Abadafite akazi bo mu gihugu cya Uganda bitwaje ibibwana by’ingurube mu gikorwa cyo kwigaragambya cyabaye kuwa 15 Nzeri 2016 babisiga ku biro by’inteko ishingamategeko y’iki gihugu bagamije kugaragaza ko abagize inteko ishingamateko ari abanyamururumba.
Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yafashe Ferdinand Luta na Joseph Mubiru n’abandi bari bafatanyije mu kujugunya ibibwana bigera ku icumi ku muryango w’ingoro y’inteko ishingamategeko kubera amashiringi miliyoni 200 abagize inteko ishingamategeko basabaga yo kugura imodoka.
Izi ngurube zikiri nto zahawe amabara y’ubururu n’umuhondo, abigaragambyaga bibumbiye mu muryango w’abavandimwe batagita akazi (Jobless Brotherhood group) batangaje ko bahisemo aya mabara kuko umuhondo ariwo uranga ishyaka riri k’ubutegetsi rya NRM; ubururu bukaranga FDC irwanya leta.
Umwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo, Augustine Ojobile yatangarije itangazamakuru ko bahisemo gukoresha ingurube nk’ikimenyetso cyo kwereka rubanda ko abagize inteko ishingamategeko ari abanyamururumba nkuko Chimpreports ibitangaza.
Yagize ati, “Uburyo ingurube zitwara mu buryo bw’umururumba ni nako abagize inteko ishingamategeko bacu bitwara. Bashaka kurya buri segonda kandi bikorwa n’abo mu mashyaka yose. Twafashe umwanzuro wo gukoresha ingurube nk’ikimenyetso cyo kwerekana umururumba kamere wabo”.
Chris Obore ushinzwe itangazamakuru mu nteko ishingamategeko yasetse uru rubyiruko rw’abashomeri avuga ko bakoresheje amayeri ashaje kugira ngo bereke rubanda icyo batekereza. Yavuze ko ‘iyo abantu babuze ibitekerezo bizima bakora nk’ibyo bakoze’.
Uru rubyiruko rwasabaga ko mu gihe bahawe izi modoka zagumya kuba umutungo wa leta mu gihe bavuye ku nshingano zabo bakazisubiza nkuko bigenda ku bacamanza n’abandi bakozi basanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


