Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yemeje ko izakina na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, mu mukino uteganyijwe ku wa 5 Mutarama 2027 i Nairobi muri Kenya, uzaba ari na wo ufungura ku mugaragaro Stade mpuzamahanga ya Raila Odinga.
Uyu mukino uzabera kuri Talanta Sports City, stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60.
Iyi stade yitiriwe Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, biteganyijwe ko izaba imwe mu zikomeye mu guteza imbere siporo muri icyo gihugu.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yari aherutse gutangaza ko aya makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi azahurira i Nairobi, mbere y’uko Bayern Munich ibyemeza binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Aya makipe yombi afite amateka akomeye muri ruhago y’u Burayi. Bayern Munich imaze kwegukana UEFA Champions League inshuro nyinshi, mu gihe Ajax Amsterdam izwiho gutsindira ibikombe bikomeye no kuzamura abakinnyi b’ibihangange.
Uyu mukino utegerejweho gukurura abafana benshi, ukaba n’amahirwe yo kumenyekanisha Kenya ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo.
Kenya iri kwitegura kandi kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON) izafatanya n’ibindi bihugu byo mu karere kwakira.



