Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Bebe Cool yatangaje ko atazashobora gufunga muri Ramadan kubera uburwayi bwa Gout bumuzahaza.
Uyu muririmbyi w’umuyisilamu yakunze kwibazwaho impamvu atubahirizaga igisibo, ariko ntiyigeze asobanura impamvu ya nyayo kugeza ubu.
Mu kiganiro yagiranye na NRG Radio, Bebe Cool yavuze ko inshuro yagerageje gufunga, byamugizeho ingaruka mbi cyane.
Yagize ati: “Ubushize nageze ku minsi 19, hanyuma ndwara bikomeye. Byanteye uburibwe bukomeye mu gihe cy’amezi abiri n’igice.”
Indwara ya Gout ni imwe mu moko ya Arthritis iterwa n’izamuka ry’umusemburo wa uric acid mu maraso, bigatuma imitsi n’ingingo bibyimba bikaba bishobora gutera uburibwe bukabije.
Iyo umuntu afite Gout, kurya ibiryo bimwe na bimwe cyangwa kugira umwuma bishobora gukaza ibibazo bye.
Ibi bikaba biri mu mpamvu zituma Bebe Cool atashoboye gufunga, kuko igisibo cya Ramadan gisaba kudafata amafunguro cyangwa amazi kuva izuba rirashe kugeza irenze.


