikibazo si amagambo y’ubukungu cyangwa amasezerano y’inguzanyo, ahubwo ni uko ayo mavugurura agira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, haba mu misoro bishyura, ibiciro by’ibicuruzwa cyangwa serivisi z’ibanze bahabwa.


