Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse urubanza rwa Barafinda Sekikubo Fred rwari ruteganyijwe gutangira kuburanishwa mu mizi, nyuma yo gutanga ikirego cyihutirwa asaba kurekurwa by’agateganyo.
Barafinda yatawe muri yombi muri Mutarama 2026, akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guteza imvururu muri rubanda.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabye Urukiko Rukuru rwa Kigali, Barafinda yabwiye urukiko ko atarabona inyandiko ikubiyemo ikirego cy’Ubushinjacyaha. Yongeyeho ko yatanze ikirego cyihutirwa asaba gufungurwa by’agateganyo, kikaba giteganyijwe kuburanishwa ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Umushinjacyaha yasabye ko urubanza rwo mu mizi rusubikwa, kuko ikirego cya Barafinda gishobora kugira ingaruka ku buryo urubanza rwe ruzakomeza.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rwe rwo mu mizi ruzasubukurwa ku wa 30 Ukuboza 2026, kugira ngo habanze gutegerezwe umwanzuro uzafatwa ku kirego cyihutirwa yatanze.
Barafinda yari yitabye urukiko nta munyamategeko umwunganira afite.



