Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo kuri uyuwa 23 Ukwakira 2021, ku isabukuru ya Perezida Kagame Paul, yavuze ko asanga kuba u Rwanda rufite uyu muyobozi ari itandukaniro. Umukuru w’igihugu yagize isabukuru y’amavuko kuri iyi tariki, benshi mu bategetsi bari kumwifuriza isabukuru nziza. Louise Mushikiwabo ntiyatanzwe, mu magambo yuzuye Ikinyarwanda cy’uwaba yaramenye ku buvanganzo nyemvugo cyangwa nyandiko bw’ u Rwanda kuri Twitter. Yagize ati ” Bon anniversaire PrĂ©sident[ Isabukuru nziza kuri perezida] wacu Paul Kagame! Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y’i #Rwanda!! #Twikomerezimihigo” Ni ubutumwa abatari bake batanzeho ibitekerezo bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza. Perezida Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira mu 1957. Ubu afite imyaka 64 y’amavuko.

2 Responses
Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, njye nabonye imena iba imbonekarimwe- Mushikiwabo ku isabukuru ya Kagame
Bonne anniversaire pour l, élite des présidents africains ,Son Excellence Général Paul Kagame, Président en exercice du Rwanda.Oyeeee!!!!