Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 17 Ugushyingo 2021, ubushinjacyaha bujuririye kimwe mu byaha bwari bwareze umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka nka Cyuma Hassan, nyamara icyo cyaha cyarakuwe mu mategeko mu Rwanda mu 2019, hakomeje kwibazwa ku bushobozi bw’umucamanza wamuburanishije kuri iki cyaha n’ingaruka bishobora kugira ku butabera bw’igihugu.

Ku itariki ya 11 Ugushyingo nibwo uwo mucamanza yahamishije Cyuma Hassan, nyiri Ishema TV, ibyaha bine amuhanisha gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ategeka ko ahita afatwa agafungwa.

Yaregwaga ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, gusagarira inzego z’umutekano no gukoza isoni inzego z’umutekano. Muri ibi byaha yarezwe, nyuma yo gukatirwa byaje kugaragara ko iki cya nyuma cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu cyakuwe mu mategeko kuva mu 2009.

Mu butumwa ubushinjacyaha bwanyujije kuri twitter bwavuze ko bwajuriye kugirango urukiko rw’ubujurire rukosore amakosa y’urukiko rukuru rwahamije Cyuma icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanwe mu mategeko mu 2019.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko hagumaho ibyaha bitatu mu byo bwamureze ngo kuko n’ubundi urukiko rwamuhamije icyo cyaha cya kane butarakimureze.

Hari abasanga ubu bujurire bw’ubushinjacyaha bushobora kugira ingaruka ku mikirize y’urubanza

Umwe mu banyamategeko bo mu Rwanda wavuganye na Ijwi rya Amerika ariko utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yavuze ko mu gihe icyo cyaha cyaba cyaragize ingaruka ku gutuma uwaregwaga akatirwa mu rukiko rukuru bishobora no kugira ingaruka ku cyemezo cyafatwa mu bujurire.

Ati “ Ariko kitaragize ingaruka mu bijyanye n’ibihano, bishobora gutuma gusa urukiko rwemeza ko icyo cyaha kitamuhama, wenda ntibigire ingaruka ku gihano yahawe cyangwa se bitewe n’ingaruka cyaba cyaragize mu kugena ibihano nabwo bikaba byashoboka ko byagira izo ngaruka.”

Ku ruhande rwe, umunyamakuru w’inararibonye n’umusesenguzi Jean Baptiste Karegeya,asanga ibyakozwe n’umushinjacyaha wo mu rukiko rukuru bishobora gusiga icyasha urwego rw’ubutabera rw’igihugu.

Ati “ Navuga nti “Ntawe ukwiye kwirengagiza amategeko”, umuntu usanzwe wize indimi nka Karegeya, iyo nkoze ikosa cyangwa icyaha, bagasanga hari itegeko ribihana ntarindizi ndabihanirwa. Ngaho ibaze noneho, niba umucamanza atari azi ko itegeko ryavuyeho, iyo sura uri kuyumva, ku rwego mpuzamahanga, kutareba kure kw’inzego zimwe na zimwe, byambika ubusa igihugu, icyo ari cyo cyose simvuga u Rwanda.”

Umunyamakuru Karegeya asanga hakwiye kuba ubushishozi mu mikorere y’inzego. Ati “ Amahirwe nuko Cyuma yakatiwe gufungwa. Ari nko mu gihugu kibamo igihano cy’urupfu, ntibaba barahise bamumanika? Iyo bamumanika se, ubujurire bwe n’ubwa pariki bwari kuramura iki?”

Karegeya asanga ubu icyakagombye gukorwa ari ukuba bamurekuye kuko ngo ushobora gusanga harimo n’andi makosa, hanyuma ibyabaye nabyo bikaba isomo.

Hari kandi bamwe mu banyamategeko batangaje ko byateye kwibaza ku mucamanza wahamije umuntu icyaha kimaze imyaka ibiri kivanwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Aba banyamategeko nabo batifuje ko amazina yabo atangazwa mu itangazamakuru bavuga ko uyu mucamanza akatira Niyonsenga atashishoje ku kuba amategeko yarahindutse.

Basanga Niyonsenga atari akwiye guhita afatwa ngo afungwe kuko yari agifite uburenganzira bwo kujuririra igihano yahawe kuko urubanza rutari rwakabaye itegeko kandi ihame ari ukuburana udafunzwe.

Umwe muri aba ariko avuga ko umucamanza nawe ari umuntu ari yo mpamvu haba inzira z’ubujurire.

Ati “ Mu by’ukuri umucamanza nawe ni umuntu niyo mpamvu habaho inzira z’ubujurire. So, itegeko rero urabizi ko umucamanza nawe ashobora kugira ibyo adakora neza, itegeko rigateganya inzira zo kurenganurwa igihe hari umuburanyi utakwishimira icyemezo.”

Hagati aho, usibye ubushinjacyaha, bwajuriye busaba ko uwaregwaga ahanagurwaho icyaha kimwe mu byo yahamijwe nubwo busaba ko igihano yakatiwe kigumaho, Niyonsenga n’umwunganizi we, Gatera Gashabana nabo bajuriye basaba ko akurirwaho igihano yahawe akagirwa umwere.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Cyuma arekurwe kuko ibyo aragwa byose ni ibihimbano Kandi u rwanda rufatire imyanzuro abayoboye ubutababera kuko ni abaswa rwose.
    Mubigaragara baca imanza zifuditse rwose .
    Cyuma Ntakindi azira usibye guha abaturage ijambo.

  2. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Cyuma arekurwe kuko ibyo aragwa byose ni ibihimbano Kandi u rwanda rufatire imyanzuro abayoboye ubutababera kuko ni abaswa rwose.
    Mubigaragara baca imanza zifuditse rwose .
    Cyuma Ntakindi azira usibye guha abaturage ijambo.

  3. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Umucamanza waruciye yarafite igihunga. Twibuke ko uwamugize umwere mbere, yasabiwe ibihani na Transparancy International. Undi rero yagombaga gukora ibyo abategetsi bamwe bifuzaga. Ngo uca imanza ararama! Yakijije amagara ye yuko ntawe utabona ko Cyuma yigirizwaho nkana.

  4. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Umucamanza waruciye yarafite igihunga. Twibuke ko uwamugize umwere mbere, yasabiwe ibihani na Transparancy International. Undi rero yagombaga gukora ibyo abategetsi bamwe bifuzaga. Ngo uca imanza ararama! Yakijije amagara ye yuko ntawe utabona ko Cyuma yigirizwaho nkana.

  5. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Cyuma simbona icyimubambisha Niba cyuma atishimirwa nabanyamafuti batifuriza burimuntu iterambere bakunvako badupyinagaza ntibimenyekane muribeshya imana nayo izabacira imanza mwirirwa mucirabandi ndifuzako abayobozi batagiteganya future izabo zarangiye batubisa Kiko murazhaje nomumutwe ntabwo hagikora neza ntanubwo munagitekereza uko muzasiga igihugu cyacu kimeze amadeni reka ntabwo mugitekereza uko yakwishyurwa nimutubise dukorere igihugu cyacu bigishoboka mwabakecurumwe

  6. Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
    Cyuma simbona icyimubambisha Niba cyuma atishimirwa nabanyamafuti batifuriza burimuntu iterambere bakunvako badupyinagaza ntibimenyekane muribeshya imana nayo izabacira imanza mwirirwa mucirabandi ndifuzako abayobozi batagiteganya future izabo zarangiye batubisa Kiko murazhaje nomumutwe ntabwo hagikora neza ntanubwo munagitekereza uko muzasiga igihugu cyacu kimeze amadeni reka ntabwo mugitekereza uko yakwishyurwa nimutubise dukorere igihugu cyacu bigishoboka mwabakecurumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *