Umuryango wa Habyarimana Juvénal wasabye Umuryango Mpuzamahanga kuba maso ku kibazo cya Idamange Iryamugwiza Yvonne uheruka gutabwa muri yombi, uhabwa urw’amenyo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare ni bwo Idamange yatawe muri yombi, kubera ibyaha bitandukanye akurikiranweho.
Uyu mugore yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, nk’uko byatangajwe n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda.
Idamange yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu byumweru bibiri bishize, kubera ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byarimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage ndetse n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yatambukije ku wa Mbere, yari yumvikanye asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu bakigaragambya, bitwaje za bibiliya.
Ni nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Abanyarwanda bayobowe n’umurambo wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavugaga ko yapfuye.
Ati: “Narabivuze, igihugu cy’u Rwanda kimeze nk’intama zitagira umwungeri…Ubu iyo murebye mwebwe mubona iki gihugu gifite umuperezida? Kigira umuyobozi? Mu bwenge bwanyu ntabwo…umuntu yapfuye kera, yararangiye, tuyobowe n’umurambo. Umva turambiwe kuyoborwa n’umurambo wa Paul Kagame.”
Uyu mugore akomeza avuga ati: “Turi bazima turi bazima, nta murambo uyobora abantu bazima. Mwikorere uwo murambo wanyu mujye gushaka iyo muwuhamba, cyangwa se muwugire icyo mushaka ibyo ntibindeba, ni uwanyu, ariko muhagarike kutuyoboresha umurambo.”
Nyuma y’inkuru y’itabwa muri yombi ry’uriya mugore abenshi bayakirije yombi, abandi bagaragaza ko yabaye nka ‘cya gisiga cy’urwara rurerure kimena inda’.
Bake mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo batangaje ko uriya mugore yazize ubusa, ngo kuko ibyo yazize ari uburenganzira bwo kuvuga (Freedom of Speech).
Amakuru avuga ko muri imwe mu mijyi y’i Burayi nka Paris, Londres, Bruxelles, Amsterdam n’indi; habaye urugendo rw’abasabaga ko uriya mugore yarekurwa.
Abaririye Idamange banarimo umuryango wa Habyarimana, wasabye Umuryango Mpuzamahanga kuba maso ku kibazo cye, na cyane ko ngo ari umubyeyi w’umuryango akaba n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muryango kuri Twitter iri mu izina ry’uriya wahoze ategeka u Rwanda ariko ikaba icungwa na wo, wagize uti: “Umuryango wa Habyarimana urasaba ko umuryango mpuzamahanga wakomeza kuba maso ku kibazo cya Idamange, umubyeyi w’umuryango n’uwarokotse Jenoside, wagize ibyago byo kuba igitambo cya guverinoma kubera ko yagaragaje gusa igitekerezo cye ku bihe bikomeye.”

Aya magambo y’umuryango wa Habyarimana wagaragaje ko ufitiye impuhwe umuryango wa ‘Idamange warokotse Jenoside’, yatumye bamwe bawamagana bawibutsa ko ukubaho kwa Jenoside kwagizwemo uruhare na wo.
Uwitwa Pappy Gashugi aseka cyane yagize ati: “Akabi gasekwa nk’akeza Koko! Umuryango wa Perezida w’umujenosideri Habyarimana urahamagarira ba shebuja kuba maso no kurinda abarokotse jenoside bateguye kandi bagashyira mu bikorwa. Uyu munsi baratengamaye kandi barinzwe n’abo bajuriraho.”
Uwitwa Stanley Mugabarigira yagize ati:”ubutegetsi bwa Kinani na’akazu, bageragezaga kwerekana uburyo ubutegetsi bwabo bushingiye ku macakubiri n’ivangura bishwe n’inzego z’ubutasi. Ntimugafate ibyo mwakoraga ba Kinani ngo mutekereze ko abayobozi b’u Rwanda ari byo bakora uyu munsi.”
Ngendahayo kuri Twitter yagize ati: “Igihe papa wanyu Habyarimana yateguraga kuzamara abatutsi ko mwacecetse none muturumbutse hehe? Koko mubonye uyipfobya mugize akuka?”
Philbert Gakuba na we ati: “Cyore ndikanze! Uwapfuye yarihuse ese aba nabo baratinyuka bakavuga. Musubire aho mwari mwarihishe.”
R.T.Gatabazi yunzemo ati: “Mme Agathe Habyarimana yari mu mutima w’ubutegetsi bw’abajenosideri bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Hariho impamvu zikomeye zituma twemera ko yagize uruhare mu cyaha cya jenoside.”
RIB ivuga ko Idamange kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Remera, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akekwaho.
Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

10 Responses
Bene Habyarimana batabarije Idamange, bahabwa urw’amenyo
Ndumva ibintu ahubwo biri gushaka gusobanuka.Ubusanzwe famille Habyalimana ntijya yemera ko mu Rwanda habaye genocide kandi igakorerwa ubwoko bw’abatutsi.Ubwo rero bemeye kuvugira uwayirokotse noneho bemeye ko yabayeho bakwiye no kwemera uruhari rutaziguye Agatha Kanziga na basaza be aribo Zigiranyirazo wiyitaga Z na Elie SAGATWA,bayigizemo.

Nibahame mubuhungiro bareke guca hirya ibyobasize bakoze bamwe dufite ibikomere bigaragara inyuma kandi ntamubyeyi ubyara umwana ufite ibikomere iyo bavuze gutyo batuma dushegeshwa bikomeye ariko bagebamenyako ibyakera sibyo byubu kuko banabwirwa u Rwanda ntibazi ibyarwo ahotugeze ntidukeneye udusubiza inyuma.
Bene Habyarimana batabarije Idamange, bahabwa urw’amenyo
Nonese Rubanda rw’umwami, Sagatwa yarayiteguye apfa mbere yayo n’a Kinani, Zigiranyirazo agirwa umwere ashinjuwe nabacikacumu? Kuki mwigira impumyi? Ukuri kurahari Génocide yarakozwe , abantu baratsembwa kumanywa yihangu ariko nabavugishije ukuri mudashaka kubona mubita interahamwe arabacikacumu. Nzabandora.

Ariko hari abantu basa naho barwaye mumutwe, ibigambo uriya mugore avuga koko, yumva ari muzima, ubwo nawe ngo arashaka kuba perezida wa Repubulika rero, ariko twararenganye peee, uje wese ngo ntavuga rumwe na Leta, ubundi KUDAKUBITA IMBWA BYORORA IMISEGA, UBURAYI BURAJE BUSAKUZE NGO NTABWISANZURE BWA POLITIKE, UBWO SE URIYA NAWE NUMUNYAPOLITIKE CYANGWA NUMUSAZI
Bene Habyarimana batabarije Idamange, bahabwa urw’amenyo
URWANDA MUCECEKE UKURI KUZIVUGIRA IGIHE NIKIGERA