Banque nkuru yagiye gukoresha inoti mu Budage bayipfunyikiramo umurambo

Sangiza iyi nkuru

Indege ishinzwe gutwara imizigo muri Afurika yamaze icyumweru yarabujijwe kugwa muri Afurika y’epfo izererera muri Zimbabwe nyuma y’aho bimenyekaniye ko muri toni 67 z’inoti zari zatumijwe na Banko nkuru y’igihugu hiyongereyemo umurambo w’umuntu utaramenyekanye.
Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu nibwo iyo ndege yemerewe kugwa muri Afurika y’epfo ariko umurambo warimo ntiwamenyekana.
Ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 mu masaha ya mu gitondo nibwo indege y’abanyamerika Western Global Airline yaguye ku kibuga cy’indege cya Harare bivugwa ko iyo ndege ifite ikibazo tekinike.

ikibuga cy'indege
Ikibuga cy’indege cya Zimbabwe cyatahuye uyu murambo

Iyo ndege yari ihagurutse i Munich mu Budage itwaye toni 67 z’inoti z’amarands akoreshwa muri Afurika y’epfo yagombaga koherezwa i Durban muri Afurika y’epfo.
Ayo marand yari yatumijwe na Banki nkuru y’epfo mu rwego rwo gufasha iyi banki kohereza aya marandi mu mabanki atandukanye muri Afurika y’epfo.
Ubwo yari ikigera ku kibuga cy’indege cya Harare abatekenisiye b’indege bagiye kubona babona amaraso ari gusohoka mu muryango w’urugi rusohoka mu ndege. Byabaye ngombwa ko bajya kureba ikiri gutera ayo maraso basanga ari umurambo w’umugabo wari watangiye gushanguka.
Iperereza ryakozwe kuri uwo murambo ryagaragaje ko nyakwigendera yishwe anizwe bituma abura umwuka. Nanone kandi ngo umubiri wagaragaje ubushye bishatse kuvuga ko yanatwitswe. Gusa hakomeje kwibazwa uburyo uyu murambo wasanzwe mu ndege itwaye amafaranga.
Radio RFI ivuga ko abari batwaye iyi ndege, abanyamerika 3, umunyaPakisitani 1abakozi babiri ba banki nkuru ya Afurika y’Epfo bose polisi ya Zimbabwe yahise ibata muri yombi ibabaza uburyo uwo murambo wabonetse mu ndege.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye muri Zimbabwe avuga ubwo indege yari ihagurutse umupilote wayo yasabwe n’abantu batazwi kujya kugusha indege muri Mozambique abwirwa ko hari ikibazo tekinike ariko arabyanga kuko yibazaga urwo rugendo agiye gukora uburyo ari rurerure kandi nta mavuta y’indege ahawe yiyongera kuyo afite agakeka ko yaza kugira ikibazo cyo kubura amavuta agomba gusoza urugendo rwe.
Polisi yo irega uyu mupilote kuba yarihaye gukomeza urugendo afite uwo murambo muri cabine technique.
Iki kibazo cyateje impagarara muri banki nkuru ya Afurika y’Epfo yari yiteguye kwakira ako kayabo katinze kuyigeraho. Iki gihugu cyari cyasabye ko cyakohereza ingabo zacyo mu kugaruza ayo mafaranga ariko leta ya Zimbabwe irayangira. Gusa nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru leta ya Zimbabwe mu ijoro ryo kuwa gatanu w’iki cyumweru yemereye iyi ndege kongera kogoga ikirere ijyana aka kayabo muri Afurika y’ Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *