IMG-20260519-WA0003

Batuzimanije inyama z’inkoko n’urwagwa: Umushoferi wo muri Tanzania wavuze imyato RDF

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi utwara ikamyo ukomoka muri Tanzania, yashimye Ingabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko zagaragaje ubunyamwuga, urugwiro n’ubufasha bwihuse ubwo yari yagiriye ikibazo cy’imodoka mu ishyamba rya Nyungwe mu ijoro.

Uyu mushoferi witwa Msomi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Bongo 24 cy’iwabo, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano udasanzwe, ku buryo imodoka ishobora kugupfira mu muhanda ukayisiga aho iri maze ukagaruka ugasanga nta cyangiritse cyangwa ngo hagire ikiyibwaho.

Yavuze ko ubwo yari avuye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari yajyanye umuzigo, imodoka ye yapfiriye rwagati mu ishyamba rya Nyungwe ari kumwe na mugenzi we, kandi byari nijoro.

Ati: “Twari turimo gutekereza icyo tugiye gukora, tubona abasirikare baraje. Mu by’ukuri twagize ubwoba dutekereza ko ibintu bigiye kuba bibi kurushaho. Baraje barambwira bati ‘Manuka gwino.’ Namanutse mfite ubwoba, ariko bansuhuza mu Giswahili batangira kutubaza ikibazo twari twagize.”

Msomi yavuze ko abo basirikare bamubwiye kudahangayika, bamwe bakagenda hagasigara abandi babiri baganiriye na bo kugira ngo bumve neza ikibazo bari bagize.

Yakomeje avuga ko nyuma y’igihe gito abasirikare bamusabye kujyana na bo, ariko akibaza niba bakwiye gusiga imodoka aho yari yapfiriye.

Ati: “Narababajije nti ‘turagenda dusige imodoka yonyine?’ Baransubiza bati: ‘nta kibazo, imodoka ntacyo iba.’”

Uyu mushoferi yavuze ko yajyanywe aho abo basirikare bacumbikaga, bakamwakirana urugwiro ndetse we na mugenzi we bari kumwe bakabaha izimano.

Ati: “Batwakiriye neza cyane. Batuzimaniye inyama z’inkoko n’urwagwa. Tumaze kurya, baratubwiye bati: ‘murare hano, muzagenda ejo.’”

Msomi yavuze ko bukeye bwaho umukanishi yaje gukora imodoka yabo maze bakomeza urugendo, agashimira cyane abo basirikare ku bufasha n’ubugwaneza babagaragarije.

Yasoje avuga ko atigeze ahura n’abasirikare bicisha bugufi kandi basabana neza n’abaturage nk’ab’u Rwanda.

Ati: “Sinari narigeze mbona abasirikare baca bugufi kandi bagaragaza urugwiro nk’abo mu Rwanda. Bafata abantu neza kandi nta kibazo bagira ku bantu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *